Ngororero: Igenamigambi ry’umuganda riracyakeneye kunozwa

Mu karere ka Ngororero, mbere yo gutangira umwaka wa 2014-2015, imiryango itegamiye kuri Leta: ADI Terimbere, Tubibe amahoro na PPIMA (Public Policy of Information Monitoring and Advocacy) yashyize ahagaragara ubushakashatsi bakoze ku muganda aho abaturage bagaragaza ibyo bashima, ibyo banenga mu mitangire y’umuganda ndetse bakanatanga impamvu n’ibyifuzo.

Bifashijije ikarita nsuzumamikorere batanze amanota kuri serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze ndetse n’uburyo bo ubwabo bitabira gahunda zinyuraye nk’umuganda. Ibi babikoze bakurikije ibipimo bikurikira: “Bibi cyane, bibi, biraringaniye, byiza na byiza cyane.”

Mu bibi bagaragaje hari uko bakora ingendo ndende bajya mu muganda ngo umubyizi ugashirira mu nzira, abagore b’abayobozi kimwe n’urubyiruko batitabira umuganda, imiganda myinshi mu kwezi kandi itateguwe neza, n’inama ndende ziba nyuma y’umuganda ngo rimwe na rimwe usanga zitwara igihe kinini kurusha icy’umuganda.

Inama za nyuma y'umuganda zifata umwanya munini ni kimwe mubyo abaturage binubira.
Inama za nyuma y’umuganda zifata umwanya munini ni kimwe mubyo abaturage binubira.

Mu byiza barata hari uko umuganda ari imwe mu nkingi iterambere ryegamiye, ukaba umuyoboro wa gahunda za Leta ndetse n’umwanya wo gusabana no kwikemurira ibibazo.

Ibyo abaturage banenze, hafashwe ingamba zo kubikosora byihuse. Kuba hakorwa ingendo ndende kugirango abaturage bagere aho umuganda ubera ngo biterwa n’uko igenamigambi ry’umuganda riba rikoze nabi. Komite z’umuganda ku nzego zose zikaba zisabwa gutegura umuganda ku buryo buzira amakemwa.

Mu karere ka Ngororero, umuganda ukorwamo ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 600 buri mwaka.
Mu karere ka Ngororero, umuganda ukorwamo ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 600 buri mwaka.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu rwego rwo gusoza umwaka harebwa uko umuganda wagize uruhare mu iterambere no gufata ingamba z’umwaka utaha wa 2014/2015 kugirango ibitaragenze neza bizakosorwe ku gihe. Abawitabira ku nzego zose bose bashimiwe.

Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’akarere Ruboneza Gedeon, mu karere ka Ngororero umuganda wunganira ingengo y’imari ho amafaranga miliyoni 600 buri mwaka, kandi ngo barateganya ko uyu musaruro uziyongera.

Umuganda wahozeho mu mateka y’u Rwanda. Mbere y’ubukoloni na nyuma yabwo kugeza ubu. Nubwo hari aho wagiye ugira inenge nko mu gihe cy’ubukoloni, ahanini wabaye igisubizo cy’ibibazo byasabaga ingufu z’abaturage zihurijwe hamwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hari ibintu bitakabaye bigirwaho ikibazo , icyambere ni umuganda kuko kiri mubintu bifasha izamuka ryubukungu bwiki gihugu ntihakabaye rwose hari ikintu gitambamira umuganda

kimenyi yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka