Zecha yaganiriye na Perezida Kagame ku mugambi afite wo kubaka hoteli mu Rwanda

Umunyemari ukomoka mu gihugu cya Indonesia, Adrian Zecha, yumvikanye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugambi afite wo kuza gushora imari mu by’amahoteli mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Perezida Kagame, tariki 03/10/2013, Zecha yavuze ko akirimo gutata imiterere y’u Rwanda kugirango amenye aho azashinga amwe mu mahoteli ye yitwa Aman Resorts, ariko ko yamaze kwishyiramo icyizere cyo gukorera mu Rwanda, bitewe n’uburyo ngo yarwumvise kandi yasanze ari ko rumeze.

Ati: “U Rwanda ni igihugu cyiza cyane, gituje kandi gifite amahoro n’umutekano; gusa nzamara iminsi ibiri hano nsura uduce dutandukanye, ariko nanone nta mwanzuro uhamye nzahita mfata kuko nzongera kugaruka mu gihe cy’izuba, nko mu kwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri”.

Umunyemari ukomoka mu gihugu cya Indonesia, Adrian Zecha.
Umunyemari ukomoka mu gihugu cya Indonesia, Adrian Zecha.

Avuga ko nyuma y’uruzinduko rwa kabiri mu ntango z’umwaka utaha, aribwo azajya mu myiteguro ibarirwa hagati y’amezi 18-24, nyuma ngo akazaza gutangira kubaka.

“Ubu sindamenya ngo ubutaka bwo kubakaho bugurwa bute, sindamenya ibiciro by’ubwubatsi, ndetse n’imiterere ya buri gace”, nk’uko Zecha yakomeje asobanura.

Umunyemari wo muri Indonesia avuga ko arushywa n’imyiteguro ya mbere y’ubwubatsi, ariko ngo iyo yatangiye nta kimugora kuko yubaka ubwoko bw’amahoteli mato (atagira ibyumba byinshi), ariko ngo akibanda ku bwiza n’ireme rya serivisi zitangwa.

Zecha ati: “Ntabwo nubaka amahoteli manini afite ibyumba byinshi, ahubwo jyewe nshingira ku ireme n’ubwiza bw’ibyumba, umwihariko ku miterere y’inyubako za hoteli, ndetse na servisi zitagira amakemwa; kandi nkubaka hoteli ijyanye n’ibyo abakiriya nsanze aho bakunda.”

Avuga ko afite isoko ry’abakiriya be bahoraho, babarirwa hagati y’ibihumbi 300 na 350, ndetse akubaka hoteli ahantu abona ko hakurura abantu benshi.

Adrian Zecha, ni nyir’amahoteli yitwa Aman Resorts, akaba n’umwe mu bafatanyije gushinga amahoteli yitwa Regent International. Yishimira ko yiyubakiye ihoteli iciriritse, ngo yaje kuba imwe mu mpuzamahoteli akomeye, aho ngo mu gihe cy’imyaka 14 yari amaze kubaka amahoteli 12 ya Aman mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Amahoteli ya Aman ngo agera kuri 26, akaba yiganje mu bihugu byo muri Aziya y’amajyepfo n’uburasirazuba, mu Burayi, muri Amerika na Morocco muri Afurika.

Ishingwa ry’amahoteli menshi mu Rwanda, ryagaragara nka kimwe mu bisubizo byo kubonera abantu imirimo, guteza imbere ubukerarugendo, kunganira ingengo y’imari no guhiganirwa gutanga servisi zifite ireme.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibakomeze baze, nabasubira iwabo kandi bagende bababwire ko Rwanda ari igihugu cyambere muri Africa cyorohereza abashoramari. Courage Zecha

Manzi yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Abashoramali nka Adrian nibaze bashore imari zabo mu RWANDA ariko profit repatriation ntikabarangweho kuko byanmunga ubukungu bw’igihugu cyacu.Murakoze

MUSANGANYA yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka