Ngoma: Umushoferi w’akarere yahembwe telephone igezwego n’igare

Niyonshuti Emmanuel umushoferi w’imodoka y’akarere ka Ngoma yahembwe terefone igezweho yo mbwoko bwa Samsung Galaxy ndetse anahabwa igare na na radio na
ceretificat y’ishimwe kubera ubushake n’umuhate yakoranye mu mirimo ye mu gihe cy’umwaka w’imihigo 2012-2013.

Mu imurikabikorwa ry’ibyagezweho mu mwaka w’imihigo ya 2012-2013 no kugaragaza imihigo y’umwaka wa 2013-2014,banishimira amanota akarere kabanye mu mihigo, bamwe mu bakozi bako barahembwe kuko bakoze kuburyo budasanzwe.

Nkuko bamwe mu bakozi b’akarere babyivugira, Niyonshuti ngo ni umukozi ugaragaza umurava mu kazi ndetse ngo n’amasaha y’ikirenga y’akazi ayakorana umwete nta kwiganda.

Umwe yagize ati “Uyu mushoferi rwose akwiye igihembo kuko iyo urebye uburyo atiganda ndetse na saa sita z’ijoro ukamuhamagara akitaba bwangu akaza mu kazi, ntawutabura kumuha ishimwe ko agira umurava.”

Niyonshuti ashyikirizwa igare ngo ajye arushaho kwitabira akazi ko gutwara imodoka y'akarere ku gihe.
Niyonshuti ashyikirizwa igare ngo ajye arushaho kwitabira akazi ko gutwara imodoka y’akarere ku gihe.

Kuba uyu mushoferi agira umurava udasanzwe mu kazi ke binemezwa n’umunyamamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma, Muzungu Gerard.

Ubwo yashyikirizaga ibihembo uyu mushoferi, tariki 26/09/2013, Muzungu yavuze ko Niyonshuti yagaragaje umurava mu kazi kuburyo mu igenzura ryakozwe yabonye amanota arenga 90%.

Muzungu yongeyeho ko Niyonshuti n’abandi bahembwe ngo bahembwe kubera ko gutunganya imirimo neza aribyo byagejeje Ngoma ku manota 94% kabonye mu mihigo.

Abandi bakozi bahembwe barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yitwaye neza mu mihigo ya 2012-2013, abakozi bakorera ku karere, abakozi babiri bagiye mu zabukuru n’abandi bo mu bigo byigenga na ba rwiyemezamirimo bagize uruhare mu mugutuma imihigo igerwaho.

Ibihembo byatanzwe ni ceretificat y’ishimwe, amagari, amaradiyo,telephone zigendanwa zirimo smart phone 9 n’izindi 25 zisanzwe. Bitewe n’uburyo umukozi yitwaye neza yashoboraga kuba yakegukana ibihembo birenze kimwe muri ibi byatanzwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka