Hagamijwe kuzagira uruhare rugaragara mu gikorwa cy’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryakoze inama rusange mu karere ka Rusizi maze abayoboke baryo bashishikarizwa kwitabira kwiyamamariza iyo myanya.
Abana bahagarariye bagenzi babo ku rwego rw’igihugu barasaba ko Leta yakaza gahunda ikora yo kubavuganira, kuko hari aho abana bakibangamirwa mu buzima bwa buri munsi ndetse abandi bakanahohoterwa.
Ubwo akarere ka Muhanga kasurwaga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurukirana imitungo n’imari by’igihugu, umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku yabagaragarije ko ubutaka bw’umugabekazi Kankazi Radegonde bwatangiye kwibasirwa n’abaturage babuturiye.
Paruwasi ya Ruhango iri mu karere ka Ruhango ahazwi cyane ku izina ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe, tariki 24/06/2013, habereye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame, Perezida Uhuru wa Kenya hamwe na Perezida Museveni wa Uganda bahurira Entebbe mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa kabili tariki 25/06/2013 kugira ngo baganire ku bufatanye bw’ibihugu bayoboye.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bateye inkunga Abanyabisesero ihwanye na miliyoni zisaga enye n’igice. Iyo inkunga igizwe n’imyambaro, icyuma gisya imyaka ndetse na mitiweli y’abantu 100.
Abaturage batuye mu karere ka Ruhango barishimkira ko itangazamakuru ririho kugenda ribegera bigatuma bamenya gahunda Leta ibafiteho.
Musonera Jean de Dieu wayoboraga koperative y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto yitwa KMC ikorera mu murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare yasabiwe kwegura ku buyobozi bw’iyi koperative kubera gukoresha umutungo w’abanyamuryango mu nyungu ze bwite.
Kuwa 21 Kamena 2013 Urubyiruko rwa ba Rwiyemezamirimo bagera kuri 50 rwasoje amahugurwa rwari rumazemo iminsi itanu i Kigali mu kwandika neza imishinga n’uburyo bwo kuyishira mu bikorwa.
Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Rwanda, AGHR (Association Générale des Handicapés au Rwanda) ryishimira ko mu myaka ibiri ishize rimaze koroza ababana n’ubwandu bwa virusi itera Sida n’abandi batishoboye bibumbiye mu makoperative atandukanye yo mu karere ka Rutsiro inka 120 n’amatungo magufi 408 mu rwego rwo kubafasha (...)
Abakozi ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC), basuye imfubyi zirera zo mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge; babatera n’inkunga yo kunoza umushinga w’ubworozi bw’inzuki basanganywe.
Muri gereza ya Huye, kuwa 21/6/2013 hatashywe uruganda rukora amasafuriya manini azwi ku izina rya muvero. Uru ruganda barushyizeho ku nkunga ya Croix rouge mpuzamahanga (CICR).
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’ u Rwanda (RDF),yurije mu ntera bamwe mu basirikare bakuru aho Lt.Gen. Patrick Nyamvumba yahawe ipeti rwa Jenerali, ahita agirwa umugaba w’ingabo.
Abana b’ingagi 12 n’umuryango bahawe guhabwa amazina mu gikorwa ‘kwita izina’ cyaberaye mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2013. Benshi mu bayatanze bakurikije uko babona u Rwanda muri iki gihe.
Umuhango wo kwita izina wari umaze iminsi witegurwa watangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2013, witabiriwe n’abaturiye Kinigi, Abanyarwanda baturutse mu bindi bice by’igihugu n’abanyamahanga barenga 450.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, bavuga ko mbere babagaho mu nzu zidafatika banyagirwa none basigaye baba mu nzu z’amabati.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyemeye kubanza gukora ibarura ry’impunzi zahungiye muri iki gihugu kivuga ko zitazwi n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR, kugira ngo izabone uko isinya amasezerano aca ubuhunzi muri iki gihugu.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi wabereye mu nkambi ya Kigeme tariki 20/06/2013, impunzi z’Abanyekongo ziri muri iyi nkambi zasabye ko hakorwa ibishoboka byose amahoro akagaruka iwabo maze zigataha.
Amashami y’umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda (One UN) yahawe inkunga n’igihugu cya Suwede ingana na miliyoni 22 z’amadolari y’Amerika, arizeza ko iyo nkunga igomba gukora icyo yagenewe mu kugabanya ubukene, kubaka ubushobozi bw’inzego no kubungabunga ibidukikije.
Intumwa za Leta ya Congo ziri mu Rwanda kuva tariki 20/06/2013 aho zaje kuganira na Leta y’u Rwanda ndetse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ku gikorwa cyo guca ubuhunzi ku Banyarwanda bari mu gihugu cya RDC hamwe no kuganira ku kibazo cy’impunzi z’Abanyecongo ziri muri Rwanda.
Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon hamwe n’umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe Nkosazana Dlamini-Zuma bemeje ko Joseph Mutaboba ahagararira iyo miryango yombi mu ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani ndetse akaba umujyanama mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye bibera Darfur (UNAMID).
Hari Abanyarwanda bakunze gufatirwa i Bukavu no mu nkambi ya Nyagatare barigize impunzi kubera impamvu zitazwi kuko ngo baba baratahutse kera kandi n’amazina yabo bakayasanga muri za mudasobwa cyane cyane muri HCR yo muri Congo.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi wabaye taliki 20/06/2013, impunzi ziri mu kigo cya Nkamira zirasaba ko zashakirwa akantu hitaruye zigashobora kwisanzura kuko aho ziri hatajyanye n’umubare w’abawurimo.
Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe iterambere, Justine Greening, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, akaba yemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, gukomeza ubufasha igihugu cye kigenera u Rwanda, mu rwego mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage.
Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryatangaje gahunda nshya rigomba kugenderaho mu matora, ndetse no mu myaka itanu iri imbere, aho rivuga ko rizaharanira ko hashyirwaho urukiko rw’umurimo rwihariye.
Bamwe mu bimuwe mu bice bishobora kubateza impanuka baratangaza ko bamaze kumenya akamaro ko kuba baravuye muri ibyo bice bashoboraga gusigamo ubuzima. Bagakangurira bagenzi babo gushirika ubwoba nabo bagatera iyo ntambwe.
Abashoramari mu kubaka ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba bo mu gihugu cya Isaraheli bemereye Perezida Kagame ko bagiye kubaka mu Rwanda ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigera kuri Mega Watts umunani n’igice (MW 8,5).
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, tariki 19/06/2013, bwatashye bimwe mu bikorwa byagezweho mu mihigo ya 2012-2013 mu mirenge ya Bwishyura na Murambi. Ibikorwa byatashywe byose bifite agaciro kari hejuru y’amafaranga miliyoni 500.
Nyuma yo kubona impano zitandukanye zagaragajwe n’intore ziri ku rugerero mu Karere ka Gatsibo, ubuyobozi buratangaza ko iki ari icyiciro gikwiye kwitabwaho hashingiwe ku musanzu w’uru rubyiruko mu iterambere ry’Akarere n’igihugu.
Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Kenya mu mutwe wa Sena ategerejwe kugera mu Rwanda tariki 20/06/2013 mu ruzinduko azamaramo iminsi itanu areba iterambere u Rwanda rugezeho mu nzego zinyuranye, akazanitabira imihango yo kwita izina ingagi zo mu birunga tariki 22/06/2013.