Abanyarwanda bakoresha umupaka munini bajya Goma batangiye kwishyuzwa Viza

Abanyarwanda bajya i Goma bakoresheje umupaka munini mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 14/7/2014 basabwe kwishyura amafaranga ya Viza, abatayishyura bakaba basabwe kutongera kujya i Goma kuko umunsi ntarengwa wo kuyishyura ari taliki ya 15/7/2014.

Abanyarwanda basanzwe bafite imirimo iciriritse i Goma irimo ubufundi n’abayedi, abandi n’abandi bakora ibiraka benshi ntibashoboye kwambuka kubera amananiza bashyizweho n’abakozi bakora ku mupaka wa Kongo bababwira ko bagomba kujya gukora ariko bakagaruka bishyura Viza.

Bamwe mu banyarwanda baganiriye na Kigali Today bavuga ko birinze kwemera ibyo batashobora kuko bishobora kubaviramo ihohotera kuko babisinyiraga ndetse hakozwe urutonde rw’Abanyarwanda bakorera i Goma.

Mukeshimana Thomas ukora ubuyedi, avuga ko kwemera kujya gukora yagaruka ntiyishyure amadolari 50 bishobora kumutera ibibazo, ibi akabihera ko aya madolari atapfa kuyabona kuko akorera amadolari 2,5 ku munsi.

Ati “nanze kujya gukora ngo ningaruka bambaze amafaranga nemeye nyabure mbe nagira ikibazo, nubwo tujya gukorera i Goma abakoresha bacu baduhemba nabi kuburyo nta cyizere ko nayatahana, ikindi ntayatanze kandi ntahembwe n’ejo sinasubirayo kuburyo naba nakoreye ubusa.”

Bamwe mu Banyarwanda binjiye Kongo bahejejwe muri zone neutre kubera batishyuye Viza.
Bamwe mu Banyarwanda binjiye Kongo bahejejwe muri zone neutre kubera batishyuye Viza.

Mukeshimana avuga ko amafaranga yishyuzwa ari menshi kuko arenze ubushobozi bwayo binjiza. Ati “Umuyedi akorera amadolari 2,5 naho umufundi aagakorera amadolari 5 ku munsi, urumva kugira mbone amadolari 50 binsaba gukora iminsi 20 naho umufundi agakora iminsi 10 atarya ntacyo ayahahamo, kandi n’ubundi Visa izamara iminsi 90, birenze ubushobozi bwacu”.

Kuva 6h za mugitondo kugera 9h za mugitondo Abanyarwanda bari batondeshejwe imirongo basabwa kurara bishyuye Viza niba bashaka kujya i Goma, mu gihe Abanyekongo barimo kwinjira mu Rwanda bagakora gahunda zabo bagasubira muri Goma nkuko bigenwa n’amasezerano yambukiranya imipaka y’ibihugu bihuriye mu muryango wa CEPGL.

Nkurunziza Abdulkarim umaze imyaka irenga 10 akora ku mupaka munini mu bikorwa byo kwambutsa imodoka, avuga ko gushyiraho Viza ku gihugu ari uburenganzira bwacyo, ariko akanenga uburyo Leta ya Kongo ibikora kuko yirengagiza amasezerano yemejwe n’ibihugu bigize umuryango wa CEPGL.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Abanyarwanda benshi bakorera Goma kubera nta misoro ihaba nko mu Rwanda, nkeka ko Leta ya Kongo nayo yashatse kubabyaza inyungu nk’abantu bakorera ku butaka bwayo, iyo urebye mu bacuruzi bari i Goma abarenga 50% ni Abanyarwanda n’imidoka nyinshi zikora Goma-Gisenyi ni iz’Abanyarwanda, kubishyuza Visa nta kibazo nkuko n’abanyekongo bakorera mu Rwanda hari amafaranga bishyura, ariko hitabwe ku cyiciro cy’abayakwa n’ibyo bakora”.

Nkurunziza avuga ko ubusanzwe Abanyekongo bakorera mu Rwanda hari amafaranga batanga ariko buri wese harebwa icyiciro arimo ku buryo bitamugora, gusa Kongo ifatirana abantu bose, umucuruzi, umufundi, umuyedi, uwikorera imizigo, kuburyo kubashyira hamwe ngo bidakwiye ahubwo buri muntu n’urwego arimo kandi bijyanye nayo yinjiza.

Bamwe mu Banyarwanda bakora nyakabyizi bajya i Goma babujijwe kwambuka.
Bamwe mu Banyarwanda bakora nyakabyizi bajya i Goma babujijwe kwambuka.

Kwishyuza Viza Abanyarwanda bajya muri Kongo bikomeje kugabanya Abanyarwanda bakorera i Goma kuburyo bamwe mu bakorera ku mupaka bavuga ko Abanyarwanda bajya i Goma bamaze kugabanuko kugera kuri 50%.

Habiyaremye Emmanuel wabujijwe kujya gukorera i Goma kubera Viza avuga ko Leta y’u Rwanda yagombye gushyiraho ingamba zituma Kongo iha agaciro Abanyarwanda bahakorera nkuko Abanyekongo baza gukorera mu Rwanda bahabwa agaciro.

“Abanyekongo baza gukorera mu Rwanda barubahwa, bagahabwa ibyo bashaka, twe twagenda udahohotewe aramburwa, none hashyizweho amafaranga ya Viza umuntu akoreye hafi ukwezi, kubwanjye u Rwanda narwo rushyizeho Viza byatuma Abanyekongo bashyira igitutu kuri Leta yabo natwe bakatureka tugakomeza guhahirana naho nibikomeza, Abanyarwanda nitwe tubigwamo,” Habiyaremye.

Uretse umupaka munini ugiye gushyira mu bikorwa kwaka Viza Abanyarwanda bajya Kongo, iki gikorwa cyashyizweho ku mupaka wa Rusizi ya mbere n’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, abanyeshuri basabwa gutanga amadolari 30$ ku mwaka, abakora ubucuruzi buciriritse 50$ mu amezi atatu, naho abafite akazi gahoraho 250$ buri kwezi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko tujye tureka amarangamutima tuvugishe ukuri:muzi amafaranga acibwa umunyakongo nk’abandi banyamahanga bose bakorera mu Rwanda? Niba utabyizi, reba kw’idirisha rya RRA ku mupaka Tarif irahamanitse, guhera ku minsi 6=20.000 Frw kugeza ku mezi atatu udafite Viza amande ni ibihumbi 500.000Frw. None, hari abwumva yuko Kongo izahora ari umurima w’ibigori.Imana idutabare tubeshweho n’ukuri kandi kutuyobore, inyungu za politiki zitazatuma abaturage bicanira ubusa.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

aba kongomani inzara yabishe none batangiye gushakira imibereho kumafaranga yabanyarwanda ariko nihahandi nabo baramutse bafungiwe amazi byabagora kuko ni benshi baza gushakira umugati mu Rwanda.

Dube yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

ariko rero ubuyobozi bwacu bwagafashe ingamba kuko ibi birimo nagasuzuguro nkaho ntacyo abanyecongo bacyenera muri iki igihugu, kandi ari benshi baza ahubwo berekeza mu Rwanda kubwumutekano ndetse no gukora business biba byoroshye

sam yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

ndumva ibi bintu hari ikindi kubyihishe inyuma, abayobozi b;ibihugu byombi ni bashake uko babigenza naho ubundi ni hatari kabisa

businge yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka