Gatsibo: Hatangijwe itsinda ry’indashyikirwa mu bikorera

Mu karere ka Gatsibo hatangijwe itsinda ry’indashyikirwa mu rwego rwo kwishyira hamwe no kubaka urwego rw’urugaga rw’abikorera mu karere kabo, kuri uyu wa Gatanu tariki27/09/2013.

Iki gikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka gatsibo kikaba cyari kitabiriwe n’abacuruzi bo muri aka Karere ndetse n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, aho n’abayobozi b’urugaga rw’abikorera bari baje gushyikirira iki gikorwa.

Muri iki gikorwa umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yagaragarije abacuruzi ndetse n’abandi bikorera bo muri kano karere, amahirwe ndetse n’ibiteganywa bashobora gushiramo imari biri mu karere.

Yagize ati:“Ushobora kuba ufite amafaranga ariko utabasha kubaka gare cyangwa hotel yo mu rwego rwohejuru, ariko iyo mwishyize hamwe mukaba batanu cyagwa icumi ya mafaranga mukayahuriza hamwe mushobora kugera kuri cya gikorwa mwiyeje.”

Iri tsinda ryatangijwe ryagiriwe inama nyinshi harimo no kubahumuriza no kubatinyura gushora imari.

Hon. Musoni Protais mu nyigisho yabahaye yababwiye ko iterambere ahanini rigizwe n’ibice bitatu, umutekano, ubucuri n’ikoranabuhanga.

Yababwiyeko ikibazo cy’umutekano cyo cyakemutse ko u Rwanda rufite umutekano uhagije ahasigaye ari ahabo ko bakwiye gutinyuka bakagana za banki zikabaha inguzanyo kandi.

Umuyobozi wungirije w’urugaga Mukubu Gerard mu ijambo rye yasobaniriye abari aho ko iki gikorwa kigamije kwegereza ingufu abikorera mu turere babamo cyangwa bakoreramo kandi ko ari no kugirango baharanire iterambere ry’akarere.

Abikorera nabo bishimiye iki gikorwa, bakaba babigaragaje bakusanya umusanzu wo kubaka urugaga rw’abikorera ku rwego rw’akarere, hakaba habonetse amafaranga angana na miliyoni 42 n’ibihumbi 550.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odette wari umshyitsi mukuru, yashimiye cyane ubuyobozi bw’urugaga kuba bwaratekereje iki gikorwa, avuga ko ari igikorwa cyiza cyo kuzamura iterambebere ry’uturere kuko abikorera bazajya biyubakira ibikorwa remezo bafanyije n’akarere bityo no kubicunga akaba aribo bambere mu kubigiramo uruhare.

Benjamin nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka