Gicumbi: Abari mu kiruhuko k’izabukuru barasaba inkunga ngo bakore imishinga ibateza imbere

Abageze mu kiruhuko cy’izabukuru bo mu karere ka Gicumbi barasaba ko bakongererwa amafaranga bahabwa y’izabukuru ndetse bagahabwa inguzanyo bagakora imishinga ibyara inyungu kugirango babashe kugira amasaziro meza.

Mushimiyimana James Gady wo mu murenge wa Cyumba akaba amaze imyaka 8 ari mu kiruhuko k’izabukuru (pansion) avuga ko n’ubwo bashaje mu myaka ariko mu mutwe wabo bagifite ibitekerezo bizima byo kuba baterwa inkunga bagakora imishinga iciriritse bakabasha kugira amasaziro meza.

Mu izina rya bagenzi be kandi abinyujije mu gitekerezo yatanze yavuze ko baramutse babonye inguzanyo babasha kugira indi mishinga iciriritse bakora bakiteza imbere bityo bakagira ikicyo bageraho mu busaza bwabo.

Abasaza n'abakecuru bari mu kiruhuko cy'izabukuru bo mu karere ka Gicumbi.
Abasaza n’abakecuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bo mu karere ka Gicumbi.

Yavuze ko amafaranga bafata y’ubwizigame ari make cyane ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko bityo bagasanga ntacyo akibamariye. Ati “ubuse ibihumbi bibiri mfata mu kwezi kumwe harimwo iki koko! Ni ukutuvugira bakayongera cyangwa bakaduha inguzanyo tugakora”.

Mu nama yahuje abari mu ihuriro ry’abageze mu zabukuru bo mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 16/7/2014, Mushimiyimana yagaragaje ko ashobora kujya mu bworozi bw’ingurube cyangwa andi matungo magufi bikabafasha kubaho.

Asanga ingurube iramutse imubyariye inshuro ebyiri yaba yamaze gutera imbere kuruta uko yakwicara ategereje amafaranga make mu kwezi kwose.

Nubwo bashaje ngo bakeneye inkunga yo kwiteza imbere kuko amafaranga bagenerwa ari macye.
Nubwo bashaje ngo bakeneye inkunga yo kwiteza imbere kuko amafaranga bagenerwa ari macye.

Kabihogo Velonique ni umukecuru w’imyaka 88 wari waturutse mu murenge wa Cyumba afata amafaranga y’ubwizigame y’umugabo we utakiriho avuga ko nyuma y’uko umugabo we apfuye yatangiye gufata amafaranga y’ubwizigame.

Ngo kera aya mafaranga yabagiriraga akamaro ariko ubu ngo ntacyo abamariye kuko ayamarira mu nzira iyo agiye kuyafata muri Banki. Kubwabo ngo bifuza ko byakwigwaho hakagira icyongerwaho kuri ayo mafaranga y’izabukuru bafata.

Aba basaza n’abakecuru bahuriye ku cyifuzo cyo kugurizwa amafaranga yo gukora bakiteza imbere.

Abarenga 2000 bari baje guhura n'umuybozi w'umuryango w'abageze mu zabukuru ku rwego rw'igihugu.
Abarenga 2000 bari baje guhura n’umuybozi w’umuryango w’abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu.

Babajijwe ko niba bajya batekereza ko bashobora gupfa iyo mishinga yabo itagezweho ndetse batarangije kwishyura banki kubera ko bashaje basubije ko nta kibazo bafite kuko n’ubwo bashaje batazi igihe bazapfira.

Umwe muri bo witwa Ntawendera Jean Pierre yavuze muri aya magambo “ Ariko murasetsa! ubwose umuntu muto ntapfa jyewe rukukuri ngasigara! Umuntu amenya iyo amaze ntamenya iyo ashigaje iyaba mwari mudufashije mukayaduha ukareba icyo tuyakoresha.”

BK ngo yatangiye kuguriza abari mu zabukuru

Umuyobozi wungirije uhagarariye umuryango nyarwanda w’abari mu kiruhuko cy’izabukuru (Association Rwandaise des Retraites) yavuze ko hagiye kurebwa uburyo ibibazo by’aba basaza n’abakecuru byakemurwa bagakorana na za banki bagahabwa inguzanyo bakareba icyo bakora.

Avuga ko icyari kigamijwe ari ukugeza kuri abo basaza n’abakecuru ko hashyizweho umuryango wabo uzajya ubafasha gutekereza uburyo basaza neza. Ikindi ngo nuko mu bibazo bafite byo guhabwa amafaranga y’ubwizigame make hari uburyo banki zemeye kujya ziguriza abari muri uyu muryango w’abageze mu zabukuru.

Avuga ko Banki ya BK yemeye ko abantu batanu bazajya bishyira hamwe bakiga umushinga bazajya bahabwa amafaranga yo gukoresha ndetse ko byanatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wungirije uhagarariye umuryango nyarwanda w'abari mu kiruhuko cy'izabukuru.
Umuyobozi wungirije uhagarariye umuryango nyarwanda w’abari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abajijwe niba nta mpungenge banki yagira yo guha amafaranga umuntu ugeze mu zabukuru akaza gutabaruka atarayishyura yavuze ko icyo gihe bisaba umwishingizi wamwishyurira aramutse apfuye atararangiza kwishyura umwenda.

Umuryango nyarwanda w’abageze mu zabukuru washinzwe mu mwaka wa 2005 uza kubona ubuzima gatozi mu mwaka w’ibihumbi 2008 ubu ukaba uri gukorera mu Rwanda hose wita ku basaza n’abakecuru bageze mu zabukuru.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bakwiye gufashwa kugirango bakomeze biteze imbere gusa na none bakwiye kwigishwa umuco wo kwizigamira kuko ukagaruka mu gihe ugeze muzabukuru.

Alice yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka