IMF yemeranywa n’u Rwanda kuri gahunda yo gufasha abikorera no kongera ibyoherezwa hanze

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyemeranywa n’u Rwanda muri gahunda mbaturabukungu ya kabiri rurimo gukurikiza, yo guteza imbere abikorera, kongera ahava imisoro, hamwe no kugira ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu mahanga, kugirango igihugu kive mu gushingira ku kunga gihabwa.

Paulo Drummond ukuriye IMF mu Rwanda yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 01/10/2013, mu gusoza ubugenzuzi bw’ubukungu bw’u Rwanda IMF yari imazemo ibyumweru bibiri, no gutegura inyandiko ya gahunda y’imyaka itatu yo gufasha igihugu, mu kugishakira abaterankunga.

Drummond yagize ati: “Ubukungu bw’u Rwanda bugomba gushingira ku bikorera, bukaganisha ku kongera ibyoherezwa hanze; ntibushingire ku nkunga igihugu gihabwa, ahubwo bugashingira ku byo igihugu gifite”.

Avuga ko ibi bizagerwaho mu kwagura inkomoko y’ibitunga igihugu, nko kubona abatanga imisoro benshi, gushyigikira ko ibikorwa bibyara ubukungu biba byinshi, imicungire inoze y’umutungo wa Leta no kudata agaciro kw’ifaranga.

Umukuru wa IMF mu Rwanda Paulo Drummond, n'Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'imari n'igenamigambi, Kampeta P. Sayinzoga.
Umukuru wa IMF mu Rwanda Paulo Drummond, n’Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi, Kampeta P. Sayinzoga.

“Nshima ko Guvernoma ishyira imbaraga mu kugabanya ibiciro by’ubwikorezi, iby’ingufu ndetse, guhanga imirimo mishya myinshi no korohereza abashoramari, kongera abitabira serivisi z’imari no kwagura amasoko”, nk’uko Drummond akomeza asobanura.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi, Mme Kampeta Pichette Sayinzoga, ashimangira ko igihugu gishobora gusatira kugira ibyoherezwa mu mahanga byinshi kuruta ibitumizwayo, nihatezwa imbere ubukerarugendo, ubwubatsi bw’ibigo bikomeye by’ubucuruzi no kongera amabuye y’agaciro, icyayi, imboga n’imbuto byoherezwa hanze.

Ati: “Niyo mpamvu yo kubaka Kigali convention center izinjiza amadevise menshi, hakazongerwa ubuso buhingwaho icyayi kugirango haboneke umusaruro mwinshi cyane; ibyo ni bimwe mbashije kurondora”.

IMF ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda butazambye cyane hashingiwe ku kuba ubukungu butari bwifashe neza ku isi, hamwe n’abaterankunga bari babaye nk’abayihagaritse; aho umuvuduko w’ubwiyongere bw’ubukungu bw’u Rwanda ngo wari ku kigero cya 5.9% mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2013, uvuye kuri 8.5% mu mwaka ushize wa 2012.

Urwego rwa servisi n’ubwubatsi nibyo byasubiye inyuma mu buryo bugaragara, nk’uko impande zombi zibigaragaza.

IMF ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7.4% mu mwaka wa 2014 na 2015, bitandukanye n’intego ya Leta y’u Rwanda ivuga ko mu gushyira mu bikorwa EDPRS2, ubukungu buzazamuka ku kigero cya 11.5%.

Inama yo gutegura inyandiko yo gufasha igihugu mu kugishakira abaterankunga yarimo abakozi ba IMF n'abayobozi b'ibigo binyuranye mu Rwanda.
Inama yo gutegura inyandiko yo gufasha igihugu mu kugishakira abaterankunga yarimo abakozi ba IMF n’abayobozi b’ibigo binyuranye mu Rwanda.

Isuzuma ry’ubukungu bw’u Rwanda rinagaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga bifite agaciro ka miliyoni 783 z’amadolari, mu gihe ibitumizwa yo bigurwa miliyari zirenga ebyiri z’amadolari; ikaba ari yo mpamvu IMF isobanura ko u Rwanda rugikeneye inkunga.

Umunyamabanga muri MINECOFIN, abisobanura ko ikigero cy’izamuka ry’ubukungu cya 7.4%, ari ikigereranyo cyo hasi cyane IMF itanze ku Rwanda, ariko ko kizarengaho cyane bitewe na gahunda Leta yihaye, zigizwe n’ibikorwa bihambaye byo kuzamura ubukungu.

Ati: “Muri icyo kigero cya 7.4% ntihabariwemo amafaranga akomoka ku ishoramari ryakirwa mu gihugu, ava kuri servisi zishyurwa, nta n’ubwo habariwemo ava ku bukerarugendo, ndetse n’inkunga”.

Ibindi bizashingirwaho mu kongera ubukungu bw’u Rwanda nk’uko Umunyamabanga muri Ministeri y’imari (MINECOFIN) abisobanura, ni iterambere ry’ibikorwaremezo nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera, hamwe n’ibyemerenyijweho hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Uganda na Kenya, byo kubaka umuyoboro wa peterori na gari ya moshi.

Yongeraho urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu bihugu bigize umuryango wa Africa y’uburasirazuba (EAC), aho mu mwaka utaha abaturage b’ibyo bihugu bazatangira kugenderana bakoresheje indangamuntu.

Inyadiko ishakira igihugu abaterankunga n’abashoramari ya mbere yatangiye mu mwaka wa 2011-2013, iya kabiri ikazaba muri 2014-2016 aho iteganijwe gushyigikira gahunda mbaturabukungu (EDPRS2).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira Ministeri y’imari n;igenamigambi kubiganiro bya yo mugushakira Igihugu cyacu Abaterankunga batandukanye nibakomereze aho,mureke dukomeze kandi umuka wo kwigira .

harinditwali Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka