Bugesera: Abakorera mu kiyaga cya Cyohoha barasabwa gukorera mu makoperative

Lt. Gen Fred Ibingira ukuriye Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu arasanga abakorera imirimo ibinjiriza amafaranga mu biyaga bya Cyohoha zombi mu karere ka Bugesera bakwiye kurema koperative ikomeye izabafasha gutera imbere.

Ibyo Lt. Gen. Ibingira yabisabye abarobyi , abasare ndetse n’abashinzwe kubungabunga ibiyaga bya Cyohoha zombi hamwe n’Inkeragutabara mu nama bagiranye tariki 02/10/2013.

Yagize ati “ndabasaba kwishyira hamwe yaba mu kwambutsa abantu muri ibyo biyaga, kubirobamo no kubikuramo amarebe”.

Umuyobozi w'Inkeragutabara, Lt. Gen Fred Ibingira, mu nama n'abakorera mu biyaga bya Cyohoha.
Umuyobozi w’Inkeragutabara, Lt. Gen Fred Ibingira, mu nama n’abakorera mu biyaga bya Cyohoha.

Koperative y’Inkeragutabara ikorera mu karere ka Bugesera nayo ngo ku bufatanye na minisiteri y’Ingabo z’igihugu, ngo ziteguye gushora amafaranga mu bikorerwa muri ibyo biyaga, nko gushaka amato akomeye kandi ajyanye n’igihe azakoreshwa n’abatuye imirenge ya Mareba, Ngeruka, Kamabuye, Ruhuha, Mayange ndetse n’Abarundi nk’uko bivugwa n’umwe muri abo witwa Butare Jean.

Ati “Ibi bizatuma umutekano w’ibikorerwa muri ibyo biyaga ugenda neza, kandi turushaho gutanga umusaruro”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, nawe wari muri iyo nama, yavuze ko ubu buryo bwo guhuza abaturage n’Inkeragutabara bifite amahirwe yo gukora imirimo yunguka kuruta uko batatanya imbaraga.

Agace kegereye ishyamba rya gisirikare rya Gako karimo amahirwe menshi cyane ku bijyanye n’imirimo ifasha abaturage. Dore nk’ubu umutwe w’Inkeragutabara urifuza kuzaha imirimo y’amaboko abazakonda iryo shyamba ahangana na hegitari 1000 kugira ngo rikorwemo inzuri z’amatungo, ahandi hahingwe imyumbati.

Hari n’indi mishinga imeze nk’iyo ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB giteganya gukorera muri iryo shyamba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwagaju umuswa gusa!!!!!no gutinya gufata ibyemezo....puu n’ivangura mu bakozi

kolo yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka