Umuhanda Musanze-Cyanika ugiye gusanwa

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Agency: RTDA) gitangaza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 hazatangira inyigo yo gusana umuhanda Musanze-Cyanika.

Umuhanda Musanze-Cyanika ufite ibilometo 24 ukoreshwa n’abantu benshi ndetse n’imodoka nyinshi kandi nini, zirimo amakamyo, zijya muri Uganda ziva mu Rwanda cyangwa ziva muri Uganda ziza mu Rwanda, zikoresheje umupaka wa Cyanika.

Uwo muhanda bigaragara ko umaze gusaza cyane kuburyo hari uduce tumwe na tumwe twawo twatangiye gucikamo ibinogo kuburyo imodoka zihanyura zibanza kubebera zikanyura ahameze neza ku ruhande.

Iyo imvura iguye ibinogo byacitse mu muhanda Musanze-Cyanika birekamo amazi.
Iyo imvura iguye ibinogo byacitse mu muhanda Musanze-Cyanika birekamo amazi.

Ikindi kandi ni uko uwo muhanda ari muto mu bugari kuburyo nta hantu hegenewe kugendera abanyamaguru hahari. Ibyo bituma rimwe na rimwe habera impanuka, kuburyo imodoka zigonga abanyamaguru baba bagendera mu muhanda.

Eric Ntagengerwa, umukozi muri RTDA, avuga ko inyigo yo gusana uwo muhanda izarangira mu kwezi muri Kamena 2014. Iyo nyigo nirangira ngo nibwo hazamenyekana ibyo uwo muhanda uzasaba kugira ngo utangire gusanwa.

Agira ati “Iyo nyigo izatugaragariza amafaranga uzatwara…itwereke umuhanda tuzawukora gute, uzaba ungana gute, tuzawukoresha ibikoresho bimeze gute? »

Umuhanda Musanze-Cyanika ntabwo ufite ahagenewe kugenda abanyamaguru.
Umuhanda Musanze-Cyanika ntabwo ufite ahagenewe kugenda abanyamaguru.

Akomeza avuga ko kandi inyigo yo gusana umuhanda Musanze-Cyanika izajyana n’inyigo yo kubaka umupaka umwe uhuriyeho u Rwanda na Uganda, “One Stop Border Post” izatuma abantu batandukanye bakoresha umupaka wa Cyanika babona serivise zihuse kuko bazajya bahagaragara rimwe gusa aho gukorerwa igenzura ku mipaka yombi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka