Menya zimwe mu mpamvu zatumye mu Rwanda hajyaho inama ngishwanama ku misoro n’amahoro

Igitekerezo cyo gushyiraho inama ngishwanama ku misoro n’amahoro TAC (Taxes Advices Council) cyavutse mu mwaka wa 2000 kugirango zunganire ikigo cy’imisoro mu bijyanye no guhugurira abasora gutanga imisoro n’amahoro ku buryo bukwiye no gufatanya kurwanya magendu.

Iki gitekerezo cyashyigikiwe n’abakuru b’Intara binyuze mu nama zateguwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, imiyoborere myiza, imibereho myiza y’abaturage n’amajyambere rusange zateranye ku ya 8 Ugushyingo no kuya 21 Ukuboza muri 2000.

Ni muri urwo rwego kuva muri Mutarama 2001, inama ngishwanama ku misoro zashyizweho ku rwego rw’Intara bivuye mu byemezo by’izo nama zombi. Zatangiye kujya zikora raporo zigashyikirizwa ubuyobozi bushinzwe abasoreshwa.

Inama ngishwanama ku misoro n'amahoro zashyizweho ngo zunganire RRA mu bijyanye no guhugurira abasora gutanga imisoro n'amahoro.
Inama ngishwanama ku misoro n’amahoro zashyizweho ngo zunganire RRA mu bijyanye no guhugurira abasora gutanga imisoro n’amahoro.

Muri zimwe mu nshingano nyinshi izi nama zifite harimo kwigisha abasora akamaro ko gutanga imisoro n’amahoro ku gihe n’uruhare rw’imisoro n’amahoro mu iterambere ry’igihugu; nk’uko Ndatsikira Evode ukuriye ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Ntara y’Iburengerazuba yabidutangarije.

Zinafite mu nshingano kandi kwigisha abasoreshwa ibijyanye n’amajyambere y’igihugu mu by’ubukungu n’ibigezweho mu bucuruzi mpuzamahanga n’indi miryango yo muri aka karere nka COMESA, umuryango uhuza ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika EAC, umuryango mpuzamahanga wa za gasutamo, n’izindi porogaramu nshya zikoreshwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro nka SIGTAS na RESW, E-Filling, E-Payment, ETR n’akamaro kazo.

Hari kandi kumvikanisha neza ko amahugurwa y’abasoreshwa akwiye gushyirwa muri gahunda z’inama n’ibiganiro bibera mu ruhame nk’uko bikorwa mu zindi gahunda za Leta ziba zihutitwa. Mu nshingano zazo kandi harimo no gufatanya n’ubuyobozi bw’ibanze kureba ko gahunda yo kwegurira imisoro uturere ihabwa inkunga yose ikenewe.

Ikindi kandi izi nama zinakangurira abasoreshwa bato kwibumbira mu mashyirahamwe arwanya magendu n’andi mashyirahamwe hagamijwe guhuza imbaraga no gukorera mu mucyo. Zinafasha kandi mu kongera kwagura umubare w’abasoreshwa bashya.

Mu kamaro ka TAC harimo no gusobanurira abasora ibijyanye n'amabwiriza n'amategeko njyenderwaho ya za gasutamo, ubucuruzi mpuzamahanga n'ibindi.
Mu kamaro ka TAC harimo no gusobanurira abasora ibijyanye n’amabwiriza n’amategeko njyenderwaho ya za gasutamo, ubucuruzi mpuzamahanga n’ibindi.

Izi nama zagize akamaro kanini kuva igihe zashyiriweho hirya no hino mu Ntara no mu turere kuko usanga henshi umuco wa magendu na forode zitandukanye ugenda ucika. Mu nama ngishwanama iherutse kuba mu karere ka Nyabihu kuwa 19 Nzeri, akarere kashimiwe intambwe kagezeho mu guca magendu.

Ikindi kandi aka karere kashimiwe n’uhagarariye Rwanda Revenue Authority mu ntara y’Iburengerazuba ni uko nyuma yo gufata ingamba zitandukanye mu gushishikariza abasora gutanga imisoro n’amahoro, aka karere kazamutse cyane mu gutanga imisoro.

Nyabihu yavuye kuri miliyoni 253 n’imisago kariho mu mwaka wa 2006,ubu kakaba kamaze kugera kugera kuri miliyoni zikabakaba muri 446, kandi kakaba kariyemeje kuzongera uyu mubare muri uyu mwaka wa 2013-2014.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka