Kamonyi: Kwesa imihigo ntibivuga ko akarere kageze ku iterambere rikenewe

Mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi b’akarere ka Kamonyi bakoze tariki 27/9/2013, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangaje ko kuba akarere karesheje imihigo y’umwaka wa 2012/2013 hejuru ya 96%, bitavuze ko kageze ku iterambere rikenewe.

Ibi umuyobozi w’akarere yabitangaje asubiza ikibazo yari abajijwe, kijyanye n’impungenge zagaragajwe na Perezida wa Repubulika ku manota uturere twahawe mu isuzuma ry’ishyirwamubikorwa ry’imihigo. Bakaba bibaza niba hatarabayeho guhimba bamwe bakunze kwita “gutekinika”.

Rutsinga avuga ko ayo manota akarere kayagize kubera gushyira mu bikorwa, ibyo bari biyemeje mu mwaka ushize ariko ngo hari byinshi bigikenewe nko gukwirakwiza amazi mu duce dutandukanye, ubukerarugendo, kwagura ibikorwa by’amashanyarazi n’ibindi.

Abayobozi b'akarere ka Kamonyi basubiza ibibazo by'abanyamakuru.
Abayobozi b’akarere ka Kamonyi basubiza ibibazo by’abanyamakuru.

Ku bwe ngo abona impamvu Perezida wa Repubulika atashimye uko itangwa ry’amanota ryakozwe, ari ukugira ngo inzego z’ibanze zimenye ko hakiri inzira ndende ngo igihugu kigere ku iterambere ryuzuye, bagendeye kuri gahunda ngari z’iterambere nka EDPRS n’Icyerekezo 2020 .

Yongeraho ko buri muyobozi aba akwiye kugera ku mihigo aba yasinyiye imbere ya Perezida wa Repubulika, kuko kutabigeraho ari ukudaha agaciro umukono Perezida ubwe aba yashyize kuri iyo mihigo mbere y’uko inzego z’ibanze ziyishyira mu bikorwa.

Abayobozi b’akarere ka Kamonyi, bemeza ko uturere twose tuba twarakoze neza mu kwesa imihigo, itandukaniro rikaba riba mu kunoza ibikorwa biba byateganyijwe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka