Ngo nta mpungenge zihari ku mushinga w’urugomero rwa Rusumo

Abashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’urugomero rwa Rusumo baravuga ko nubwo habura miliyoni 40 z’amadolari yo kubaka imirongo yo gukwirakwiza amashanyarazi azava kuri urwo rugomero, nta ngorane zihari mu gihe abafatanyabikorwa baramuka batayatanze.

Uyu mushinga wose ugizwe no kubaka urugomero no kubaka imiyoboro yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage uzatwara miliyoni hafi 500 z’amadolari, abura ngo ntazabuza icyo gikorwa gukomeza kandi ibihugu bihuriye kuri uru rugomero ngo bishobora kuyatanga ubwabyo.

Ubusanzwe Banki y’isi yemeje inkunga ya miliyoni 340 z’amadolari (miliyari 221 z’amanyarwanda) yo kubaka uru rugomero mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka, ariko ni inkunga yo kubaka urugomero gusa hatarimo ibikorwa byo gusakaza amashanyarazi ruzatanga.

Amafaranga yo kubaka imiyoboro izanyuzwamo amashanyarazi ngo agere ku baturage azashakwa n’ibihugu bitatu bihuriye kuri uru rugomero bigomba kuyashaka ubwabyo cyangwa se bikifashisha abandi bafatanyabikorwa.

Umugezi wa Rusumo uzabyazwa amashanyarazi azacanira abaturage bo muri Tanzaniya, u Burundi n'u Rwanda.
Umugezi wa Rusumo uzabyazwa amashanyarazi azacanira abaturage bo muri Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda.

William Katete, ushinzwe itumanaho mu biro by’uyu mushinga wa Rusumo, avuga ko ibyo byakozwe kandi hamaze kuboneka amafaranga menshi, ubu hakaba habura agera kuri miliyoni 40 z’amadolari.

Yagize ati: “Banki nyafurika itsura amajyambere yemeye gutanga miliyoni 88 z’amadolari, na ho KFW yo irashaka gutanga miliyoni 26 z’amadolari. Ibihugu kandi biraganira na Nigeria Trust Fund ngo itange amafaranga asigaye cyangwa igice cyayo, turizera ko uyu mwaka uzarangira abonetse”.

Mu kumenya niba nta mpungenge ziriho mu gihe abafatanyabikorwa bavugwa batatanga ayo mafaranga, William Katete yatangaje ko nta mpungenge zihari kuko ibihugu uko ari bitatu bishishikajwe n’iyubakwa ry’uru rugomero, bityo bikaba byiteguye kuba byayishakamo ubwabyo.

Katete yagize ati: “Nta mpungenge na nke zikwiye kubaho kuko miliyoni 40 z’amadolari ari amafaranga make ugereranyije n’uko umushinga wose ungana, ndetse n’amafaranga azawugendaho amaze kuboneka. Rwose ibi bihugu bitatu byanayatanga ariko uru rugomero rukubakwa kandi agomba kuboneka bitarenze mu Kuboza uyu mwaka”.

Rusumo nk’uko n’iryo zina ribivuga, hari isumo rinini ryakomeje kugaragara kuva cyera nk’irishobora kugirira akamaro ibi bihugu, ritanga amashanyarazi menshi.

Ariko kuryubakaho urugomero rukwiye byakomeje kuba ingorabahizi kuri ibi bihugu, kubera ubwinshi bw’amafaranga yasabwaga ngo bikorwe neza, kugeza ubwo habonetse iyi nkunga ya Banki y’isi.

Uru rugomero nirwubakwa ruzatanga megawatt 80, zizakwirakwizwa mu bice by’u Burundi, u Rwanda na Tanzania bireshya na Km 368. Muri rusange ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba biracyafite umubare muto w’abaturage bafite amashanyarazi.

Uganda ifite abaturage bayafite babarirwa mu 10%, u Burundi 10%, Kenya 15%, u Rwanda hagati ya 16% na 18%, na Tz ifite 18% by’abaturage bafite amashanyarazi.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka