Rutsiro: Agasozi indatwa kigeze kuba aka mbere ku rwego rw’igihugu kasubiye inyuma

Indwara ya kirabiranya yibasiye urutoki n’igiciro gito cya kawa biravugwaho kuba ari byo byatumye agasozi indatwa ka Muramba gasubira inyuma ugereranyije n’uko kari gahagaze ubwo kashyirwaga ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu myaka ya 2009 na 2010.

Agasozi indatwa ka Muramba gaherereye mu mudugudu wa Muramba mu kagari ka Bushaka mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.

Ubwo kabaga aka mbere ku rwego rw’igihugu byatewe nuko abaturage bo mu mudugudu wa Muramba bakundaga guhinga kawa, icyo gihe bakaba bari bafite n’ubuhinzi bw’insina za kijyambere zitwa inshakara, hakiyongeraho n’ubworozi bw’inka za kijyambere.

Abatuye kuri ako gasozi indatwa bahawe ibihembo bigizwe n’igikombe giherekejwe n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, bituma abandi baturutse hirya no hino baza kureba ubuhinzi n’ubworozi bwo kuri ako gasozi indatwa ndetse n’uburyo abatuye kuri ako gasozi babasha gukorera kawa yabo neza.

Agasozi indatwa ka Muramba mu karere ka Rutsiro kabaye aka mbere mu gihugu hose kasubiye inyuma.
Agasozi indatwa ka Muramba mu karere ka Rutsiro kabaye aka mbere mu gihugu hose kasubiye inyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Rutayisire Deogratias, avuga ko igikombe uwo mudugudu wabonye ugikesha cyane cyane ubuhinzi bw’urutoki bwakozwe muri gahunda yitwa “kubyara muri batisimu”.

Ni gahunda ijyanye no gushaka imibyare y’insina ziribwa z’inyamunyu zitwa inshakara, noneho utazifite na we abazifite bakazizana bakazimwereka, bakamwigisha uko bazihinga, noneho aho kugira ngo yibande ku rutoki rutanga inzoga, ahubwo akibanda no ku rutoki rutanga ibitoki biribwa kandi na byo byinjiza amafaranga.

Iyi gahunda ngo yatumye mu mudugudu wose haboneka ibitoki biribwa kandi bitanga umusaruro kandi noneho bigakumira urwagwa kuko inzoga wasangaga mbere hari abazinywa ku rwego rwo hejuru, ntibabashe kubona imbaraga zo gukora ngo bihaze mu biribwa.

Kubyarana muri batisimu byaje no gukwira bigera no ku rwego rw’umurenge biturutse kuri ako gasozi indatwa, iyo gahunda igira uruhare mu gutuma kabona igikombe ku rwego rw’igihugu.

Icyakora abatuye kuri ako gasozi indatwa kimwe n’abakabonye mbere ubwo kahabwaga igikombe bemeza ko kasubiye inyuma.

Singirankabo Nathanael utuye kuri ako gasozi indatwa avuga ko icyatumye umudugudu wabo usubira inyuma ari indwara ya kirabiranya yaje mu nsina, kandi ari zo zatumaga uwo mudugudu uza imbere mu buhinzi.

Kawa nyinshi zihingwa kuri ako gasozi na zo zatumye icyo gihe babona amanota, ariko igiciro cyazo ngo cyaramanutse ku buryo umusaruro wabo bawugurisha ku mafaranga macye, bityo bagacika intege ntibabashe gukomeza kuzikorera uko bikwiye.

Indwara ya kirabiranya yatumye urutoki rucika n'igiciro gito cya kawa ngo ni byo byatumye ako gasozi indatwa gasubira inyuma.
Indwara ya kirabiranya yatumye urutoki rucika n’igiciro gito cya kawa ngo ni byo byatumye ako gasozi indatwa gasubira inyuma.

Singirankabo ati “byaduciye intege cyane bitewe n’uko tubona amafaranga dushoramo tutayagarura, bigatuma mbese abaturage benshi baracitse intege, bitewe n’uko babona nta cyo zibamariye.”

Icyo gihe mbere igiciro cya kawa yumye bakigurishaga hagati y’amafaranga 900 n’1000 ndetse ngo hari igihe ikilo cya kawa bigeze kujya bakigurisha ku mafaranga 1200, ariko muri ino minsi ikilo cya kawa ngo barimo kukigurisha ku mafaranga 600. Basanga ari macye ku buryo bamwe bazibika mu nzu ntibazigurishe kubera ko baba bategereje ko igiciro kizazamuka.

Kugira ngo uwo mudugudu wongere usubire ku mwanya wahozeho wa mbere, abahatuye bifuza ko ubuyobozi bwabasura bukareba indwara ya kirabiranya yibasiye urutoki igatuma uwo mudugudu usubira inyuma mu buhinzi bw’insina, bakabashakira indi mbuto nshya y’insina noneho abaturage bagakomeza ubuhinzi bwabo.

Ku bijyanye na kawa, abahatuye bifuza ko Leta yagira uruhare mu kubashakira amasoko bakabasha kugurisha umusaruro wabo ku giciro cyiza.

Rutayisire uyobora umurenge wa Boneza avuga ko hari ingamba zafashwe cyane cyane zigamije guhashya indwara ya kirabiranya.

Umurenge ufatanyije n’akarere ngo barimo barategura ubuso bungana na hegitari 10 bwo gutuburiraho imbuto nshya y’urutoki rwiganjemo ibitoki biribwa ndetse n’urundi rutoki rwo mu bwoko bwa FIYA 25 rwera ibitoki bishobora gutekwa cyangwa se bikavanwamo imineke.

Rutayisire ati “ubwo rero ni bwo bushakashatsi turiho, ku buryo twe tugiye gushaka imirima, duhinge, dutubure, noneho abaturage bajye baza gufata imibyare aho twayituburiye, bagende bongere bahinge urutoki kandwi rwiza kurusha urwa mbere.”

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka