Nyamagabe: Hagiye kubakwa hoteri y’inyenyeri enye mu nkengero za pariki ya Nyungwe
Umushoramari usanzwe ufite hoteri “Golden Monkey” mu mujyi wa Nyamagabe agiye kubaka indi hoteli izitwa “Nyungwe back packers hotel” izaba ifite inyenyeri enye mu marembo ya pariki y’igihugu ya Nyungwe mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe.
Paul Nshimyumuremyi, uhagarariye ibikorwa by’uyu mushoramari atangaza ko bahisemo kubaka iyi hoteri mu marembo ya pariki y’igihugu ya Nyungwe kugira ngo borohereze abakerarugendo baza kuyisura kubona ibyangombwa bakenera, dore ko n’ubundi abenshi mubo bakira muri hoteri yabo iri mu mujyi wa Nyamagabe ari ba mukerarugendo baba bagamije gusura Pariki ya Nyungwe.
Ati “Twatekereje gushyira igikorwa hano bitewe n’uko hafi 60% by’abatugenderera mu mujyi wa Nyamagabe ni ba mukerarugendo baba baje muri iri shyamba rya Nyungwe ariko akenshi ugasanga bafite ibibazo byo kugera hano, duhitamo rero kuza gushyira igikorwa hano kugira ngo tuborohereze n’uburyo bwo kubona aho barara”.
Iyi hoteri ngo izaba ifite ibyumba byo kuraramo biri hejuru ya 16, aho gufatira icyo kurya no kunywa, hakaba harimo ubwogero (pisine), ikazajya inatanga serivisi za Sauna na Massage, ikazuzura itwaye akayabo ka miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nshimyumuremyi avuga ko iyi hoteri itazazanira inyungu ba nyirayo na ba mukerarugendo gusa, ahubwo ko n’abaturage baturiye pariki y’igihugu ya Nyungwe akenshi bagiraga uruhare mu kuyangiza bazajya binjiza amafaranga.
Avuga ko ubu mu gihe cyo kubakwa abantu 100 bamaze kuhabona akazi ndetse n’imara no kuzura bamwe bazakomeza gukoramo, ndetse bakazajya bakora n’ibikorwa by’ubukorikori hoteri ikabafasha mu kubicuruza.
Nshimyumuremyi avuga ko nta kibazo cy’isoko bazagira kuko rihari bitewe n’uko abakerarugendo basura pariki y’igihugu ya Nyungwe bakomeza kwiyongera, akaba avuga ko badahuye n’imbogamizi iyi hoteri yazaba yuzuye mu kwezi kwa gatandatu 2014.
Mu mafaranga azubaka iyi hoteri harimo inkunga ikabakaba miliyoni 100 (ibihumbi 150 by’amadorali y’abanyamerika) yatanzwe na USAID binyuze mu mushinga Nyungwe Nziza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira uyu mwana itera ikirenge mu cyase kandi n’ubundi i Nyamagabe yahatwubakiye Hotel isobanutse .Imana ibahe imbaraga n’umugisha.
Thanks
Majymbere ni uwambere pee! Dukeneye abashoramari nkaba baba bashaka ko igihugu kizamuka, tukagera ku rwego mpuza mahanga nkabandi bateye imbere. Igikorwa cyiza cyane.
KOMERA MAJYASI WUFITE ABANA BASOBANUTSE PE