Abagore bo mu karere ka Nyaruguru bakorana n’umushinga Women For Women barashima cyane uyu muryango ku bw’inyigisho zinyuranye ubagenera, zikaba zaranabashije gutera imbere muri byinshi mu buzima bwabo.
Kuri ubu abaturage batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu karere ka Bugesera bamaze icyumweru batangiye kubona amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo, nyuma y’igihe kitari gito amaso yaraheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashimiye abahoze ari aba “Local Defense” umurava n’ubwitange bakoranye akazi kabo mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage babungabunga umutekano muri ako karere, bubarihira ubwisungane mu kwivuza bunabemerera ubufatanye mu buzima batangiye.
Abakozi bakorera kompanyi CAPUCINE yatsindiye gukora isuku mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi barasaba kurenganurwa kuko ngo iyo kompanyi itubahiriza uburenganzira bwabo, nk’ubwo guhabwa amasezerano y’akazi yanditse (contrats), guteganirizwa, n’ibindi amategeko agenera umukozi.
Abagororwa bari muri gereza ya Nyakiriba bavuga ko bishimiye uburyo Leta yabagobotse nyuma y’inkongi y’umuriro wibasiye inyubako ibyiri mu nyubako eshatu zigize iyi gereza, abantu batanu bakitaba Imana naho 64 bakajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.
Itsinda ry’ingabo zoherejwe n’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (EJVM), taliki ya 9/7/2014 ryongeye gusura agasozi ka Kanyesheja2 kabereyeho imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda na Kongo taliki 11/6/2014.
Ubwo abahoze mu mutwe wa local defense force mu karere ka Bugesera basezererwaga, tariki 09/07/2014, bamwe muri bo batangaje ko mu myaka 20 bari bamaze bakora ako kazi hari ibyo bungukiyemo, bakaba kandi ngo bagiye gukomeza kubibungabunga.
Nyuma y’imyaka 20 ari mu mashyamba ya Congo, Premier Sergent Nzabonimpa Samuel wabaga muri FDLR yafashe icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda nyuma yo kubona ko ibyo bijejwe igihe kirekire bitagerwaho.
Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, arasaba urubyiruko kwiyumvamo imbaraga zo kubaka ahazaza heza kandi ibyiza bateganya byose bakajya bumva ko bishoboka, baharanira gukora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru birenze ibisanzwe kuko ari cyo batezweho.
Umugabo witwa Rwanzegushira Froduard utuye mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero avuga ko yiyemeje koroza abaturage 100 abaha amatungo magufi ndetse n’amaremare, mu myaka ine amaze koroza 40 akavuga ko azageza ku bantu 100.
Umuryango mpuzamahanga wa Action Aid urasobanurira abagabo ko inyito yamamaye ko umugore ari umutima w’urugo idakwiye kumvikana ko agomba gukoreshwa imirimo yo mu rugo nk’imashini yaruzanwemo.
Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RLGA), ryatangaje kuri uyu wa 10/7/2014, ko rigiye gushyiraho Ikigo cyitwa Local Governance Institute (LGI) gitanga inyigisho n’amahugurwa ku miyoborere, kikazakorana na Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Ikigo giteza imbere umutungo kamere (RNRA) kiraburira abazi ko bafite ubutaka nyamara batarabushakira icyangombwa gitangwa n’inzego zibishinzwe, ko ubwo butaka atari ubwabo. Barasabwa kubwakira ibyangombwa kugira ngo Leta ibike amakuru ajyanye n’igihe, mu rwego rwo kugira isura nziza mu mahanga y’uko u Rwanda ari ahantu ho (…)
Agace k’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali rwagati kazwi ku izina rya “quartier Matheus” kafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 09/07/2014.
Abanyarwanda basaga 300 bitabiriye icyiciro cya mbere cyo gutoranya abantu babiri bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya “Big Brother Africa” rigaragaza imibanire y’abantu batandukanye kandi benshi mu nzu imwe.
Kuva tariki ya 08/07/2014, akarere ka Nyamagabe kari kujyenda hirya no hino mu mirenge gasuzuma uko yashyize mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2013-2014, kakanifatanya n’abaturage kwishimira bimwe mu bagezweho mu mihigo mu mirenge.
Kayinamura Francis wo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza avuga ko yishimira kuba izina yise agace atuyemo ryahamye kugeza n’ubu rikaba rikoreshwa mu nzego z’ubuyobozi.
Abasheshe akanguhe bari kiruhuko cy’izabukuru (pension) bo mu karere ka Ruhango, baravuga ko batarumva inyungu bazabona mu muryango nyarwanda wa bari muri pension kuko babona nta buvugizi bakorerwa nk’imwe mu ntego zatumye uyu muryango ubaho.
Abanyarwanda 37 batahutse bavuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/07/2014 bavuga ko batinze gutahuka kubera amakuru y’ibihuha babwibwa na bagenzi babo ko abatahutse ngo bafungwa cyangwa bagakorerwa ubundi bugizi bwa nabi ibyo ngo bikaba bihejeje binshi muri Congo bibwira ko ari ukuri.
Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu abantu batanu bakitaba Imana naho 64 bakajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi, Minisitere yo gucunga Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yateguye ubufasha bwo gusimbuza ibyangiritse bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 160 na 200.
Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangiye kumurikira intara n’uturere ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya kane ryabaye mu mwaka wa 2012. Iki gikorwa cyatangiriye mu ntara y’amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki 08/07/2014.
Imisuzumire y’imihigo y’uturere yarahindutse kuko ubu yeguriwe ikigo cy’igenga gikora ubugenzuzi n’ubusahakashatsi bwimbitse ku mibereho y’abaturage (IPAR) kandi abaturage nabo bari guhabwa ijambo babasanze aho batuye bakavuga uko babona ibikorwa bagejejweho n’ubuyobozi bwabo.
Mu gihe icyegeranyo cyakozwe n’itsinda ry’ingabo za EJVM zoherejwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR kigaragaza ko agasozi ka Kanyesheja 2 mu karere ka Rubavu kari ku butaka bwa Kongo bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busasamana akagari ka Rusura umudugudu wa Cyamabuye bafite imirima kuri aka gasozi (…)
Abapolisi bakuru bo mu ishuri rikuru rya polisi riherereye mu karere ka Musanze baturuka mu bihugu icyenda byo ku mugabane wa Afurika, basuye ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) mu rwego rwo kwigira mu miyoborere myiza mu Rwanda.
Abantu bane bitabye Imana abandi barenga 60 bajyanwa kwa muganga biturutse ku mpanuka y’inkongi y’umuriro wibasiye amazu abiri mu mazu atatu agize gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu ku mugoroba wa tariki 07/07/2014.
Nyuma yo gutuzwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, imiryango 20 yirukanywe n’igihugu cya Tanzaniya mu mwaka wa 2013, irishimira uburyo yakiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu mirenge batujwemo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arashishikariza abaturage bo muri ako karere guhindura imyumvire baharanira kugera ku iterambere rirambye kandi bakarwanya n’ubujiji kuko aribwo bazaba bibohoye 100%.
Mukarugomwa Immaculee watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2011 agasanga hari ibitandukanye n’ibyo yigishijwe mu buhunzi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahise afata umwanzuro wo gufasha Abanyarwanda bari mu buhunzi gutaha.
Gukomeza gusigasira no kubumbatira ibyiza igihugu kimaze kugeraho, nibwo butumwa bwahawe abaturage b’Akarere ka Gatsibo ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye ingoma y’igitugu.
Abagore ngo ntibagomba kuvuga ko bahawe agaciro kuko bagasanganwe, ahubwo ngo Leta yashyizeho gahunda zituma bacya, ka gaciro gatangira kugaragara, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabibamenyesheje mu birori bateguye byo gushima ingabo zabohoye u Rwanda.