Rusizi: Hashize imyaka ibiri ubuyobozi busaba ko yarenganurwa ariko amaso yaheze mu kirere

Umusaza witwa Gatware Etienne atangaza ko amaze imyaka irenga ibiri yiruka ku kibazo cyatewe n’umuturanyi we cyo kuba yaramusenyeye aho yubatse inzu akamusatira kuburyo ari mu marembera yo kuba inzu ye yahirima umuryango we ukaba wahahurira n’ibibazo.

Mukankunzi Speciose yubatse hepfo y’inzu ya Gatware ndetse bimusaba kubanza gusiza ikibanza bituma inzu ya Gatware ihanamye hejuru y’umukingo ufite hafi metero eshatu, bikaba bigaragara ko hari impungenge ko wazatenguka inzu y’umusaza Gatware igahirima.

Uyu musaza bigaragara ko atishoboye avuga ko yubakiwe iyo nzu n’abagiraneza nyuma yo kubona ko nta kundi babigenza bamushakira aho yaba yikinze ariko ngo abababajwe nuko naho agiye kuhabura kandi nta bundi bushobozi afite.

Inzu ya Gatware iri hejuru y'umukingo waciwe hasinzwa ikibanza Mukankunzi yubatsemo.
Inzu ya Gatware iri hejuru y’umukingo waciwe hasinzwa ikibanza Mukankunzi yubatsemo.

Nyuma yo kubona ko uyu musaza yahohotewe n’uyu muturanyi we witwa Mukankunzi Speciose ubuyobozi bw’umudugudu wa Ntwari batuyemo bwasabye ko uyu mugore Mukankunzi yakubakira uwo umukingo kugirango hirindwe impanuka.

Uyu mugore ntacyo ngo yigeze akora kuri uwo mwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’umudugudu kugeza aho iki kibazo cyashyikirijwe urwego rw’abunzi nabo banzura ko Mukankunzi yakwihutira kubaka uruzitiro hagati ye na Gatware kuko ngo byatangiye kugaragara ko icyo kibazo cyateza impanuka cyane ko amazi y’imvura yatangiye gusesera muri uwo mukingo hakaba hari impungenge zuko uwo mukingo ushobora gutenguka ugahitana abantu.

Iyi myanzuro yose uyu mugore yakomeje kuyitesha agaciro ari na bwo Gatwage yiyambaje ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe atuyemo ariko ngo ntibwagira icyo bumufasha ari na yo mpamvu yiyambaje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

Amazi y'imvura yatangiye gutengura umukingo uri munsi y'inzu ya Gatware.
Amazi y’imvura yatangiye gutengura umukingo uri munsi y’inzu ya Gatware.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yageraga kuri izo nzu nawe byamuteye impungenge asaba Mukankunzi kutarenza tariki 05/08/2013 atarubaka umukingo muri metero 20 ubatandukanye na Gatware mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Nyuma yaho uyu mugore akomeje gutesha agaciro imyanzuro yose yafashwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye umuyobozi w’akarere yasabye ko iyo miryango yombi igomba kwimuka aho ikajya kureba aho yaba icumbitse mu rwego rwo kwirinda impanuka z’icyo kibazo gikomeje guteza impungenge.

Umuyobozi w’akarere yasabye ko uyu nyirabayazana Mukankunzi Speciose yakodeshereza uyu musaza Gatware Etienne inzu yo kubamo kuko ariwe wateje ikibazo kugeza aho ibyo yasabwe yabishyira mu bikorwa.

Umuyobozi w'akarere yasabye umuyobozi w'umurenge na police gukemura ikibazo ariko na n'ubu ntikirakemuka.
Umuyobozi w’akarere yasabye umuyobozi w’umurenge na police gukemura ikibazo ariko na n’ubu ntikirakemuka.

Mukankunzi yakomeje kwicecekera kugeza aho umuyobozi w’akarere afata ingamba zo gusaba umurenge wa Kamembe gufatanya na Police gukemura icyo kibazo bakimura abo baturage aho, ibyo byakurikiwe n’ibaruwa umuyobozi w’akarere yandikiye ubuyobozi bwa Police ko bwamufasha gushyira mu bikorwa ibyemezo akarere kagiye gafatira iki kibazo.

Kugeza magingo aya nta kintu na kimwe kirakorwa aho uyu musaza atangaza ko yashobewe kandi nyamara akaba afite n’ubwoba bwuko igihe icyaricyo cyose aho hantu hateza ikibazo umuntu akaba yahagwa.

Ubwo twageraga kuri urwo rugo twasanze Gatware ari gukumira abana kugirango batagwa kuri uwo mukingo uteye ubwoba asobanura ko atakigira aho ajya kubera gutinya ko abana bahura n’impanuka z’uwo mukingo.

Mukankunzi Speciose asabwa gukemura ibibazo yateje.
Mukankunzi Speciose asabwa gukemura ibibazo yateje.

Mu minsi ishize Mukankunzi yabajijwe kuri icyo kibazo avuga ko ntacyo yabwira itangazamakuru, gusa Gatware akomeje kwiyambaza inzego z’ubuyobozi zisumbuyeho kugirango arebe ko zamukemurira ikibazo aho ubu yandikiye umuyobozi wa Jyanama y’akarere ka Rusizi akaba amaze amezi abiri ategereje igisubizo.

Ubwo muminsi ishize twaganiraga na Perezida wa Jyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Syphorie ,yavuze ko ikibazo cya Gatware yakibonye akaba akiri kugikurikirana.

Umuyobozi w'akarere yandikira Police ngo bakemure ikibazo cya Gatware.
Umuyobozi w’akarere yandikira Police ngo bakemure ikibazo cya Gatware.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko rero ubuyobozi bwibanze bwakagze icyo bukora ibintu byose ntibigakenera president kandi aricyo namwe abibanze aricyo bashyiriweho, ibi ntibikwiye niba badashoboye bajye begura abandi bashoboye bayemure ibibazo, ibi ntibikwiye mugihugu cyacu

karenzi yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka