Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba, Jabo Paul, aragira inama ubuyobozi bw’akarere ka Karongi guhiga imihigo itazababera ingorabahizi mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa.
Jean Pascal Labille, Minisitiri w’u Bubiligi ushinzwe ubutwererane n’Amahanga mu gutera imbere amajyambere, arasaba Abanyarwanda ko bakwiye gutahiriza umugozi umwe no gufasha bagenzi babo, niba bifuza kugira igihugu giteye imbere.
Ubuyobozi bw’itorero ry’abapentekote mu Rwanda (ADEPR) buratangaza ko amakimbirane yigeze kuranga iryo torero mu myaka yashize atazongera kubaho kuko hafashwe ingamba mu kuyakumira, zirimo kwimakaza imiyoborere myiza.
Ibigo bitandukanye bikorera mu karere ka Rusizi byaba iby’ubucuruzi, amabanki, amakoperative n’ibindi birashaka uburyo byigurira imodoka zifashishwa mu kuzimya umuriro mu rwego rwo kurwanya inkongi z’umuriro zikunze kuvuka cyane cyane mubihe byimpeshyi.
Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) irifuza ubufatanye bw’abafite aho bahuriye no guteza imbere abagore n’abakobwa, aho ngo bagomba kugira uruhare rugaragara, kugirango ikigero cy’ubukene n’imyumvire mike kirusheho kugabanuka.
Abayobozi b’utugari n’imidugudu mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 11/06/2013 basabwe kwirinda gusiragiza abaturage mu nzira ahubwo bakamenya ko bagomba kubakemurira ibibazo.
Nubwo hashyizweho uruzitiro rukumira inyamaswa kuva muri pariki y’Akagera zikangiza imyaka y’abaturage ndetse bamwe zikabahitana ngo ntibyakemuye ikibazo burundu kuko mu gitondo cya tariki 10/06/2013 uwitwa Nkurikiyumukiza Jean Pierre w’imyaka 19 wo mu murenge wa Karangazi yishwe n’imbogo ajya gutema amasaka.
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe bigishijwe ko service nziza atari ugushimira umukiriya gusa, kuko niyo yaba ibyo agusaba bidahari ashobora kugenda yishimye nta kibazo afite bitewe n’uburyo yakiriwe.
Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yaganiraga n’abaturage b’akarere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 11/06/2013, bamwijeje ko batamutererana mu rugamba rwo kwigira n’iterambere igihugu cyiyemeje, nawe abizeza hamwe n’Abanyarwanda bose muri rusange umutekano usesuye.
Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), irishimira ko abana bakoreshwa imirimo ivunanye bavuye kuri 11.3% mu mwaka wa 2008, ubu bakaba basigaye gusa ku kigereranyo cya 1.1%.
Kuri uyu wa 11/06/2013 mu gihugu hatangiye icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi. Mi mihango yabereye mu mpande zitandukanye z’igihugu hatanzwe ubutumwa bugaragaza inshingano za Polisi n’akamaro zifitiye abaturage.
Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo taliki 08/06/2013 bifatanyije n’abasirikare ba Sudani mu bikorwa by’umuganda wo kurwanya umwanda no kurinda ibidukikije.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’uwungirije Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’Ububiligi avuga ko yakiriye neza icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufungura konti z’Ambasade z’Ububiligi mu Rwanda zari zimaze amezi 18 zifunzwe.
Mu ruzinduko agirira mu karere ka Musanze kuva tariki 10/06/2013, Perezida Kagame yasoje icyikiro cya mbere cy’inyigisho z’ubuyobozi n’akazi ko mu biro (command and staff course) ku basirikare bakuru mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.
Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Mali zizwi ku izina rya MINUSMA byemejwe ko zizayoborwa n’Umunyarwanda Gen Jean Bosco Kazura, uyu mwanya wifuzwaga cyane n’igihugu cya Tchad.
Minisitiri ushinzwe ubuhahirane n’iterambere mu Bubiligi, Jean-Pascal Labille, biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wakabili taliki 11/06/2013 mu kuvugurura umubano w’u Rwanda n’igihugu cye nubwo cyanze gutora u Rwanda mu kanama k’umuryango w’abibumbye.
Ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba burateganya kugura imodoka ya Kizimyamoto izajya yifashishwa muri iyo ntara igihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iyo Ntara, Uwamariya Odette.
Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye buri wese utuye u Rwanda, gutunga agatoki ahari amakimbirane mu miryango cyangwa aho yumvise hari ibibazo byabyara ubwicanyi, kuko ngo amabwiriza mashya avuga ko nihagira umuntu wongera kwicwa, abatuye mu mudugudu yapfiriyemo bose bazabibazwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko guhindura imyumvire no gukorera ku ntego mu kugera ku iterambere rirambye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 10/06/2013 yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu karere ka Musanze.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yatangaje ko ikibazo cy’impunzi z’abarundi bagize uruhare muri Jenoside kigiye guhagurikirwa nabo bakaryoza iby’icyo cyaha ndengakamere.
Iyo uganiriye n’abaturage batuye akarere ka Nyagatare, usanga bamwe bashima bimwe mu bigo bitanga serivisi iwabo mu mirenge, ariko hakaba n’abo usanga batishimira uburyo zitangwa.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke, ku wa gatandatu tariki 08/06/2013 batangiye kwitegura amatora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013.
Abasore babiri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubukorikori rya Rukoma, bahisemo kwiga mu ishami ryo gutunganya imisatsi no guca inzara, bitewe n’uko babona ababikora batabura ibiraka kandi bakaba babona mu nzu zitunganya imisatsi y’abagore higanjemo abasore.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke mu muganda ugamije kwimura abaturage batuye mu manegeka (High Risk Zone) bagatuzwa ku midugudu yagenwe.
Itsinda ry’Abashinwa bibumbiye muri komisiyo ihuza amoko mu gihugu cyabo, bari mu ruzinduko mu Rwanda bavuze ko batangajwe n’uburyo Abanyarwanda barenze ikibazo cy’amoko, bakaba bashyira hamwe mu guteza igihugu cyabo imbere.
Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye abaturage kudateza amahane muri gahunda yo kwimuka bahunga ahantu habateza ibyago, kubera ko imibare y’abahitanywe n’ibiza ndetse n’imitungo yangiritse, ngo biteye ubwoba.
Umuganda udasanzwe wabaye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/06/2013, waranzwe no gusiza ibibanza, no kubumba amatafari yo kuzubakira abaturage bazimurwa ahantu hahanamye.
Abantu batandatu batandatu baguye mu mpanuka y’igorofa iherutse kugwa mu mujyi wa Nyagatare, bazishyurwa amafaranga y’impozamarira, nyuma yo gusanga nyir’inzu yari afite ubwishingizi bw’abantu 10.
urubyiruko ruri mu itorero ry’gihugu rurashishikarizwa kwandika amateka yarwo aho kugira ngo habe hari undi uzabibakorera, nk’uko byagarutsweho mu biganiro bagiranye n’abayobozi b’itorero ku rwego rw’igihugu babagendereye kuri uyu wa Gatanu tariki 07/06/2013.