Gakenke: Abacuruzi barinubira ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato kuko bibatera igihombo

Abacuruzi n’abaturage bo mu karere ka Gakenke barinubira ko mu masaha y’umugoroba basigaye bamburwa umuriro w’amashanyarazi, bakavuga ko bibatera igihombo kandi bagasaba ko icyo kibazo kivugutirwa umuti bakabasha gukora neza.

Nk’uko bimaze igihe kirekire, guhera nka saa kumi n’ebyiri kugeza hafi nka saa yine z’ijoro, nta muriro w’amashanyarazi uba urangwa mu Mujyi wa Gakenke ndetse no mu nkengero zawo kandi n’amasaha menshi yo ku manywa ni nako biba bimeze.

Ibi bibangamira abantu bose bakenera umurimo mu buryo butandukanye muri rusange, by’umwihariko abacuruzi b’utubari. Ngo mu masaha y’umugoroba ni bwo babonaga abantu baza kwica akanyota bakitse imirimo.

Abatuye uyu mujyi barinubira ko ibura ry'amashanyarazi ribabuza gukora ngo biteze imbere
Abatuye uyu mujyi barinubira ko ibura ry’amashanyarazi ribabuza gukora ngo biteze imbere

Mbangutsa Djamali, umuyobozi wa Delicious Canteen yabwiye Kigali Today ko mu masaha ya nijoro batagicuruza ngo ushatse wafunga ugataha. Yagize ati: “Ingaruka z’iri bura ry’umuriro rya hato na hato zirahari cyane… Amasaha abantu bakabaye bicaye baganira bakitse imirimo, nta muntu ushobora kukugana kubera ko umuriro uba wabuze kuva saa kumi n’ebyiri ukagaruka saa yine.

“Bivuze ko tutagikora mu masaha y’umugoroba ushatse wafunga ugataha. Usanga bidutera igihombo kandi leta ntibura kudusoresha uko bisanzwe. Rwose bidufiteho ingaruka nini cyane.”

Bimenyimana Fidele, umukozi wa Fullmoon Bar we yavuze ko umuriro ugaruka saa yine z’ijoro abakiliya bagiye kuko baba bashaka gutaha hakibonakandi abo nibo baduha icyashara natwe tukunguka.

Mbangutsa yavuze kandi ko iyo bakoresheje moteri itanga umuriro mu gihe cy’amasaha atatu cyangwa ane nabwo baba bakorera mu gihombo. Bifuza ko iki kibazo givugutirwa umuti mu maguru mashya nabo bakava mu icuraburindi muri ayo masaha.

Ngo aya masinga y'amashanyarazi ntakigeza ku batuye Gakenke umuriro bayitegerejemo
Ngo aya masinga y’amashanyarazi ntakigeza ku batuye Gakenke umuriro bayitegerejemo

Uretse ko bigira ingaruka ku bacuruzi, uku kubura kw’amashanyarazi gifite kandi ingaruka ku mikorere y’ibitaro by’akarere by’i Nemba byakira abarwayi bavuye mu Karere ka Gakenke, Rulindo na Burera.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amashanyarazi, Isuku n’Isukura EWSA mu ishami rya Musanze, bwana Mukiza Anaclet yabwiye Kigali Today ko kutabona umuriro biterwa n’ikibazo cy’umuriro muke ugomba gusaranganywa mu gihugu cyose.

Mukiza Anaclet yavuze ko icyo kibazo kiri igihugu cyose, cyatewe no kuba EWSA irimo gukora imashini z’i Janja, ngo n’amazi yo Kiyaga cya Ruhondo yagabanutseho metero ebyiri bityo urugomero rwa Mukungwa ntirutanga umuriro uhagije ndetse n’imashini imwe yo ku Rugomero rwa Ntaruka yarapfuye.

Uyu muyobozi asaba abafatabuguzi kwihangana, abizeza ko icyo kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kigiye gukemuka vuba kuko imvura irimo kugwa, urugomero rwa Mukungwa rwari rufite ikibazo cy’amazi make rukaba rugiye gutanga umuriro uhagije. Ikindi, imashini yo ku Rugomero rwa Ntaruka iri mu nzira yo gukorwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Birababaje koko. Buri munsi umuriro ukabura mu masaha amwe? Abaguze tereviziyo bagamije kujya bareba amakuru dore ko abenshi ay’ikinyarwanda ariyo banyura ntibakiyareba mu mashusho. Ku masaha yo gusaranganya niba ariko bimeze yagombye kugenda ahinduka.

Damy yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Birababaje koko. Buri munsi umuriro ukabura mu masaha amwe? Abaguze tereviziyo bagamije kujya bareba amakuru dore ko abenshi ay’ikinyarwanda ariyo banyura ntibakiyareba mu mashusho. Ku masaha yo gusaranganya niba ariko bimeze yagombye kugenda ahinduka.

Damy yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Iki kibazo cyari gikwiye gukemuka vuba kuko kiri kubangamira abantu benshi mu mugi wa GAKENK.

bienvenue yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Murabivuga se murabizi! mu Murenge wa NYAKABANDA(Ville de Kigali)wagirango turimu bihano buri mugoroba umuriro uragenda ,icyumweru kirashira ikindi kigataha nta amazi atugeraho kandi wareba hakurya muri RWEZAMENYO ,KIMISA-GARA,CYAHAFI,ntakibazo bagira cyaba amazi cg amashanyarazi mwatubwira ukuntu derestage ihora mu mirenge 2 gusa?(NYAKABANDA,NYAMIRAMBO)

Mwunguzi Protais yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

birakabije rwose usanga za base na za rulindo bacanye naho twe icuraburindi riri kuvuza ubuhuha.byabaye akamenyero nonese kuki bawugarura burigihe mumasaha amwe bagiye badusaranganya tukawubona byibuze saa kumi nebyiri kugeza saa tatu?

umuturage yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka