Ubwo yafunguraga inama ihuje inganda z’icyayi zo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba (EATTA) iteraniye i Kigali kuri uyu wa 29/08/2013, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye inganda z’icyayi kongera umusaruro n’ubwiza bwacyo, zirengagije imbogamizi zifite.
Umwanzuro wo guhagarika GMC na NRD mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngororero yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 28/08/2013 iyobowe n’umuyobozi w’Akarere, Ruboneza Gedeon.
Imurikagurisha n’imurikabikorwa rya Nyamasheke ryari rimaze icyumweru ribera muri aka karere ngo risojwe risigiye isomo rikomeye abikorera n’abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke kuko ryagaragaje byinshi byiza bishobora kwitabwaho bigatuma aka karere gatera imbere kurushaho.
Iyongerwa ry’amasaha y’akazi ryatumye urujya n’uruza rwiyongera ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burindi uri mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.
Banki ya Kigali (BK) yavuze ko yagize inyungu ya miliyari 7.3 z’amafaranga y’u Rwanda mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2013, bikaba ngo bigamije kugaragariza abayiguzemo imigabane ko batibeshye, nk’uko umuyobozi w’iyo banki, Dr James Gatera yasobanuye.
Umukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana ushinzwe ubushakashatsi kuri politike zigamije imibereho myiza, arashima uburyo Leta y’u Rwanda yahurije hamwe gahunda zigamije kurengera abatishoboye.
Koperative Girisuku Color yo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati yahawe inguzanyo na VUP ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 725, ariko bamwe mu banyamuryango baza gutahurwa bamaze kubikuza rwihishwa abarirwa mu bihumbi 800.
Mu gihe cy’impeshyi usanga abantu bakora umurimo w’ubuhinzi badafite icyo bakora kuko haba hariho izuba ryinshi . Bamwe mu bagore bo mu karere ka kamonyi , baturiye uruganda rutunganya kawa rwa sosiyete C.DORMAN Rwanda bahitamo kuhasaba akazi ko kujonjora kawa ;bikabafasha kubona amafaranga yo kugura ibyo bakeneye.
Abaturage bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko bizeye iterambere mu gihe kiri imbere bazagezwaho n’umushinga Higa Ubeho bazaniwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Young Women Christian Association (YWCA).
Uwintore Jean Bosco, umusore w’imyaka 16 ukora umwuga wo gusiga amarangi ku magare, gushyiraho indi mitako no kuyasana, yitangariza ko umubeshejeho nyuma yo kuba imfubyi ku babyeyi bombi.
Bamwe mu baturage bo mu turere dukora kuri Pariki y’ibirunga bagiye kugabanywa miliyoni 124, zizajya mu mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturiye iyi parike, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no kubungabunga ibikorwa remezo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23/08/2013, Umucuruzi wa boutique n’inzoga witwa Niyigena Theophile yatawe muri yombi na Polisi imusanganye magendu y’amakarito 25 y’inzoga ya African Gin.
Guverinoma y’igihugu cy’Ubuyapani ibinyujije mu kigo cyayo gistinzwe ubufatanye mpuzamahanga (JICA) yamurikiye guverinoma y’u Rwanda aho igeze ivugurura station y’amashanyarazi ya Musha mu karere ka Rwamagana, igikorwa cyizatwara akayabo ka miliyoni zisaga 30 z’amadolari ya Amerika.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Emma Francoise Isumbingabo, avuga ko u Rwanda rufite gahunda ko mu mwaka wa 2017 buri Munyarwanda azaba abasha kubona amazi meza mu ntera itarenze metero 500.
Nyuma y’imyaka 15 ishuri rya E.S.Mutendeli ritagira amazi, itorero rya Anglican church ryirwa St John’s Killleagh ryo mu Bwongereza ryatanze inkunga yo kugeza amazi muri iryo shuri binyuze muri EAR Diyosezi ya Kibungo.
Abacuruzi n’abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barashishikarizwa kumenya indimi z’amahanga, by’umwihariko izikoreshwa mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’ibi bihugu.
Bamwe mu bakiriya ba Banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD) barifuza ko banki zajya zibaha inguzanyo zigakurikirana uko bayikoresha, kandi zikabagira inama aho gutegereza ko itariki yo kwishyura irenga kugirango baterezwe cyamunara imitungo baba baratanzeho ingwate.
Mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo hagenda hatahwa ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashanyarazi, imihanda, amavuriro, amavomero, amasoko n’ibindi.
Abashinzwe amakoperative mu mirenge hamwe n’abacungamitungo b’imirenge Sacco barasabwa gukora cyane kugirango abaturage babiyumvemo bityo birusheho kuzamura ubukungu n’iterambere by’abaturage.
Abaturage bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye bavuga ko kuba uyu murenge ugenda uturwa n’abanyamafaranga bizawufasha kuzamuka haba mu bucuruzi cyangwa ubuhinzi, kandi hakazanarushaho gusa neza kubera inyubako nziza zizaba zimaze kuhashyirwa.
Abaturage bibumbiye mu rugaga rw’abikorera mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, bakoze umuhango wo gusinyana n’ubuyobozi bw’umurenge umuhigo w’umwaka wa 2013/2014. Amasezerano agamije kwerekana ko bifatanyije mu kwesa imihigo kuko ibafasha kwiteza imbere nta n’umwe usigaye.
Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Kirehe basuye abana b’imfubyi hamwe n’abapfakazi ba Jenoside batuye mu murenge wa Nyarubuye babafashisha matera zo kuryamaho, isukari, umuceri n’ibindi birimo imyenda yo kwambara.
Inganda nyinshi zikorera mu Rwanda zifatwa nk’iziciriritse ngo usanga ibikorwa byazo birenze ubushobozi bwazo kuko ziri mu bya mbere byongera ubukungu n’umusaruro mu gihugu, nk’uko bitangazwa na Alexis Kanyankole, umuyobozi wa Banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD).
Abasigajwe inyuma n’amateka bakuwe muri nyakatsi bagatuzwa mu mudugudu wa kijyambere mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera barasaba ko bafashwa no guca nyakatsi yo ku buriri.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yakiriye inkunga y’u Buholandi ingana n’amayero miliyoni 43.9 yo guteza imbere inzego z’ibanze, ubutabera n’ubugenzuzi bw’ikiyaga cya Kivu; ndetse n’inkunga ya Suwede ingana na miliyoni 8.6 z’amadolari y’Amerika, yo guteza imbere ubushakashatsi bukorwa na Kaminuza y’u Rwanda.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi iremeza ko hari amakoperative agira uruhare mu gutuma bamwe mu bafashe imyenda batishyura, bitewe no kudatanga amakuru ahagije ku nguzanyo bigateza nyirugufata inguzanyo igihombo kuko aba asabwa kwishyura menshi atateganyije.
Hashize igihe kirenga umwaka ikigo cy’ighugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kigaragaje ko hari miriyoni 11 za koperative y’abamotari ba Ngoma (COTAMON) none na n’ubu ntizirabonerwa irengero.
Ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’inganda zatewe inkunga na banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD) byagaragaye ko BRD imaze kugera kuri byinshi birimo no kwibaruka inganda zikomeye.
Gatera Joseph utuye mu karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki, akagari ka Nyirangarama, akaba akora umwuga w’ubukorikori butandukanye, avuga ko yinjiza agatubutse kandi ngo atarigeze afata inguzanyo muri banki.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul, avuga ko imikorere myiza yagombye kuranga umuyobozi n’umukozi wa Leta hatabayemo kugirira ibirarane abaturage kuko nabyo bishyirwa mu karengane.