U Rwanda na Guinea Equatorial byasinye amasezerano y’ubufatanye
Ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibyo bihugu azafasha ibyo bihugu kunoza no gutera imbere byihuse nk’uko babitangarije mu kiganiro bamaze kugirana n’abanyamakuru i Kigali.
Ibi byatangajwe ubwo perezida Obiang Nguema yari asoje urugendo rw’akazi yagiriraga mu Rwanda ku matariki ya 14 na 15/07/2014, agamije kunoza umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Muri uru rugendo, ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi no koroshya ubukerarugendo.
Aya masezerano y’ubufatanye kandi aragaragaramo ko u Rwanda na Gineya ngo bazafatanya kubaka inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bakungurana ubumenyi mu ikoranabuhanga, mu buvuzi, mu gucunga umutekano no kurwanya abanzi ba buri gihugu, mu kongera ingufu z’amashanyarazi no kubaka amacumbi.
Aya masezerano ngo buri gihugu kigiye gutegura uko cyazayabyaza inyungu, intumwa z’ibihugu byombi zikazayanoza zinumvikana uko azatangira gushyirwa mu bikorwa mu nama ihuza ibihugu byombi izaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka mu gihugu cya Gineya.
Dukomeze dukore twiteze imbere, abatunenga bazahoraho - Ba perezida Kagame na Obiang Nguema
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ubwo perezida wa Gineya yasozaga uruzinduko rwe mu Rwanda, we na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda basabye abaturage b’ibihugu byabo n’Abanyafurika muri rusange gukora cyane bakiteza imbere, ngo batitaye ku banyamahanga banenga ibibera mu bihugu bimwe bya Afurika.
Abanyamakuru babajije aba bakuru b’ibihugu uko babona abayobozi ba Afurika ubwabo bafatanya gucyemura ibibazo bihangayukishije Afurika, niba nabo ubwabo batagira uruhare mu guheza Afurika inyuma.
Abakuru b’ibihugu byombi basubije ko n’ubwo muri Afurika hagaragara ibibazo ariko muri rusange ngo uyu mugabane uratera imbere kandi umunsi ku wundi ibihugu bigenda bitera intambwe ndetse binumvikana gufatanya mu iterambere ry’abenegihugu babituye.
Ba perezida Kagame na Nguema bashimangiye ko abaturage b’ibihugu byabo n’ibya Afurika byose bakwiye gukomeza gukora cyane bakiteza imbere, batitaye ku banyamahanga bahora bajora abayobozi b’ibihugu bya Afurika, bagashaka kubaha umurongo bagenderaho kandi buri gihugu gifite intego n’ubwisanzure bwacyo mu guhitamo umurongo ukibereye.
Igihugu cya Equatorial Guinea gikize cyane ku mavuta ya peteroli na gazi bikoreshwa mu gutanga ingufu zikenerwa mu iterambere rya buri rwego rw’imibereho y’igihugu, kikanagira ubwoko bw’ibiti byinshi byo mu ishyamba bigurwa cyane ku masoko mpuzamahanga. Perezida wacyo Teodoro Obiang Nguema Mbasogo acyiyovora kuva ku itariki 03/08/1979.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
naze arebe aho urwanda rugeze
nibyo ubufatanye hagati yibihugu 2 ni ingenzi cyane kuko bizazamura ibihugu byombi mu nzego zitandukanye kandi hakazamo no gufashanya.
twishimiye aya masezerano bagiranye ko azatuma ibi bihugu bitera imbere muri byose kandi ibi biratwereka ko igihugu cyacu kizi kubana