“Business” nziza ntabwo ari forode n’amanyanga - Senateri Rwigamba Balinda

Senateri Rwigamda Balinda ashishikariza abikorera bo mu karere ka Burera kurangwa n’indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, birinda forode kuko “business” nziza iteza abantu mbere ari iciye mu mucyo.

Kuri uyu wa kane tariki 03/10/2013, ubwo Senateri Rwigamba yaganirizaga abikorera b’indashyikirwa bo mu karere ka Burera, bari mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), yavuze ko umuntu wese udakora “business” ye mu mucyo ntacyo izamugezaho.

Agira ati “Business nziza ntabwo ari forode. Business nziza ntabwo ari amanyanga. Business nziza iteza umuntu imbere ni iciye mu nzira nziza y’umucyo.” Akomeza avuga ko uwikorera wese iyo adaciye mu nzira nziza asabwa kunyuramo, yishyura imisoro, aba azagira ibibazo bikomeye imbere ye.

Agira ati “Uzakwepa imisoro umwaka wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu, uwa kane, uwa gatanu, uwa gatandatu igihe igenzura rizakorwa, uzariha iyo misoro n’ibirarane n’amande, ibyo wakoreye byose bifatwe, impamvu ni iki? Ni uko watangiye nabi.”

Senateri Rwigamba asaba abikorera bo mu karere ka Burera kurangwa n'ubunyangamugayo.
Senateri Rwigamba asaba abikorera bo mu karere ka Burera kurangwa n’ubunyangamugayo.

Senateri Rwigamba akomeza avuga ko uwikorera mwiza, ukunda igihugu cye, akoresha imbaraga zose Imana yamuhaye, akagisha inama akazigirwa bityo akaba intangarugero akiteza imbere, agateza imbere umuryango we, agateza imbere igihugu, akaba umukozi mwiza utanga akazi, utanga imisoro neza ndetse nawe agatanga inama.

Abikorera barasabwa kuba inyangamugayo

Senateri Rwigamba akomeza asaba abikorera bo mu karere ka Burera kurangwa n’ubunyangamugayo mubyo bakora byose birinda kuba ba “Bihemu”.

Agira ati “Iyo utari inyangamugayo ugafata amafaranga ya banki, ya koperative, y’umurenge SACCO: amafaranga iyo uyafashe ugomba kumenya ko amasezerano wasinye ni ukuyubahiriza. Iyo utayubahirije utakaza ikintu gikomeye cyane: Icyizere…ubunyangamugayo rero ni indangagaciro ikomeye cyane muri Business.”

Senateri Rwigamba yongeraho iyo uwikorera arangwa n’indangagaciro abantu bamugirira icyizere bityo na “business” ye ikagenda neza.

Abikorera b’indashyikirwa bo mu karere ka Burera kandi bashishikarijwe gukomeza gushora imari muri ako karere kugira ngo bakomeze kugateza imbere. Bahawe kandi amakarita abahamiriza ko ari abikorera b’indashyikirwa.

Abikorera b'indashyikirwa bo mu karere ka Burera basabwa kwihangana muri Business bakora.
Abikorera b’indashyikirwa bo mu karere ka Burera basabwa kwihangana muri Business bakora.

Akarere ka Burera gaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Muri ako karere hakunze kugaragara bamwe mu bikorera banyura inzira zitemere bita “panya” bakajya kurangura ibintu bitandukanye muri Uganda bakabizana mu Rwanda bidasoze.

Inzego zishinzwe kubungabunga umutekano kuri uwo mupaka zikunze guta muri yombi abantu nkabo bakaryozwa ibyo bakoze hakurikijwe amategeko.

Gusa ariko hari n’abandi bemera kuva mu bikorwa bya forode. Koperative Cyanika Cross Border y’abahoze bakora forode ni imwe mu ngero zabo. Abagize iyo koperative bavuga ko basanze gukora forode ntacyo bizabagezaho maze barabireka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu ni umubyeyi,ufite indangagaciro nziza zibereye u Rwanda,ufite inama zubaka kandi wubaha Imana cyane, nkuko uhora wifuriza abandi imigisha,Imana ishobora byose izakurindane numuryango wawe n’i gihugu cyacu ukunda,turagugunda kandi turagushigikiye.

k.jackson yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka