Rubavu: Bamaze gutanga 70% by’ayo biyemeje gushyira mu kigega Agaciro
Muri Miliyoni 521 akarere ka Rubavu kari kiyemeje gutanga mu kigega Agaciro Development Fund, ubu kamaze gutanga asaga miliyoni 360 angana na 70%.
Kuba bitaragega ku 100% byetewe nuko hari amafaranga yari gutangwa n’abalimu ataratanzwe hamwe n’abafatanyabikorwa batashoboye kubona amafaranga uko byari biteganyijwe.
Muri ayo ataratanzwe harabaye ikibazo cy’abanyamahoteri bavuga ko umwuka mubi ukomeje mu burasirazuba bwa Congo watumye abasura akarere ka Rubavu bagabanuka kuburyo amafaranga yinjira mu mahotel yagabanutse.
Abafite amahoteli mu karere ka Rubavu bavuga ko amwe yatangiye kugabanya abakozi kubera kubura ayo kubahemba kuburyo kubona amafaranga yo gutanga mu kigega Agaciro bitashobotse uko byari biteganyijwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashimiye abakoranye nako mu gukusanya inkunga y’ikigega Agaciro Development Fund bashyikirizwa icyemezo cy’ishimwe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|