Kayonza: Bamwe ngo baracyahohotera abana kubera kutamenya uburenganzira bwabo

Imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu babyeyi n’ubumenyi buke ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana ngo biracyatuma abana bahohoterwa bakamburwa uburenganzira bemererwa n’amategeko nk’uko bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Kawangire mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza babyemeza.

Ibi babivuze tariki 16/07/2014, ubwo umuryango wa gikirisitu MOUCECORE wita ku iterambere ry’iby’umwuka, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage wakoreraga ubukangurambaga abanyeshuri biga mu ishuri rya Kawangire Protestant hamwe na bamwe mu babyeyi barirereramo ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana.

Abana biga muri iryo shuri bemeza ko hari bamwe muri bagenzi ba bo bavutswa uburengannzira bwa bo kubera imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi, nk’uko Dusabe Sylvie wiga mu mwaka wa gatandatu muri iryo shuri abivuga.

Agira ati “Hari umwana wamugaye bimye uburenganzira bwe bwo kwiga ngo ntiyashobora kwandika kandi n’ibiragi [abafite ubumuga bwo kutavuga] bariga bagafata”.

Uretse kuba hari abana bavutswa uburenganzira bwo kwiga ngo hari n’abo ababyeyi batagurira imyenda yo kwambara bakajya kuyisabiriza mu baturanyi kandi ari inshingano z’umubyeyi kwambika umwana we nk’uko Ndahayo Fiston wiga mu mwaka wa gatandatu ku ishuri rya Kawangire Protestant abivuga.

Umuryango MOUCECORE washyizeho abafashamyumvire bawufasha gukangurira ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’umwana, ariko n’ubwo abo bafashamyumvire bariho ngo hari n’ababyeyi bakivutsa abana uburenganzira bwa bo, kandi ibyo ngo bakabikora kubera kudasobanukirwa nk’uko Habimana Francois wo mu kagari ka Kawangire abivuga.

Agira ati “Abana bakundaga kuva mu ishuri uko bishakiye kandi ababyeyi ntibabacyahe. Hari ababyeyi bazi ko iyo wagaburiye umwana akarya agahaga uba wujuje uburenganzira bwe, ariko noneho bagenzi bacu turabakangurira gushyira abana mu mashuri, bakabavuza, bakabarinda umwanda kandi bakirinda kubikoreza ibyo badashoboye”.

Abana biga bemeza ko hari bagenzi ba bo bavutswa uburenganzira bwo kwiga n'ababyeyi ba bo.
Abana biga bemeza ko hari bagenzi ba bo bavutswa uburenganzira bwo kwiga n’ababyeyi ba bo.

Uwimana Claudette uyobora umuryango MOUCECORE avuga ko hari intambwe igenda iterwa mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana cyane cyane mu bijyanye no kwiga, ariko yasabye abana kubahiriza inshingano za bo zo kumvira no kubaha ababyeyi kuko iyo batazubahirije bishobora kuba inzitizi yo kudahabwa uburenganzira bwa bo.

By’umwihariko yasabye abana kumvira ababyeyi kandi bakiga bashyizeho umwete, ariko anasaba ababyeyi kumva ko abana ari bo mizero y’igihugu cy’ahazaza, abasaba gushyira ingufu mu gutegura abana no kubaha intangiriro nziza kugira ngo bazakure bavemo abantu bazima bashobora kubaka igihugu.

N’ubwo mu bice bimwe na bimwe by’igihugu ngo hakiri ababyeyi bagifite imyumvire ihutaza uburenganzira bw’abana, abafashamyumvire ba MOUCECORE mu kagari ka Kawangire bemeza ko ababyeyi nk’abo batakibarizwa mu kagari ka bo no mu tundi tugari baturanye, bakavuga ko nibabona ubushobozi bazakora ubukangurambaga no mu tundi tugari kugeza igihe ababyeyi bose bazagira imyumvire imwe ku bijyanye no kubungabunga uburenganzira bw’umwana.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

reka tuvugeko bakeneye ubukangurambaga buhagije ariko nanone ntibyumvikana ukuntu umuntu yaba atazi uburenganzira bwummwana , nibyo kwitabwaho kandi ntago rwose byakumvikana ukuntu umntu yahohotera umwana ngo ni uko atazi uburengenzira bwe, ubukangurambaga bwongerwe

kimenyi yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka