Perezida wa Equatorial Guinea yamaganye abakoze Jenoside mu Rwanda

Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wasuye u Rwanda kuva kuri uyu wa 14/7/2014, yavuze ko we n’igihugu cye bamagana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yijeje guharanira ko haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi, Jenoside itagomba kongera kuba.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye byo mu mugi wa Kigali birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida wa Equatorial Guinea yagize ati: “Birababaje cyane kubona abantu bica abandi bene aka kageni, tugomba guharanira ko ubwicanyi nk’ubu butagira ahandi buba, haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi”.

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside.

“Mu izina ry’abaturage ba Equatorial Guinea no ku bwanjye, turamagana abagize uruhare muri Jenoside; uru rwibutso rugomba kubera buri wese isomo, ko tugomba kubana kuri iyi si mu mahoro n’ubwubahane; njye n’abaturage b’igihugu cyanjye twifatanyije namwe mu kababaro”, Perezida Nguema.

Umukuru wa Equatorial Guinea yakomereje uruzinduko rwe aharimo kubakwa inganda i Nyandungu muri Special Economic Zone. Biteganijwe ko agirana ikiganiro kirambuye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 15/7/2014, akaba aribwo azatangaza imyanzuro y’ibyavuye mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Perezida w'igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, imbere mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, imbere mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Perezida Obiang Nguema yagiye ku butegetsi bwa Guinea Equatorial mu mwaka wa 1979 asimbuye uwitwaga Francisco Macías Nguema. Iki gihugu kiri muri Afurika y’uburengerazuba bwo hagati, cyazamutse cyane mu bukungu kuva mu mwaka wa 1990, bitewe n’uko Obiang Nguema yatangiye kukibyaza umusaruro wa peterori.

Perezida w'igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo hamwe n'abamuherekeje bageze ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.
Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo hamwe n’abamuherekeje bageze ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.
Perezida w'igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n'abamuherekeje basobanuriwe amateka ya Jenoside.
Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n’abamuherekeje basobanuriwe amateka ya Jenoside.
Perezida w'igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, amaze gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, amaze gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Perezida w'igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yanasuye aharimo kubakwa inganza (Kigali Special Economic Zone).
Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yanasuye aharimo kubakwa inganza (Kigali Special Economic Zone).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twese abanyarwanda, duharanire ko biriya bitazongera! Ntidushaka kuzasubira mu icuraburindi nk’iryo twarimo 1994!

kalisa yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

Natwe Abanyarwanda Abakoze Jonosede Tubamaganiye Kure I Byatugize Ipfubyi Ntibizonjye Gusa Imana Izababaze Icyo Babikoreye Nicyo Bungutse.

Indatwa Frank yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka