Minisitiri w’Umurimo yatahuye ko Abanyarwanda badakoresha neza igihe cya nyuma ya saa sita

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo mu Rwanda aratangaza ko amaze gusanga Abanyarwanda badakoresha neza igihe cya nyuma ya saa sita kandi nacyo gikwiye kubyazwa umusaruro kandi mwinshi nk’igihe cya mbere ta saa sita.

Minisitiri Murekezi arasaba Abanyarwanda kongera igihe cyo gukora
Minisitiri Murekezi arasaba Abanyarwanda kongera igihe cyo gukora

Ibi minisitiri Anastase Murekezi yavuze ko amaze iminsi abigenzura, akemeza ko ngo iteka aho aciye n’aho aagiye aba anareba uko Abanyarwanda bakora ndetse n’umurava bashyimo mu byo bakora.
Ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga mu karere ka Muhanga mu cyumweru gishize, minisitiri Murekezi yavuze ko agaya cyane uburyo Abanyarwanda bakoresha nabi igihe cyo gukora cya nyuma ya saa sita kandi cyabyazwa umusaruro mwishi.

Yagize ati “Ni igihe Abanyarwanda bakoresha nabi, cyane cyane abagabo usanga bigira mu tubari kandi mwese mubona ko ari benshi badukunda. Bamwe ndetse baradukunda bakadukundiriza bakanadukundwakaza kurusha n’abagore babo.”

Benshi mu Banyarwanda ngo bava mu kazi kare bagahitira mu tubari
Benshi mu Banyarwanda ngo bava mu kazi kare bagahitira mu tubari

Minisitiri Murekezi yaboneyeho asaba Abanyarwanda gucika ku muco wo guhora basura utubari buri munsi, cyane cyane mu masaha y’akazi kuko amasaha baba bica ashobora kubyazwa ibikorwa byabateza imbere ndetse ngo amafaranga batsinda mu kabari akaba yagakoze ikindi kibateza imbere.

By’umwihariko kuri uwo munsi minisitiri Murekezi yasabye abahinzi ko bakongera amasaha yo gukora, bakajya ahubwo bahindura akazi kugira ngo badahora mu mirimo ivunaye cyane. Bwana Murekezi avuga ko niba umuhinzi yahinze mbere ya saa sita akagira igihe cyo kuruhuka mu masaha ya saa sita z’amanywa anafata ifunguro ry’amanywa, akwiye gusubira mu kazi nyuma ya saa sita, ahubwo akaba yahindura ibyo yakoze mbere ya saa sita niba yananiwe.

Minisitiri Murekezi arajya inama yo gushaka imirimo itavunanye Abanyarwanda bahugiraho aho guhora mu tubari
Minisitiri Murekezi arajya inama yo gushaka imirimo itavunanye Abanyarwanda bahugiraho aho guhora mu tubari

Yagize ati “Niba wahinze mbere ya saa sita ukananirwa, ukwiye gukora indi mirimo itavunanye cyane mu masaha ya nyuma ya saa sita nko gukorera ikawa, niba ufite inka yawe ukayishakira ubwatsi, niba hari aho gukora isuku ukayikora, insina zawe ukazikonorera kuko iteka haba hari imirimo igutegereje.”

Minisitiri avuga ko hari ubwo usanga imirimo nk’iyi iba yoroshye abantu bayifatira igihe kidakwiye aho hari abayikora mu gihe bagakwiye ahubwo kuba bakoramo imirimo ikomeye.
Muri iki gihe cya nyuma ya saa sita kandi ngo niho umuntu ashobora gukora imirimo itegura imirimo y’umunsi ukurikiraho kugira ngo abyuke ahita atangira akazi.

Abahinzi ngo bari mu bava ku murimo kare bakajya mu tubari.
Abahinzi ngo bari mu bava ku murimo kare bakajya mu tubari.

Bwana Murekezi avuga ko ugereranije amasaha umuhinzi akoresha, ngo akoresha amasaha make cyane kuko mu gihe baba bamutegerejeho amasaha 45 mu cyumweru we yikorera amasaha 22 mu cyumweru.

Murekezi avuga ko igihugu gishaka kwihuta mu iterambere cyitabigeraho igihe Abanyarwanda badahinduye imyumnvire kuko bisaba ko abaturage bakora igihe kinini kandi bagakorana umurava.
Yagize ati “Ibihugu wumva byateye imbere icyo byadutanze ni ugukora cyane nta muntu winuba, ahubwo usanga bose bibwiriza. Niho usanga ibihugu bisigira ibindi mu majyambere kuko ababituye bose bakora igihe kinini cyane.”

Minisitiri akaba avuga ko icyo u Rwanda ubu ruhanganye nacyo ari ugushaka gufata ibindi bihugu byarusize mu majyambere kandi ngo bizahera ku Baturarwanda ubwabo nibahagurukira umurimo.
Ibi kandi ngo bizajyana no gushyira imbaraga ku murimo, aho minisitiri Murekezi yasabye imiryango y’Abanyarwana babana batumvikana bagahora mu ntonganya kubicikaho kuko ari kimwe mu bituma Abanyarwanda badatera imbere.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashyigikiye rwose ibyo muvuze nibyo ariko burya mu Kabari ni aho guhurira ariko nyine abantu ntibagire ingeso ahubwo akumva ko yafata kamwe ariko agapanga dukore rwose nicyo kintu burya abazungu baturusha uzi kugira abakozi 3 mu rugo kandi hari ibyo wakwikorera.

karisa yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka