Leta ya Kongo yagize icyo ivuga ku kibazo cya Viza yakwa Abanyarwanda

Leta ya Kongo yandikiye ubuyobozi bwa CEPGL na Minisitere z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu bigize umuryango wa CEPGL ibamenyesha ko ibikorwa byo kwaka amafaranga ya Viza abaturage bari mu muryango wa CEPGL byatewe n’uko ibi bihugu nabyo byishyuza Viza abaturage bari muri uyu muryango.

Tunda ya Kasende wungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Kongo bashyizeho Viza nyuma yo gusanga n’ibihugu biri mu muryango wa CEPGL hari amafaranga byishyuza Abanyekongo bagiye muri ibi bihugu.

Tunda ya Kasende avuga ko amafaranga yashyiriweho Abanyekongo arimo acibwa abanyeshuri n’abajya gukora muri ibi bihugu, bityo na Leta ya Kongo ikaba yarayashyizeho ku baturage bava mu bihugu bya CEPGL binjira muri iki gihugu.

Tunda ariko avuga ko umuryango wa CEPGL ukwiye gukurikirana iki kibazo ndetse hakarebwa uburyo abayobozi bashinzwe inzego z’abinjira n’abasohoka bakora inama yiga kuri iki kibazo.

Tunda ya Kasende wungirije Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Kongo (hagati) ari kumwe na minisitiri b'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda (iburyo) hamwe n'uw'u Burundi (ibumoso).
Tunda ya Kasende wungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo (hagati) ari kumwe na minisitiri b’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda (iburyo) hamwe n’uw’u Burundi (ibumoso).

Abanyekongo bakorera mu Rwanda kimwe n’abahiga bavuga ko hari amafaranga bashyirirwaho gutanga, kuburyo ashyiriweho n’Abanyarwanda bakorera Kongo n’abahiga ntacyo bitwaye, gusa aho bitandukaniye ni uko u Rwanda rutishyuza abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka baturiye imipaka, mu gihe Kongo ivuga ko bo bagomba kujya batanga amadolari 50$ mu gihe cy’amezi atatu.

Mu inama yabaye taliki 14/7/2014 yahuje inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri gihugu cya Kongo, yemeje ko igikorwa cyo kugenzura Abanyarwanda bafite Viza kizajya kibera muri Kongo aho kubera ku mipaka.

Inzego zibishinzwe zigiye kuzajya zireba ko Abanyarwanda bakorera Kongo n’abahiga baguze Viza ya Kongo, utayifite akazajya akurikiranwa n’amategeko bitabaye ngombwa ko bitera akajagari ku mupaka.

Mu gihe ubuyobozi bw’umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi bwari bwatangaje ko taliki ya 15/7/2014 Abanyarwanda bawunyuraho bagomba kuba bafite Viza, nta munyarwanda bigize bahagarika, ariko Abanyarwanda bambuka bagabanutse batinya ko basubizwa inyuma.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bayobozi ba Congo barabeshya cyane nta mukongomani wishyuzwa ku mupaka ahubwo buriya inzara ibamereye nabi none barashaka kungukira mu mafaranga y’abanyarwanda.

Simon yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka