Imishinga 293 irahatanira guterwa inkunga yo kwihutisha ubumenyingiro muri WDA

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) kibinyujije mu mushinga wacyo wo gutera inkunga imishinga itanga ubumenyingiro mu gihe gito (SDF), kimaze kwakira imishinga 293 ihatanira guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, ikazavamo imyiza ku rusha indi izahabwa inkunga.

Abahatanira bagomba kuba bafite ikigo kizwi kandi kizewe mu Rwanda ariko ikirenzeho nyiri ugutanga umushinga afite umushinga ufitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange, nk’uko bitangazwa na Livingstone Byandaga, uyobora uyu mushinga wa SDF.

Abatanze imishinga yabo muri SDF bashaka inkunga barazamutse bagera kuri 293.
Abatanze imishinga yabo muri SDF bashaka inkunga barazamutse bagera kuri 293.

Agira ati “Kwakira umushinga no kugira ngo tuwutere inkunga ni ibintu bibiri bitandukanye. Ushobora kubibona ibyo byose ariko ugasanga ibyo ushaka gukora ntacyo byatugezaho nk’Abanyarwanda. Niyo mpamvu iyo abantu bamaze gutanga imishinga isubirwamo kugira ngo barebe niba hari icyo izageza ku rubyiruko rwacu.

Ugomba kuba ugaragaza ko ibintu ugiye gukora bizagira icyo bitanga, bizagirira akamaro Abanyarwanda. Ugomba kuba inyigisho uzakora cyangwa uburyo uzabikora koko byageza abantu kuri ubwo bumenyi twifuza ndese n’ibyo usaba bidakabije kuba byinshi cyangwa bikaba bicye.”

Abazanye imishinga yabo babanje gusobanurirwa ibisabwa kugirango umushinga wakirwe.
Abazanye imishinga yabo babanje gusobanurirwa ibisabwa kugirango umushinga wakirwe.

Byandaga avuga ko mu myaka itatu bamaze batanga iyi nkuga ku mishinga yihutisha mu gutanga ubumenyingiro hari byinshi byagezweho, aho urubyiruko rwinshi rwahuguwe kandi rukaba rwaratangiye kubyaza umusaruro ibyo bize.

Yakomeje akangurira abandi bataramenya ko ayo mahirwe ariho kugana ibigo byatsindiye izi nkunga bagahugurwa nabo bakabasha kwiteza imbere.

Uko umwaka ushira niko ibigo bikomeza kwitabira guhatana muri uyu mushinga utanga amafaranga agera kuri miliyoni 60 z’amafaranya y’u Rwanda. Kugeza ubu imishinga itandukanye igera kuri 829 niyo yahatanye kuva uyu mushinga watangira gukora.

Abatanze imishinga yabo muri SDF bashaka inkunga barazamutse bagera kuri 293.
Abatanze imishinga yabo muri SDF bashaka inkunga barazamutse bagera kuri 293.
Umwe mu bitabiriye aya marushanwa amaze gutanga umushinga we.
Umwe mu bitabiriye aya marushanwa amaze gutanga umushinga we.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka