Gatumba: Akarere kihaye icyumweru kimwe ngo GMC yishyure abaturage imitungo yabo yangijwe

Nyuma y’igihe kinini ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’ubwa sosiyete yitwa GMC (Gatumba Minning Concession) icukura amabuye y’agaciro muri uwo murenge batavuga rumwe ku kwishyura abaturage bwabangirije amazu hamwe n’indi mitungo, umuyobozi bw’akarere buvaga ko bwihaye igihe cy’icyumweru kimwe bugashyikiriza GMC agaciro k’ibyo igomba kwishyura kandi bigahita bikorwa.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abayobozi b’iyi sosiyete bahagaritse akazi bagasezerera abakozi bayo bose ndetse bagatangira kugurisha bimwe mu bikoresho byayo. Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko batakwemera ko GMC ifunga itishyuye abaturage kandi ariyo yabangirije imitungo.

Abangirijwe imitungo bafite ikizere ko bagiye kwishyurwa.
Abangirijwe imitungo bafite ikizere ko bagiye kwishyurwa.

Ni nyuma y’impaka nyinshi zagiwe kuri iki kibazo, aho ubuyobozi bw’akarere bwemezaga ko GMC ikwiye kwishyura no kwimura abo baturage ariko yo ikavuga ko abo baturage basenyerwa no gutura habi (mumanegeka), nyamara ikemera kwimura imiryango 5 yari yasenyewe burundu ngo biturutse ku bucukuzi.

Icyatindije iki kibazo ubu gifitwe n’imiryango 16 yangirijwe amazu n’imitungo hamwe n’abandi bakozi n’abaturage bavuga ko GMC yagiye ibambura, ni uko GMC yari yaravuze ko izazana abahanga mubyo gupima ubutaka no kubuha agaciro baturutse muri Afurika y’Epfo, ariko hagashira umwaka bataje, ubu aba baturage bakaba batazi ingano y’amafaranga bazahabwa, ari nacyo GMC yavugaga ko bagomba gutegereza ariko bikaba byarageze aho ihagarika ibikorwa.

Gucukura munsi y'ubutaka bw'abaturage byateje inkangu.
Gucukura munsi y’ubutaka bw’abaturage byateje inkangu.

Umuyobozi w’akarere we asanga ibyo atari ikosa ry’abaturage cyangwa iry’akarere kuko bo biteguye gutanga umukozi w’akarere ushobora gukora ibyo bipimo. Akaba akomeza avuga ko nkuko abaturage bishyuwe mbere bari babariwe n’uwo mukozi, hazubahirizwa ibizava muri raporo azatanga bitarenze iminsi irindwi kandi iyo sosiyete ubu irimo gushakisha indi yayigurira imitungo ikaba igomba kubyubahiriza.

Umwe mu bayobozi ba GMC yadutangarije ko imwe mu mpamvu iyi sosiyete yahagaritse ibikorwa byayo ari uko yishyuzwa amafaranga menshi kandi ibikorwa byayo ataribyo byangiriza abaturage, ariko inzego za Leta zo zikavuga ko ibikorwa biteganywa n’itegeko rigenga ubucukuzi riteganya kwimura abaturage ahakorerwa ubucukuzi.

GMC yahagaritse imirimo yayo y'ubucukuzi (aha ni hamwe muhabitswe ibikoresho byifashishwaga).
GMC yahagaritse imirimo yayo y’ubucukuzi (aha ni hamwe muhabitswe ibikoresho byifashishwaga).

Mu murenge wa Gatumba hacukurwa amabuye y’ubwoko butandukanye, harimo koruta na gasegereti.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sha iby’aba baturage birakomeye ikibazo cyabo wagirango kirimo umunanira, inzego zose zigikoraho zikananirwa zigatangira bundi bushya kuko ababishinzwe ntiwamenya uko babigobyora abaturag se ko ari imbata y’ibibazo aha mu birombe, Ubusanzwe haba harirengagijwe amategeko agenga ingurane ku bikorwa nk’ibi kandi hari amasezerano akorwa mbere yo gutangira bene iyi mirimo

Ephrem Murindabigwi yanditse ku itariki ya: 17-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka