Rubavu: Ibiciro by’amafi n’isambaza byazamutse kubera isubikwa ry’uburobyi mu Kivu

Ihagarikwa ry’uburobyi mu Kivu ryatumye amafi n’isambaza bihenda mu isoko rya Gisenyi kuko ubu ikiro cy’isamba kigura amafaranga 3000 kandi cyaguraga 1700. Amafi yo aragura amafaranga 3500 ikilo mu guhe yaguraga amafaranga 2500.

Amafi ari gucuruzwa mu karere ka Rubavu ari guturuka i Kampala na Goma hamwe na Kigali, ibi bikaba byatumye harimo n’abatangiye kuzana amafi apfuye. Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Rubavu hafatiwe ibilo birenze 300 by’amafi yaboze yavanywe i Kigali.

Kuva taliki 16/09/2013 uburobyi mu kiyaga cya Kivu byabaye buhagaritswe kugera 12/11/2013 kugira ngo bifashe amafi n’isambaza kwiyongera kuko byari bitangiye kugabanuka bikabije.

Amafi ari gucuruzwa mu karere ka Rubavu araturuka Goma, Kampala na Kigali.
Amafi ari gucuruzwa mu karere ka Rubavu araturuka Goma, Kampala na Kigali.

Siborurema Boudouin ukuriye ihuriro ry’abarobyi mu karere ka Rubavu avuga ko mu myaka icumi ishize uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu bashoboraga kwinjiza toni 40 mu kwezi none ngo ubu ntibarenza toni 4.

Bimwe mu bitera amafi kubura ngo harimo kuba mu burobyi hari ubushimusi bakoresha imitego ya Kaningini na supernet bigatwara n’amafi atagombaga kurobwa.

Siborurema avuga ko MINAGRI na RAB byagombye kwegera abarobyi bikabafasha kubona imitego myiza bakoresha mu kuroba, ubundi hagakorwa ubushakashasti mu kiyaga cya Kivu.

Imitego abarobyi bakoresha ngo ntijyanye n'igihe.
Imitego abarobyi bakoresha ngo ntijyanye n’igihe.

Ngo iyo abarobyi bari mu Kivu babona amafi mu mazi ariko bajya kuyaroba bakayabura, bakavuga ko habaye impinduka mu mikurire y’amafi kuburyo abarobyi bagombye gufashwa kubona ubundi buryo bwo kuroba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka