Kayonza: Abakorerabushake ba Croix Rouge batungujwe isuzumabumenyi ku masomo y’ubutabazi bahawe

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge wakoresheje isuzumabumenyi abakorerabushake ba wo bo mu karere ka Kayonza, binyuze mu mukino abaturage bo mu mudugudu wa Gatoki mu kagari ka Shyogo ko mu murenge wa Nyamirama bakinnye tariki 17/07/2014 bigaragaza nk’abahuye n’ibiza.

Ni umukino wari wateguwe n’abayobozi ba Croix Rouge hamwe n’abo baturage, ariko abakorerabushake ntibabimenyeshwa kuko bari bagiye muri uwo mudugudu bazi ko bagiye gusura ibikorwa Croix Rouge itera inkunga.

Abaturage bari bahawe amabwiriza ko nibabona abakorerabushake ba Croix Rouge bakwirwa imishwaro bakigaragaza nk’abahuye n’ibiza, kugira ngo harebwe uburyo abo bakorerabushake bitwara muri icyo kibazo bari bahuye na cyo batabyiteguye.

Aha abakorerabushake bageragezaga kwita ku baturage bitewe n'ikibazo buri muturage afite.
Aha abakorerabushake bageragezaga kwita ku baturage bitewe n’ikibazo buri muturage afite.

Nyuma yo guhabwa amabwiriza abakorerabushake bo mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza bajyanywe aho abo baturage bari bateraniye maze abaturage bakibabona bamwe batangira gutabaza bameze nk’abahungana utuntu duke babashije kurokora mu biza bahuye na byo, maze abakorerabushake bahita batangira ibikorwa by’ubutabazi.

N’ubwo abo bakorerabushake babaye nk’abatungurwa n’ibyo biza abaturage bari bahuye na byo bagerageje kubyitwaramo neza nk’uko Murungi Angelique, umuhuzabikorwa wa Croix Rouge y’u Rwanda muri gahunda y’imicungire y’ibiza yabivuze.

Yagize ati “Batunguwe nyine urumva ikintu gitunguranye ntabwo biba byoroshye kukibonera ibisubizo, ariko bamenye ko abaturage bahuye n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga bakoresheje ubutabazi bwo guterura inkomere, kwegera abahungabanye ndetse no guhuza abari baburanye n’imiryango ya bo kandi ubona ko byagenze neza”.

Abakorerabushake ba Croix Rouge batungujwe ibikorwa by'ubutabazi mu rwego rw'isuzumabumenyi ku masomo y'ubutabazi bahawe.
Abakorerabushake ba Croix Rouge batungujwe ibikorwa by’ubutabazi mu rwego rw’isuzumabumenyi ku masomo y’ubutabazi bahawe.

Abaturage bo mu mudugudu wa Gatoki bakinnye uwo mukino basaga n’abatazi neza ibyo ari byo, ariko bavuze ko bazi umuryango wa Croix Rouge n’ibikorwa bya wo nk’uko Iyamuremye Yoweri yabidutangarije.

Ati “Croix Rouge ndayizi igira akamaro ikagirira Abanyarwanda n’uwo ari we wese ku isi. Itwigisha kwirinda indwara, amasuku, mbese Croix Rouge ni ubutabazi bukomeye ku Munyarwanda uwo ari we wese”.

Kimwe mu biza biri kwigaragaza cyane mu Rwanda muri iyi minsi ni inkongi z’umuriro zigenda zibasira inyubako mu duce dutandukanye.

Abakorerabushake ba Croix Rouge bakigera ahari hateraniye abaturage buri muturage yabadukanye ikintu yabonye hafi ye abandi bazitura amatungo bameze nk'abadafite iyo bajya nyuma yo guhura n'ibiza.
Abakorerabushake ba Croix Rouge bakigera ahari hateraniye abaturage buri muturage yabadukanye ikintu yabonye hafi ye abandi bazitura amatungo bameze nk’abadafite iyo bajya nyuma yo guhura n’ibiza.

Murungi avuga ko nta bushobozi buraboneka bwo kugura ibikoresho byakwifashishwa mu kuzimya umuriro, ariko ngo abakorerabushake bahabwa amasomo y’uburyo bavana umuntu mu nzu yafashwe n’inkongi ndetse n’ubundi butabazi bw’ibanze bamukorera ku buryo ngo ahaduka inkongi bahari batanga iyo serivisi neza.

Gahunda yo gukoresha isuzuma abakorerabushake ba Croix Rouge ngo igenda ikorwa mu turere twose tw’igihugu, ikaba igamije kwereka abaturage ko hari ikipe y’ubutabazi ishobora kubagoboka igihe bahuye n’ibiza nk’uko Murungi yabivuze. Yongeyeho ko biri no mu rwego rwo kwibutsa abakorerabushake ba Croix Rouge ko bafite inshingano yo gutabara abaturage mu buryo bwihuse igihe bahuye n’ibiza.

Iri suzumabumenyi abakorerabushake ba Croix Rouge mu karere ka Kayonza bakoreshejwe ngo ni uburyo bukunze gukoreshwa n’abakorerabushake ba Croix Rouge mu bihugu byateye imbere bidakunze kubamo amakimbirane n’intambara bwitwa “On the run”.

Murungi avuga ko iyi gahunda igamije kwereka abaturage ko hari ikipe y'ubutabazi yabatabara igihe bahuye n'ibiza ndetse no kwibutsa abakorerabushake ko bafite inshingano yo gutabara abari mu kaga.
Murungi avuga ko iyi gahunda igamije kwereka abaturage ko hari ikipe y’ubutabazi yabatabara igihe bahuye n’ibiza ndetse no kwibutsa abakorerabushake ko bafite inshingano yo gutabara abari mu kaga.

Gusa bo ngo babikora kugira bumvikanishe impamvu zituma abantu bahunga n’ingaruka bahura na zo mu buhunzi, ibyo ngo bituma abo muri ibyo bihugu bita ku mpunzi kandi bakazifasha.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo ko umukozi ahora azi kandi akajyana nibijyezhweho mu byo akora nkabatabzi bo ni ingenzi cyane kuko hari bishya biba byiyongera ni uburyo bwo gutabara bugahora buhinduka

karekezi yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka