Abagore 32 ba rwiyemezamirimo bahuguriwe kunoza ibikorwa byabo

Abagore 32 ba ryiyemezamirimo bahuguwe na Goldman Suchs ku bufatanye na kaminuza ya William David Institute (WDI) yo muri Amerika ndetse n’ishuri rikuru ry’imari n’amabanki mu Rwanda (SFB) muri gahunda yabo bise abagore ibihumbi icumi (10000 women).

Aba bagore bahuguwe ku bijyanye n’ibaruramari n’icungamurungo, gucunga abakozi no kubabyaza umusaruro, kubana no kwakira neza ababagana, gushaka amasoko n’ibindi byateza imbere ubucuruzi bwabo.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umugore, Madamu Odda Gasinzigwa witabiriye umuhango wabaye tariki 20/09/2013 wo gutanga impamyabushobobozi kuri abo bagore yabashishikarije kwihesha agaciro bakora umurimo unoze birinda akajagari mubyo bakora bagafata icyemezo gikwiye.

Aba bagore bujuje umubare w’abagore 300 bamaze guhugurwa muri iyo gahunda bijejwe ubuvugizi ku nzego zibishinzwe bityo bikazatuma abagore batera intambwe bajya imbere.

Abagore ba rwiyemezamirimo bahuguwe bafata ifoto y'urwibutso na Minisitiri Odda Gasinzigwa.
Abagore ba rwiyemezamirimo bahuguwe bafata ifoto y’urwibutso na Minisitiri Odda Gasinzigwa.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umugore ngo ifite gahunda yo gushaka uburyo buri karere kazagira ihuriro rya ba rwiyemezamirimo rikazabafasha kujya bicara hamwe bakareba ibibazo bafite ndetse n’ingamba bafata mu kwiyubakira ejo habo hazaza.

Bamwe mu bahawe aya mahugurwa banamuritse bimwe mu bikorwa byabo.
Hakuzimana Francine wo muri koperative EJO HAZAZA NYACYONGA yerekanye ko bafite ubuhanga buhanitse mu gukora amasaro mu macupa ameneka, twavuga nko mu macupa yifashishwa na Brarirwa mu gushyira ibinyobwa byayo nka Mutsing, Primus na Fanta.

Musabyimana Jacqueline we akorera mu karere ka Kayonza muri koperative TWIYUBAKE FAMILY. Iyi koperative ikora ibintu bitandukanye bikoze mu birere, harimo imikandara, amaherena, udukoresho bifashisha mu gikoni bita sous plan.

Hamuritswe n’ibindi bikorwa bitandukanye harimo imipira yo kwifubika n’ibindi bikoze mu budodo, uduseke, imitako itandukanye, n’imyenda idoze mu buryo butandukanye.

Muri aba bagore uko ari 32 harimo 5 bahize abandi bashyikirijwe impano ndetse banemererwa n’amadorari igihumbi ($1000) kuri buri umwe.

Mukeshimana Liberathe wabonye amanota ya mbere yatangarije Kigali Today ko ibanga yakoresheje kugirango ahige abandi ngo ni uko yakurikiranye neza amasomo yahawe maze mu gutegura umushinga we abona ko gutwara ibishingwe abikura mu ngo (dore ko nawe mwuga we) bidahagije avumburamo uburyo yazajya abibyazamo ibicanwa bityo akaba abungabunga neza ibidukikije arwanya itemwa ry’amashyamba rya hato na hato.

Mu gutanga amanota barebaga service cyangwa igikorwa buri umwe afite ko ari ikingirakamaro kurusha ikindi, kandi ko gikenewe, gifite isoko, gifite agashya kurusha ibindi ndetse ko ari n’umushinga ubyara inyungu utanga akazi ku bantu benshi unafite icyerekezo.

Ushinzwe gukurikirana imishinga n’ubucuruzi bw’abo bagore ba rwiyemezamirimo, Elie Baributsa, avuga ko umusaruro nyuma y’amahugurwa ugaragara cyane kuko usanga abahuguwe bafasha abaturanyi babo cyane cyane abagore mu kwihangira imirimo, kuberekera uko bakomeza ubucuruzi bwabo neza, kubashishikariza gutanga akazi ku bantu benshi abo bagore kandi bunganira abagabo babo mu iterambere ry’ingo zabo.

Cyimitsinda Bénine

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka