Ibigo by’imari baratangaza ko byatangiye kwitegura guhangana n’abashoramari batangiye kwinjira ku isoko ryo mu Rwanda. Bigatangaza ko nta kibazo bazagira mu gihe bafite udushya bakomeza kugenda bazana ku isoko.
Abanyamuryango babili bari muri komite ya koperative ihinga ibigori mu murenge wa Murama (KOREMU) bahagaritswe byagateganyo ku buyobozi bw’iyi koperative bakekwaho kunyereza amafaranga arenga ibihumbi 700.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yemeje ko Intara y’Iburasirazuba iri ku isonga mu bipimo byose ireberamo imikorere n’iterambere rya gahunda y’Umurenge SACCO nk’uko byatangajwe na bwana Kevin Kavugizo ushinzwe ubugenzuzi bw’ibigo by’imari iciriritse muri BNR.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odetta, yatangaje ko mu gihe cyitarenze amezi atatu abari mu nzego z’ubuyobozi muri iyo ntara babereyemo imyenda ibigo by’imari bagomba kuba bamaze kugaragaza ku buryo busobanutse uko bazayishyura cyangwa bagafatirwa ingamba zikarishye zirimo no kuva ku nshingano z’ubuyobozi.
Ibiciro by’amashsnyarazi bishobora kuzagabanuka mu minsi iri imbere, nyuma y’uko Banki y’isi yemeje inkunga ya miliyoni 340 z’amadolari azakoreshwa mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku Rusumo. Urwo rugomero ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya.
Ibigo by’imari iciriritse byo mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu byatangije uburyo bwo kuzigama ku bana mu rwego rwo kubashishikariza umuco wo kuzigama bakiri bato.
Mu minsi yashize, abafite amazu y’ubucuruzi atari etaje rwagati mu mugi wa Butare bari bandikiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye amabaruwa abamenyesha ko azafungwa ku itariki ya 31 Nyakanga, maze abakoreragamo bakajya gukorera mu nyubako nshya zuzuye muri uyu mugi.
Koperative y’abamotari bo mu karere ka Karongi (KOTAMOKA), kuwa kabili tariki 06/08/2013 yatanze moto 28 ku banyamuryango bayo, moto zaguzwe ku nguzanyo ya koperative yo kubitsa no kugurizanya ikorera muri Karongi yitwa COPEC Inkunga.
Mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya “Girinka”, mu karere ka Nyamasheke bishimira ko gahunda bita “Inka y’akaguru” yatumye abaturage benshi babasha gutunga inka kuko iyo nka y’akaguru yatumye imiryango myinshi itari yishoboye ibasha korora.
Itsinda ry’abambasaderi ba Radio y’abaturage ya Nyagatare, baratangaza ko bishimiye kuba intego bihaye yo cyo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund bayigezeho. Batanze amafaranga ibihumbi 200 kuri konte iri muri banki ya Kigali.
Ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage akarere ka Gasabo kahize kuzageraho muri uyu mwaka w’imihigo wa 2012/2013, byose byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 17,7, nk’uko byemezwa n’umuyobozi wako Willy Ndizeye.
Amatara rusange yashyizwe ku muhanda wa kaburimbo kuva muri centre ya Mukamira werekeza ku Karere ka Nyabihu ahareshya na km 2 yatumye abahakorera imirimo itandukanye yiganjemo iy’ubucuruzi n’ubukorikori bongera amasaha y’akazi.
Mutegwaraba Marie Claire wo mu mudugudu wa Mugali mu murenge wa Nyagatare yashyikirijwe inzu yubakiwe na banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR).Gusa ariko nanone arasabwa kwigirira ikizere no kurushaho gufatanya n’abandi kugira ngo bagere ku iterambere.
Ibigo by’imari n’amabanki bikorera mu karere ka Rutsiro bikomeje kwiyongera, nyuma y’uko na banki y’Abanyakenya, Equity Bank yatangije ibikorwa byayo muri ako karere, mu rwego rwo kwegereza serivisi zayo abaturage no kubafasha kwiteza imbere.
Abaturage batandukanye batuye mu mudugudu wa Bunyeshywa mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza batangaza ko ububoshyi bw’ibiziriko by’amatungo magufi n’amaremare ari nkayo suka ibatunze kuva kera cyane ngo kuko nabo bakomokaho ariwo mwuga bakoraga mu mibereho yabo ya buri munsi.
Abatwara abagenzi n’abagenzi ubwabo bategera imodoka ahantu hadatunganye mu karere ka Ngororero basubijwe kubera gare nshya yuzuye, nyuma y’igihe kinini basaba ikigo abagenzi bategeramo imodoka.
Banki iterambere mu Rwanda (BRD) iratangaza ko amasezerano yasinyanye n’ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane (FSA), azayifasha gukomeza gahunda zayo zo gufasha mu iterambere itanga inguzanyo ku mubare munini w’abazifuzaga ariko bakabangamirwa no kutagira ingwate.
Abacururiza mu isoko rya Rambura mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro bashima ko bubakiwe isoko rya kijyambere ariko bakavuga ko harimo ikibazo cy’uko ritubatse neza, kuko mu gihe cy’imvura batabona uko bacuruza bitewe n’uko amazi yuzura mu isoko n’ibicuruzwa byabo bikangirika.
Mu rwego rwo kwiteza imbere hagamijwe kwikura mu bukene indi koperative y’abamotari yitwa COOMOGIRU yatangijwe ku mugaragaro tariki 01/08/2013 mu karere ka Rusizi.
Bamwe mu baturage b’akarere ka Muhanga bamaze gutura mu midugudu baratangaza ko bafite ikibazo cyo kutagira amazi hafi; ibi bikaba ari imbogamizi ku iterambere ryabo ndetse no ku mibereho myiza yabo.
Ubuyobozi bushinzwe imirimo yo gutunganya igice cyagenewe inganda cya Kigali SEZAR (Special Economic Zone) ziherereye i Nyandugu buratangaza ko imirimo iri ku kigero kiza. Bukemeza ko Abanyarwanda bazabyungukiramo babona imirimo ubwo hazaba hatangiye gukora neza.
Mukantwari Laurence w’imyaka 42 ni umupfakazi w’abana bane, afashwa n’umushinga wa Compassion International, ahamya ko ibyo uyu mushinga umaze kumugezaho uramutse uhagaze atasubira inyuma ngo yongere kubaho nabi.
Nubwo benshi mu batuye akarere ka Kamonyi bitabiriye kwibumbira mu matsinda bahanamo amafaranga bakabasha gukemura bimwe mu bibazo bya bo; bamwe mu bahagarariye amatsinda basabwe kubyaza ayo mafaranga inyungu batanga inguzanyo ku banyamuryango.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) hamwe n’urugaga rw’abikorera (PSF) bishimiye uburyo ibicuruzwa bitumizwa hanze bitazongera gutinda mu nzira, kuko hashyizweho uburyo bwo kubisuzumira ahantu hamwe gusa (single customs territory), bikazabirinda kwangirikira mu nzira no kubitangaho amafaranga menshi.
Muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu byaro, ingo 4773 zo mubyaro mu karere ka Ngoma zahawe umuriro w’amashanyarazi muri uyu mwaka w’imihigo.
Abakozi 80 bakoze imirimo yo kwagura isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma bavuga ko bamaze amezi atanu bakora badahembwa kubera ko rwiyemezamirimo wubaka iri soko yishyuwe ngo akomeze imirimo ariko ntiyongera kugaragara ku kazi.
Ntamugabumwe Faustin wo mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera avuga ko nyuma yo guhabwa amasomo mu gihe gito yo guhanga umurimo no kuwumbatira ndetse no kwibumbira mu matsinda y’ubufatanye mu kubitsa no kugurizanya, ubu amaze kugera mu rwego rwo guha bagenzi babo akazi.
Abaturage b’umurenge wa Bweyeye, akarere ka Rusizi bahangayikishijwe cyane n’urugendo rurerure bakora kugira ngo bashobore kugera ku muhanda wa Kaburimbo.
Abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Rubavu bavuga ko ishyirwa mu byiciro by’ubudehe bitakozwe mu buryo bunoze bikaba bibagiraho ingaruka kubyemezo bafatirwa nko kwishyura ubwishingizi mu kwivuza kubatishoboye.
Abaturage bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke babashije kwaka inguzanyo muri Koperative Umurenge SACCO ya Bushekeri kandi bakayikoresha neza, barishimira iterambere bagezeho ibaha igisubizo mu guteza imbere imibereho yabo ishingiye ku bukungu.