Rutsiro: Umusaza w’imyaka 80 ngo yabonye ibyo yasabye Imana akimara gushyingirwa

Umusaza witwa Anthère Kabahizi ubarizwa muri paruwasi ya Crête Congo Nil mu karere ka Rutsiro, avuga ko akimara gushyingirwa yasabye Imana ko mu muryango we izamuha umusaserodoti none akaba yishimiye ko igisubizo yabashije kukibona tariki 12/07/2014 ubwo umwana we w’umuhererezi akaba n’imbyaro ye ya cumi yahabwaga ubupadiri.

“Nk’uko nabisabye Imana nkimara gushyingiranwa n’umugore wanjye Bernadette Nishyirembere, isengesho rya mbere nasabye Imana ko izampa umusaserodoti. Imana rero nisingizwe mu ijuru, munsi abitonda bahorane amahoro, kuko yankoreye ibintu by’agatangaza uyu munsi, nkaba nabonye umusaserodoti witwa Pawulini Musabyimana”.

Aya ni yo magambo yavuzwe na Anthère Kabahizi nyuma y’uko umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Alexis Habiyambere, yari amaze kwemeza ko Musabyimana Paulin abaye Padiri.

Umusaza Kabahizi n'umugore we Nishyirembere bakimara gushyingirwa basabye Imana ko izabaha umwana w'umusaserodoti none babonye igisubizo.
Umusaza Kabahizi n’umugore we Nishyirembere bakimara gushyingirwa basabye Imana ko izabaha umwana w’umusaserodoti none babonye igisubizo.

Impamvu uyu musaza yishimiye icyo gisubizo giturutse ku Mana ngo ni uko yabyaye abana icumi bose akaba yari amaze igihe kirekire atarasubizwa, none igisubizo akaba akibonye ku mwana we w’umuhererezi.

Kabahizi ngo akunda gusenga cyane no kwigisha ijambo ry’Imana, akavuga n’amasengesho menshi, abitoza n’abana be. Abana be na bo bakurikiye iyo nzira, babiri muri bo bakaba ari bo bageze ku ntera yo hejuru mu bijyanye no kwiyegurira Imana. Musabyimana ubaye umusaserodoti aje yiyongera kuri mushiki we witwa Nyirahabineza Helene w’umubikira.

Kuba abo bana be babiri barayobotse inzira yo kwiyegurira Imana, uwo musaza asanga nta kibazo kirimo mu bijyanye no kwagura umuryango.

Ati “ahubwo iyo Imana impa bose bakazaba abasaserodoti n’ababikira byari kuba ari byiza cyane kuko kugira abana b’abasaserodoti ni ingabire ikomeye rwose, kandi nta wugera ku busaserodoti atabuhawe na Roho Mutagatifu. Jyewe mu gitekerezo cyanjye, bose babaye abasaserodoti n’ababikira bose uko nababyaye, nashimira Imana cyane, nkakora n’umunsi mukuru.”

Padiri Mushimiyimana na mushiki we Nyirahabineza w'umubikira bashimira ababyeyi babo babatoje gukunda Imana kugeza ubwo bayiyegurira.
Padiri Mushimiyimana na mushiki we Nyirahabineza w’umubikira bashimira ababyeyi babo babatoje gukunda Imana kugeza ubwo bayiyegurira.

Icyakora icyi cyifuzo cyo ubanza kitazashoboka kuko benshi mu bana be bakuze ndetse bakaba baramaze no gushinga ingo.

Abajijwe inyungu yiteze kuri abo bana be bihaye Imana yasubije ko bazamusengera amasengesho menshi kubera ko ageze mu zabukuru kugira ngo natabaruka Imana izamwakire mu bwami bwayo.

Padiri Mushimiyimana Paulin na mushiki we Nyirahabineza Helene w’umubikira basanga ari amahirwe akomeye bagize kugira ngo bahitemo kwiyegurira Imana kandi babigereho. Ibi byose ariko bakaba babikesha ababyeyi babo babareze gikirisitu.

Naho ku bafite imyumvire yuko icyemezo bombi bafashe cyo kwiyegurira Imana kidakwiriye kuko ari uguca umuryango, ngo si byo kuko mu murimo w’Imana bakora bagenda bafashirizamo benshi, abandi bakagenda babahindura babereka inzira igana ku Mana, abo bose bagafatwa nk’abana babo.

Imana yasubije umusaza Kabahizi ibinyujije muri Musenyeri Alexis Habiyambere wemeje ko Mushimiyimana abaye umusaserodoti.
Imana yasubije umusaza Kabahizi ibinyujije muri Musenyeri Alexis Habiyambere wemeje ko Mushimiyimana abaye umusaserodoti.

Mu muhango wo gutanga ubupadiri kuri Mushimiyimana Paulin, Musenyeri Alexis Habiyambere uyobora Diyoseze ya Nyundo yashimiye ababyeyi bigomwe byinshi bakemera ko abana babo biyegurira Imana.

Abasaba kwima amatwi imyumvire ikunze kubaho mu giturage aho usanga hari abaca intege abandi, bakavuga ko umwana wihaye Imana aba aciye umuryango kuko ari Imana iba yamutoranyije kandi ko ari yo iba izi ibihe bye biri imbere.

Musenyeri Habiyambere yongeyeho ko umuryango ufite umusaserodoti uba ugize amahirwe kuko akenshi usanga iyo uwo muryango ugize ikibazo cy’amikoro adahagije bihutira kukigeza kuri uwo mwana wabo na we akabafasha kugikemura.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iman’ihabw’icubahirao! Abo bavyeyi barampimbaye es’iyab’abavyeyi bose biyumvira nk’abo.

Mbonihankuye Isaïe yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Imana dusenga iratwumva kandi isubiriza igihe!
Ababyeyi bitubere isomo tujye dutura abana bacu Imana!

Habimana Alexis yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Abasaza ,amasengesho yanyu ntabwo yapfuye ubusa pe!!!!!!!!!!!!!

edy yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Turabyishimye cyane.Nyagasani Yezu akomeze agenderere iyo famille.Ahubwo n’Abuzukuru be hazavemo Abihayimana benshi.Ni umugisha.Natwe tujye tubyifuza.Imana niyo iduha byose kuki twumva twagira ingingimira mu kuyitura!!Yezu akuzwe Bavandimwe!

josee yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka