Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku cyo babona kitagenda neza. Gusa muri rusange ngo umutekano mu Rwanda nta kibazo gikanganye cyari cyawuhungabanya.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), iravuga ko yakiriye neza raporo ya Sosiyete Sivile nyarwanda ivuga ko matora y’abadepite yabaye muri Nyakanga umwaka ushize wa 2013 yagenze neza, ariko ikanenga ko hari aho indororerezi ngo zakumiriwe, imyitwarire mibi y’abakozi ba Leta, hamwe no kudasobanukirwa neza uburyo ibyavuye mu (…)
Mu ruzinduko yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika tariki 22/04/2014, Perezida Paul Kagame yaganirije abanyeshuri ba Kaminuza ya Tufts, abereka ishusho y’aho u Rwanda rumaze kugera mu iterambere mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bimwe mu bibazo by’abaturage b’akarere ka Nyabihu byajejejwe kuri Perezida wa Repubulika cyangwa Minisitiri w’intebe mu buryo bw’inyandiko, byakemuriwe muri salle nto y’akarere ka Nyabihu nyirizina na komisiyo yari yoherejwe na Minisitiri w’intebe ngo ibikemure.
Umuryango wa Karera Merchiol na Mukanzigiye Speciose batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano bavuga ko bagiye kumara umwaka n’igice basiragira mu nzego zose mu karere ngo babashe kwishyurwa ariko kugeza magingo aya bakaba batarabona igisubizo gihamye.
Impuguke zo mu kigo cyitwa Ishya n’Ihirirwe zatsindiye isoko ryo gukora raporo ivuga ku miterere y’itangazamakuru mu Rwanda, zibisabwe n’Inama nkuru y’itangazamamakuru (MHC), zagaragaje ko hari ubukene n’imikorere itari iy’ubunyamwuga mu itangazamakuru (ahanini) ryandika.
Nyampinga w’u Rwanda wa 2014, Miss Akiwacu Colombe arasaba urubyiruko n’abana b’Abanyarwanda kumenya gushishoza kandi bakarangwa n’amahitamo meza kugira ngo babashe kwiyubakira ahazaza heza.
Bamwe mu bana b’abanyeshuri bo mu karere ka Burera bata ishuri bakajya kuba inzererezi ku mu paka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, bakora ibiraka bitandukanye birimo ibyo kwambutsa ibicuruzwa bya forode bakabinyuza inzira zitemewe zizwi ku izina rya Panya.
Depite Mukayuhi Rwaka Constance arasaba abana bato gukurana umuco wo gukunda igihugu kandi bagaharanira kurwanya ikibi bimakaza icyiza kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Bamwe mu bayobozi b’imidugudu bo mu karere ka Nyamasheke barifuza imodoka y’ingoboka yakoreshwa mu gihe habaye ibibazo mu midugudu yabo bagapfusha umuntu mu buryo butunguranye cyangwa mu buryo bw’impanuka.
Mu karere ka Rulindo ni hamwe mu hakigaragara abana bari munsi y’imyaka y’ubukure bakoreshwa mu mirimo itajyanye n’ikigero barimo. Aha ni nko mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guhonda amabuye ariyo bita konkase n’ibindi.
Abaturage 700 batuye umurenge wa Jarama mu karere ka Ngoma barishyuza miliyoni zigera kuri hafi 33 zingana n’amezi arindwi bakoze badahembwa na rwiyemezamirimo, Ntakirutimana Florie ufite campany ECOCAS wabakoreshaga mu materasi y’indinganire.
Abasirikare, abapolisi n’abasivili 24 bo mu Rwanda bari mu mahugurwa azibanda ku kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano w’abasivili mu bihe by’intambara.
Mu gitondo cyo kuri uyu wambere tariki 21/04/2014, Abanyarwanda bose bakorera imirimo itandukanye mu mujyi wa Bukavu muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bahagaritswe kongera gukorera muri kongo badafite icyangombwa cya viza.
Umukecuru witwa Mukankuranga Anastasia w’imyaka 80 y’amavuko, utuye mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Munyiginya wo mu karere ka Rwamagana, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kurwanya umutima w’ubunyamaswa ahubwo bakimakaza ubumuntu muri bo kugira ngo bazomore ibikomere u Rwanda rwakomeretse.
Abakristu Gatolika bo mu karere ka Burera, muri santarari ya Butete, Paruwasi ya Kinoni, barasabwa kuba bashya bakitandukanya n’ibibi byose bakagera ikirenge mu cya Yezu Kristu wabitangiye agapfira ku musaraba maze akazuka ku munsi mukuru wa Pasika.
Umuhanzi Tuyisenge Jean Bosco uzwi ku zina rya Boston Pro avuga ko ubuhanzi bwe atabukora ngo yishimishe gusa kuko amaze kubona amafaranga ashobora gutuma yirihira kaminuza mu gihugu cya Uganda akaba ageze mu mwaka wa gatatu muri Civil engeneering.
Mu gihe abaturage b’umudugudu wa Rurenge agace kitwa Ibuka gatuwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barasaba kugobokwa kuko ubutaka bwabo bwibarujweho undi muturage, ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bubizeza ko iki kibazo kizakosorwa vuba kuko uwabubaruweho nawe nta ruhare yabigizemo uretse (…)
Ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Nyanza gihangayikishije umubare munini w’abaturage b’ako, ku buryo abangana na 44% bategerwaho nayo hafi yabo kandi asukuye ibyo ngo bikaba ari imbogamizi ku mibereho myiza y’abaturage bahatuye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni aranyomoza amakuru avuga ko haba hari gahunda yo gukora impinduka mu miterere y’uturere, akavuga ko ayo makuru aribwo akiyumva, nk’uko yabitangarije mu mwiherero w’abayobozi uheruka kubera mu karere ka Nyamasheke.
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bemeza ko n’ubwo FDLR ifite ubuyobozi ariko Lt Gen Sylvestre Mudacumura ariwe ugifite ijambo rya nyuma. Banatangaza ko zimwe mu mpamvu zituma atakiboneka ari ukubera atakizera bamwe mu bo bakorana bashaka kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba ruvuga ko mbere yo kujya gusezerana n’uwo bagiye gushyingiranwa ku ivangamutungo rusanjye ruzajya rubanza kureba imitungo y’uwo bazabana mbere yo kujya gusezerana.
Maniraguha Theoneste w’imyaka 47 wigisha mu murenge wa Mutendeli kuri GS.Kibara, akurikiranwe n’izego z’ubutabera kuba yaravanguye abanyeshuri abigisha amoko akanabasaba kuvuga ubwoko bwa buri muntu.
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, Rwanda Media Commission, rwatangaje ko rwitandukanyije n’abanyamakuru babiri bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, ruvuga ko nyuma y’igenzura rwasanze ibyo baregwa ntaho bihuriye n’umwuga n’amahame y’itangazamakuru.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa kane, tariki ya 17 Mata 2014, yagiranye n’ abakuru b’imidugudu igihango cyo kubungabunga umutekano ku buryo butari busanzwe kandi bakazatereka intango (inzoga) igasangirwa ubwo bazongera guhura bishimira ko ibyo (…)
Nyuma y’uko urwego rw’Umuvunyi rukwirakwije udusanduka tuzajya twakira ibitekerzo by’abaturage n’abantu bagana serivisi zitandukanye hirya no hino mu gihugu, mu karere ka Ngororero baravuga ko bizabafasha kugaragaza ibitagenda neza batabonaga uko bageza kuri urwo rwego.
Mu ruzinduko rwe yagiriye mu karere ka Rusizi tariki 16/04/2014, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, ku ikubitiro yaganiriye n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze hagamijwe kubafasha kurushaho kunoza akazi kabo.
Abanyarwanda bavuga ko bashimira Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi ku bw’ubutwari n’ubwitange zagize zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1994, barasabwa ko uku gushima kwabo kwashingira ku mutima maze kukava mu magambo gusa ahubwo kukajyana n’ibikorwa byo gukunda Igihugu.
Kuba ari ubwa mbere inama ya Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) igamije guhana ibyaha bya Jenoside ibera mu gihugu cya Afurika nk’u Rwanda, ahabaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo biratanga icyizere ko abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bazafatwa, nk’uko ubuyobozi bwa INTERPOL bwabyijeje.
Abantu bafite ubumuga bunyuranye ubasanga hirya no hino mu mijyi basaba abahisi n’abagenzi kugira ngo babashe kubaho ariko hari bamwe banze ingeso yo gusaba bishakira ikibatunga.