Gakenke imaze kugeza miliyoni 169 kigega Agaciro Development Fund

Ubwo Ikigega cy’Iterambere ry’igihugu Agaciro Development Fund cyatangizwaga mu mwaka ushize, Abanyagakenke bose biyemeje gutanga umusanzu ungana na miliyoni 414 z’amafaranga y’u Rwanda muri icyo kigega. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke yatangarije mu nama yabaye tariki 12/11/2013 ko umusanzu Abanyagakenke bari biyemeje umaze gutangwa ku kigereranyo cya 44%, ahatanzwe miliyoni 169.

Ubwo yatangazaga iyo mibare, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, bwana Nzamwita Deogratias yasabye abayobozi b’imirenge kwegera abantu batarasohoza iri sezerano bari mu mirenge yabo, bakabibutsa gutanga umusanzu wabo uko bawiyemeje.

Abayobozi b'akarere ka Gakenke bemeje ko bamaze kugeza miliyoni 169 mu kigega Agaciro Development Fund
Abayobozi b’akarere ka Gakenke bemeje ko bamaze kugeza miliyoni 169 mu kigega Agaciro Development Fund

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, bwana Kansiime James yabwiye Kigali Today ko muri uyu mwaka wa 2013-2014, abakozi bose b’akarere biyemeje kuzatanga umusanzu wa miliyoni zisaga 27 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega Agaciro Development Fund. Uyu musanzu ariko ngo uzaba urimo n’uruhare rw’abakorera isosiyeti yitwa SOGEMER.

Bwana Kansiime yongeyeho ko ayo mafaranga ari make, ariko ngo bazakomeza gushishikariza n’abandi Baturarwanda mu byiciro binyuranye gukomeza gutanga umusanzu wabo uko babishoboye kandi ku bushake.

Aha umukozi ushinzwe ubutegetsi muri Gakenke aramurikira abakozi ba Gakenke umusanzu bamaze kugeza mu kigega Agaciro Development Fund
Aha umukozi ushinzwe ubutegetsi muri Gakenke aramurikira abakozi ba Gakenke umusanzu bamaze kugeza mu kigega Agaciro Development Fund

Abanyarwanda bamaze gutanga miliyari 20 na miliyoni 190 mu kigega Agaciro Development Fund, aya mafaranga akazakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari bizemezwa na guverinoma kandi cyikazacungwa ku buryo buhoraho n’inama y’ubutegetsi y’icyo kigega iri mu nzira zo gushyirwaho; nk’uko Mugabo Vianney, umuyobozi w’ikigega Agaciro Development Fund muri minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN yabitangaje.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka