Huye: Ibikorwa by’abafatanyabikorwa bizatwara miriyari zigera kuri eshanu

Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Huye, kuwa 26/09/2013 basinyanye n’ubuyobozi bw’aka Karere imihigo biyemeje kuzageraho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014. Ibikorwa byabo byose bizatwara hafi miriyari eshanu.

Ibikorwa by’aba bafatanyabikorwa bizaba bije kunganira iby’Akarere, mu kugera ku mihigo kiyemeje kuzageraho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Muri byo hari ibizafasha abaturage mu bikorwa bibateza imbere harimo kubaka ibiraro, gutunganya amaterasi, gutunganya ubwanikiro bw’ibigori ndetse no gushyiraho uruganda rubitunganya, gufasha abahinzi gutunganya ifumbire y’imborera, gutegura pepiniyeri z’ibiti ndetse no kubitera, kongera umusaruro wa kawa …

Mu bikorwa by’abafatanyabikorwa harimo n’ibigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu Karere ka Huye nko gutanga mituweri ku baturage batishoboye 3598, kubaka ibitaro by’ababyeyi mu Mirenge ya Simbi na Maraba.

Abafatanyabikorwa bazanatanga ibyuma bitunganya amazi yo kunywa (filtres) ku baturage (iki gikorwa kizakorwa n’umuryango Compassion, ku bagenerwabikorwa bawo). Hari n’abiyemeje kuzagira uruhare mu kugeza amazi meza mu duce tumwe na tumwe adasanzwemo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka