Gakenke: Umuyobozi yafashe umwenda abura ubwishyu, igikoresho cy’ubuyobozi gifatwa bugwate

Umukozi usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari mu karere ka Gakenke aravugwaho ko ngo yagujije umuturage amafaranga agera ku bihumbi 120 ariko atinda kuyamwishyura ndetse umuturage we abona ko yanze kumwishyura ahitamo gufatira mudasobwa y’akazi uwo munyamabanga yari abikije iwe.

Ngo uyu muturage yishyuwe ku bw’amahirwe ubwo umunyamabanga w’akagari yamubitsaga mudasobwa y’akagari maze akanga kuyimusubiza, bakumvikana ko bayigurisha akabanza akiyishyura.

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ngo babahaye amafaranga ibihumbi 220, umuturage yiyishyuramo ibihumbi 120 andi ayasubiza uwo muyobozi nk’uko bitangazwa na Gatabazi Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Minazi.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gitifu w’akagari wakoze iryo kosa ngo yaryemeye ndetse akagura indi mudasobwa nshya akaba yararangije kuyishyikiriza akarere.

Mu kiganiro kigufi n’uwo muyobozi uvugwaho ibi, bwana Niyonsega yabwiye Kigali Today ko iyo mudasobwa itari iye, yari iya mugenzi w’umugitifu mu kagali ka Murambi wayimuhaye bavuye ku karere bashaka kujya kwiga.
Ngo uwo mugenzi we yamusabye ko yamufasha kuyibitsa ahantu yizeye, amaze ayibitsa uwo muturage avuga ko nta mwenda yari amufitiye kuko nta kimenyetso na kimwe yerekanaga ahubwo ngo ni ubutekamutwe yahimbye kugira ngo ayijyane.

Mu magambo ye, Niyonsenga yagize ati: “Yabeshye ko nari mufiteye umwenda kugira ngo abone uko ayirya dore ko nta bimenyetso byari bihari. Iyo abigira yari kubigaragaza yenda nk’impapuro n’ibindi bimenyetso. Ni ubujura bw’amayeri n’ubusambo yakoresheje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yavuze ko aya makuru yayamenye bitinze ariko ngo uyu muyobozi yagombaga kuba yaranahawe ibihano bijyanye n’imyitwarire. Yasabye abayobozi kuba inyangamugayo kandi bakabera urugero abandi baturage, avuga ko abakozi bagaragaza imikorere mibi bazajya bafatirwa ibihano bijyanye n’amategeko.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka