Biteganyijwe ko imiryango 188 yo mu Karere ka Gakenke ituye mu manegeka (high risk zone) izaba yimuwe yose mbere y’impera za Nzeri z’uyu mwaka. Ibikorwa byo kuyimura bigeze kure aho hasizwa ibibanza n’amatafari akaba abumbwa.
Abapolisi 140 bahagurutse kuri uyu wa Kabiri tariki 02/06/2013 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti.
Inama y’abaministiri yateranye ku wa gatanu ushize, yagabanyije umubare w’abakozi ba Leta bafashwaga kubona ibinyabiziga byabo bwite, guhera ku bayobozi mu nzego nkuru za Leta kumanura, ndetse inagabanya amafaranga azajya ahabwa abasigaye, kugera ku kigero cya 30%.
Hambere aha, inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu zashyizeho komisiyo yo kwita ku kibazo cy’irangiza ry’imanza za Gacaca, hagamijwe kureba uko iki kibazo cyifashe mu gihugu ndetse no gutanga inzira y’uburyo cyakemuka.
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura Impuzi (MIDIMAR) iratangaza ko n’ubwo Abanyarwanda bakiri mu buhunzi bazakomeza kwemererwa gutaha, nyuma y’uko itariki yo kurangiza ubuhunzi igeze, atari ko bizahora kuko hari igihe kizagera imipaka ikabafungirwaho.
Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yongeye kunyomoza abakomeje kuvuga ko abasirikare b’u Rwanda (RDF) bishe Abanyarwanda bari barahungiye mu gihugu cya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bishimangirwa na Maj. Gen. Rwarakabije wari muri Congo icyo gihe.
Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kw’igihugu, abatuye akarere ka Nyamasheke bishimira ko Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 zikarokora Abatutsi bari bataricwa ariko kandi zikarokora n’abandi baturage kuko abicanyi bari basubiranyemo ubwabo ndetse bica n’abandi (...)
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, yongeye kuburira abatuye akarere ka Rubavu bajya mu mujyi wa Goma kwitondera ingendo bakora kuko hari abagerayo bagahohoterwa bakamburwa cyangwa bagafungwa kugeza batanze amafaranga yo kwigura.
Uretse kuba hari umutwe wihariye washyizweho n’umuryango w’Abibumbye mu guhashya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo, abava mu mutwe wa FDLR bahunguka mu Rwanda bemeza ko n’ubuzima bari basanzwe babamo butari bwiza.
Bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bemeza ko u Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962, mu gihe hari abavuga ko ubwigenge bwabonetse mu Rwanda nyuma y’urugamba rwo kubohoza igihugu rwakozwe na FPR-Inkotanyi.
Leta ya Amerika iravuga ko u Rwanda rushobora kubera urugero ibindi bihugu byo mu karere ruherereyemo mu rwego rwo kwiyubaka, kubungabunga amahoro no kugera ku bumwe n’ubwiyunge hagati y’abaturage babyo.
Abayobozi ba za Farumasi z’uturere tugize u Rwanda tariki ya 29 Kamena 2013, boroje inka 2 umusaza n’umukecuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, avuga ko nk’Umunyarwanda yaterwaga ipfunwe na Leta zaje zikurikira ubwigenge bwo ku ya 01/07/1962 ariko ngo yageze aho arabyibohora.
Ubwo yasozaga ihiriro ry’urubyiruko 800 rwaturutse mu turere twose ryasojwe tariki 30/06/2013 mu mujyi wa Kigali, Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bari kuvuga ko mu Rwanda nta rubuga rwa politike ruhari ari abashinyaguzi badashakira amahoro Abanyarwanda.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yavuze ko ihuriro ry’urubyiruko ryiswe “Youth Connekt Dialogue”, ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwongeye kubohorwa n’abana bato, nk’uko abari ingabo za RPA bahagaritse amateka y’amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubyiruko rwibumbiye mu matsinda y’itangazamakuru (media clubs) mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Huye, ruratangaza ko rwiteguye kuzakora itangazamakuru rizira amacakubiri, rugamije kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.
Umuganda rusange wabaye tariki 29/06/2013 mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana akagari ka Mpanda, waranzwe no gutunganya ahazamurirwa abantu batuye ahantu hahanamye “high risk zone”.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, arakangurira abaturage b’akarere ke kugira uruhare mu kurwanya ruswa kuko hari aho bigaragara ko abayobozi baka ruswa abaturage bayoboye kugirango babahe serivisi mu busanzwe bidasaba ko zishyurwa.
Umwe mu bagore bakoraga umwuga w’uburaya mu karere ka Rusizi yiyemeje kubireka ngo kuko amafaranga akuramo atera umwaku aho gutera imigisha; ngo iyo amaze kuyabona mu kanya gato amera nkutayakoreye.
Muri gahunda y’ibiganiro bikorwa hagati y’abaturage n’abayobozi, bakamenya imibereho ya bo, abanyamakuru basaga 10 b’ibitangazamakuru bitandukanye, basuye umurenge wa Kayenzi, baganira ku mibereho y’abaturage no ku bibazo bahura na byo.
Isosiyete ya Afrika Risk irakangurira Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda kuyigana kuko ari umuhuza w’abaturage n’amasosiyete y’ubwishingiz,i kugirango bakemurirwe ibibazo kandi nta kindi kiguzi batanze.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aributsa abaturage ko nta terambere igihugu gishobora kugeraho, abagituye badahereye ku guteza imbere ibyo bafite, birimo umuco wo gukora umuganda igihugu gisanzwe cyungukiramo ibikorwa bigamije iterambere rusange.
Abanyeshuri bo mu ishuri IPRC (Integrated Polytechnic Regional Center) ryahoze ryitwa ETO Kicukiro bateye inkunga y’imyenda n’inkweto zo kwambara abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Kanazi mu karere ka Bugesera.
Abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije icyiciro cya mbere cy’itorero ryo ku Rugerero batangaza ko bishimira kuba baragiye ku Rugerero kuko byatumye bakoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu cyababyaye.
Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro yemeza ko bateganyije ibizakorwa mu ngengo y’imari hashingiwe ku mafaranga bafite aho bazayakura kandi bizeye ko azaboneka. Ibi bakabishingira ko n’ubwo ingengo y’imari y’akarere y’umwaka wa 2013-2014 yagabanutse ugereranyije n’iy’umwaka.
Guteza imbere imibanire myiza mu muryango, hamaganwa imirimo mibi ikoreshwa abana, nibyo byibanzweho mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika cyabaye kuri uyu wa 28 Kamena mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.
Abanyarwanda 171 bageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu saa 11h32 bavuye muri Congo aho batangaje batunguwe no gusanga u Rwanda ari rwiza bitandukanye n’uko barubwirwaga.
Guvernema y’u Rwanda yasabye ubuyobozi bw’uturere gukoresha amarushanwa y’imikino yitwa “Umurenge Kagame Cup” mu tugari twose two mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere siporo, gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta no kwishimira iterambere rigenda rigerwaho.
Mu nama ihuje abadepite bagize ihuriro rishinzwe kurwanya ruswa mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (APNAC), iteraniye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 28/06/2013, hatangiwe igitekerezo cy’uko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bigamije kurwanya ruswa yakongerwa.
Bashingiye ku buryo amatora y’Abadepite yabanje yagenze, abafite aho bahurira n’ibikorwa by’amatora mu karere ka Rulindo baratangaza ko ubu bafite icyizere gihagije cy’uko amatora y’intumwa za rubanda azaba muri Nzeri azagenda neza.