Burera: “Army Week” iri kubakira umukecuru watwikiwe inzu

Umukecuru witwa Nyirambonigaba utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, wari umaze amezi agera kuri atanu acumbikiwe n’abaturanyi kubera ko inzu ye yari yarahiye igakongoka arashimira ingabo z’u Rwanda n’abaturage bari kumwubakira inzu nshya none ubu akaba agiye kubona aho yikinga.

Ku zuba ry’agasusuruko abaturage ndetse n’ingabo z’u Rwanda bagabanye imirimo. Bamwe bari gukata icyondo abandi bazana amazi yo kugikata naho abandi bo bari kubumba amatafari ya rukarakara abandi nabo bari kubaka.

Nyirambonigaba uri kubakirwa inzu nawe ari kubafasha abahereza amatafari n’icyondo. Uyu mukecuru, uvuga ko afite imyaka 54 y’amavuko, agaragaza ibyishimo byo kuba agiye kubona aho akinga umusaya. Agira ati “…ndumva nishimye kuko ngiye kujya ndaca inshuro nkagira aho nyicyurira. Ubundi mbere bapfumuraga (inzu) bakabikuramo.”

Abaturage bafatanyije n'ingabo z'u Rwanda bari kubakira Nyirambonigaba uvuga ko yatwikiwe inzu.
Abaturage bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda bari kubakira Nyirambonigaba uvuga ko yatwikiwe inzu.

Uyu mukecuru ni umupfakazi kandi aribana. Avuga ko yabaga mu nzu y’amabati yari yarubakiwe nyuma yo gukurwa muri nyakatsi. Mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2014 ubwo ngo yari avuye gupagasa yasanze iyo nzu yabagamo yahiye yakongotse. Akaba ahamya ko yatwitswe n’umuturanyi we w’umugore bari bafitanye amakimbirane.

Agira ati “Najaga ndazana ibyo nzanye akanyiba, twose akadukuramo. Bigeze igihe abonye ko abibuzemo, ahubwo ashyiramo umuriro arayotsa. Nari nagiye ku Cyanika guca inshuro, nsanga yahiye (inzu), nzanga umugore bagiye kumufunga. Bageze aho baramukingurira arataha. Ndongera nsubirayo bati ‘none nta kuntu twavuga ngo tugire icyo tugurisha cye kandi ntacyo afite. Ubwo none ngira amahirwe mbona Abaturarwanda barangobotse.”

Nyirambonigaba avuga ko afite ibyishimo mu mutima kuba agiye kubona aho akinga umusaya.
Nyirambonigaba avuga ko afite ibyishimo mu mutima kuba agiye kubona aho akinga umusaya.

Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, avuga ko bahise bashyira Nyirambinigaba ku rutonde rw’agabomba kubakirwa muri Army Week kuko atishoboye. Akomeza avuga ko mu minsi mike iri imbere iyo inzu iba yuzuye agatangira kuyibamo.

Agira ati “…ubungubu rero muri Army Week twamushyize ku rutonde nawe kugira ngo tumwubakire, inzu mwayibonye aho igeze, tugiye gusakara…”.

Nyirambonigaba avuga ko yapfakaye amaze kubyarana n’umugabo we abana bane barimo umukobwa umwe gusa. Abo bose ngo nta numwe babana kuko bagiye gushinga ingo zabo.

Bagabanye imirimo bamwe babumba amatafari abandi bakata icyondo cyo kuyabumba ndetse no kubakira Nyirambonigaba.
Bagabanye imirimo bamwe babumba amatafari abandi bakata icyondo cyo kuyabumba ndetse no kubakira Nyirambonigaba.

Avuga ko atunzwe no guca inshuro kuburyo n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ayatangirwa n’ubuyobozi. Gusa ariko ngo kuba ari kubakirwa inzu ngo biramutera imbaraga zo gukomeza kubaho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ingabo zacu ziharanira ko umunyarwanda agira umutekano mu buryo bwose. ibi bikorwa byazo byiza bikomeze bizirange

burera yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

Imana ijye iha umugisha ingabo zu Rwanda ibikorwa byazo turabizirikana.

Zuba yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka