Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika riratangira kubakwa mu mpera za 2013

Mu mpera z’uyu mwa wa 2013 nibwo hategwanyijwe itangira ry’ibikorwa byo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, mu karere ka Burera, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Francois Kanimba, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), avuga ko kubona ubutaka bwo kuryubakaho aribyo bisigaye gusa ubundi umushoramari wemeye kuryubaka agatangira imirimo nyirizina.

Kampani yitwa “Nogushi Holdings” yo mu Rwanda ariko ifite ikicaro mu gihugu cy’Ubuyapani, niyo yashoye imari mu kubaka iryo soko. Ibikorwa byo kuryubaka biteganyijwe gutangira mu mpera z’Ugushyingo 2013.

Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika.
Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika.

Muri Kamena 2013 nibwo MINICOM yamuritse igishushanyo mbonera cy’iryo soko cyerekanaga ko iryo soko rigizwe n’ibice bitatu aribyo inyubako y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, inzu yo kubika mo ibicuruzwa (stock), ndetse n’inyubako y’isoko ryo hanze risakaye.

Minisitiri Kanimba yavugaga ko abikorera bo mu karere ka Burera aribo bazagira uruhare mu kubaka iryo soko ariko “Nogushi Holdings” yaje gusaba ko yashoramo imari.

Byaje kwemerwa bituma iyo kampani isubiramo n’umushinga maze irawagura ishyiramo “Parking” y’amakamyo, inzu ikorerwamo ibintu bitandukanye bikorerwa ku mupaka, ndetse n’ibigega byo kubikamo ibintu bitandukanye.

Inzego za Leta ubwo zasuraga umupaka wa Cyanika zireba ahazubakwa ibikorwa bitandukanye ibirmo isoko ndetse na Parking.
Inzego za Leta ubwo zasuraga umupaka wa Cyanika zireba ahazubakwa ibikorwa bitandukanye ibirmo isoko ndetse na Parking.

Niyonzima Jean Marie ukuriye “Nogushi Holdings” mu Rwanda avuga ko bafite miliyoni enye z’amadorali: arenga miliyari ebyiri n’ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda, bashoye mu kubaka ibyo bikorwa byose.

Akomeza avuga ko “Parking” izubakwa ku mupaka wa Cyanika izatuma amakamyo manini azajya anyura kuri uwo mupaka azajya ahita ahasorera.

Mu gihe cy’umwaka byaba byuzuye

Kuba barashoye imari mu kubaka ibyo bikorwa byose ku mupaka wa Cyanika ngo ni uko basanze uwo mupaka ufatiye runini igice cy’amajyaruguru “North Corridor”.

Niyonzima agira ati “Umupaka wa Cyanika ni umupaka ugaburira igice cy’amajyaruguru...ubushakashatsi bwatweretse ko tuhashoye imari twakunguka cyane.”

Niyonzima akomeza avuga ko ibyo bikorwa byose bizatwara ubutaka bungana na hegitari ebyiri. Yongeraho ko ubutaka nibuboneka bazatangira kubaka ibyo bikorwa byose ngo kuburyo mu gihe cy’umwaka umwe byaba byuzuye.

Selling Point ya Cyanika niyo nzu igaragara y'ubucuruzi iri ku mupaka wa Cyanika.
Selling Point ya Cyanika niyo nzu igaragara y’ubucuruzi iri ku mupaka wa Cyanika.

Tariki 30/09/2013, inzego zitandukanye za Leta ndetse na bamwe mu bikorera basuye umupaka wa Cyanika mu rwego rwo kureba ubutaka ibyo bikorwa byose bizubakwaho. Abo bose kandi banakoreye inama hamwe maze bafata umwanzuro wo kubona ubwo butaka.

Minisitiri Kanimba, wari uyoboye iyo nama, yavuze ko yumvikanye n’inzego zibishinzwe kuburyo bitarenze Ukwakira 2013 ubwo butaka buzaba bumaze kumenyekana.

Agira ati “Twumvikanye ko bitarenze ukwezi kwa 10 inzego za Leta zose zirebwa n’ibibazo by’ubutaka, zishinzwe no gukorera hariya ku mupaka wa Cyanika, ziba zahuye zikerekana neza ubutaka bwa leta buri hariya…

…aho atazahabwa na Leta birumvikana azafata ah’abaturage bari basanzwe bafite ibikorwa byabo, bazakenera kwimurwa, icyo gihe inzego za leta zikaba zamufasha kumvikana n’abaturage kugira ngo bimurwe neza noneho uwo mushinga ukomeze.”

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n'Abanyarwanda, Abagande, ndetse n'Abanyekongo.
Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’Abanyarwanda, Abagande, ndetse n’Abanyekongo.

Minisitiri Kanimba akomeza avuga ko basabye umushoramari uzubaka ibyo bikorwa ko byimura mu kwezi kwa Kamena 2014 ibikorwa byo kubaka bizaba bigeze hejuru ya 30%.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari, nayo itangiye gukorerwamo vuba ni “Selling Point”, ihurizwamo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwamo.

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’Abanyarwanda bajya muri Uganda, Abagande baza mu Rwanda, ndetse n’Abanyekongo baza mu Rwanda, baturutse mu mujyi wa Bunagaga uri hafi y’akarere ka Burera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka