Urubyiruko rwiga mu mahanga rurasabwa kwimakaza indangagaciro Nyarwanda

Kwimakaza indangagaciro nyarwanda na kirazira no gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho, nibyo bizatuma igihugu kigera ku iterambere rirambye. Ubu ni bumwe mu butumwa bwahawe urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga.

Ubu butumwa uru rubyiruko rwabuhawe na Minisitiri w’uburezi Dr Vicent Biruta, kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nyakanga 2014, ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga n’ababa mu mahanga ku nshuro ya karindwi ryiswe “INDANGAMIRWA”.

Iki gikorwarwa kiri kubera mu kigo cya Gisirikare giherereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, bikaba biteganyijwe ko uru rubyiruko ruzamara ibyumweru bibili rwigishwa amasomo yerekeranye no gukunda igihugu, ndetse banatozwa kubakira ku ndangagaciro Nyarwanda arizo; Ubunyarwanda, gukunda igihugu, ubunyangamugayo, ubutwari, ubwitange, gukunda umurimo no kuwunoza hamwe no kwihesha agaciro.

Hagati mu masomo uru rubyiruko rushyiramo na morali.
Hagati mu masomo uru rubyiruko rushyiramo na morali.

Minisitiri w’uburezi, Dr Vicent Biruta, wari umushyitsi mukuru, mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko rwitabiriye iri torero, yababwiye ko aribo igihugu gitezeho ejo hazaza heza akaba ariyo mpamvu baba batozwa indanagaciro zijyanye no gukunda igihugu ndetse no kukitangira.

Minisitiri Biruta yagize ati: “Mukwiye gukura mwumva ko mufite inshingano mugakoresha neza impano mwavukanye mugahora mutekereza ku cyateza igihugu imbere aho kukigambanira, mugatekereza ko hari ibyo mugomba kuzaha igihugu aho gutekereza ko igihugu hari icyo kibagomba”.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iri torero rwemeza ko mu minsi ibiri gusa rumaze ruhabwa ibiganiro biganisha ku gukunda igihugu, ngo hari byinshi bamaze kunguka batari basanzwe bazi, gusa nkuko biga mu bihugu byo hanze y’u Rwanda ngo usanga aho baba, babwirwa byinshi by’ibinyoma bigamije kubangisha igihugu cyabo.

Iri torero rihuza urubyiruko ruba mu mahanga rufite imyaka iri hagati ya 18 na 35, iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’urubyiruko 273 baturutse mu bihugu 21 hirya no hino ku isi, uyu ukaba ari umwanya wo kugira ngo urubyiruko ruhure kandi ruganire ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu, dore ko urubyiruko ari rwo igihugu giteze amaso mu kubaka ejo hazaza.

Nyuma y'umuhango wo gutangiza iri torero urubyiruko rwafatanye ifoto y'urwibutso n'abayobozi.
Nyuma y’umuhango wo gutangiza iri torero urubyiruko rwafatanye ifoto y’urwibutso n’abayobozi.

Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Urubyiruko, Isakazabumenyi n’Ikoranabuhanga, Ministeri ya Siporo n’Umuco, Itorero ry’Igihugu na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : “Ndi Umunyarwanda, umurage w’ubukungu”.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye b’igihugu barimo; Minisitiri w’uburezi Dr Vicent Biruta, Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu Rucagu Boniface, Minisitiri w’umuco na siporo Mitali Protais, Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Gen. Major Mushyo Kamanzi, Umuyobozi w’Intara y’uburasirazuba Uwamaliya Odette, n’abandi bashyitsi benshi batandukanye.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

indangagaciro ni umuzi w’ubuntu ba buri muturage mu gihugu cye, aba bana rero baba bari imahanga bo ni ingenzi kuzirikana cyane kundangagaciro zigihugu cyabo dore ko bo baba bahura nindi mico itandukanye imyiza ndetse ni imibi, kugaruka bakagira ibyo bibutswa

karekezi yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

iyi ngando yaba bana ndizera ko izafa byinshi u rwanda kuko aho biga bazagaragaza neza isura nziza y u rwanda

mugoyi yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

umuco muzima w’abanyarwanda niwo umaze guteza imbere igihugu cyacu kandi nibyo abo bana birakwiye ko bamenya indangagaciro na kirazira zacu bakazikoresha mukubambatira ubumwe bwacu.

Shema yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka