Rusizi: Ababyeyi biyamye abavuga ko umuhungu wabo yitabye Imana kandi ahari

Uwimana Jean De Dieu w’imyaka 26 uvuka mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi avuga ko hari ibinyamakuru byanditse bivuga ko yanyerejwe na Leta y’u Rwanda kandi ari ibinyoma.

Ibyo ngo byaramubabaje cyane bituma yifuza kubeshyuza ababivuze kuko ngo atifuza ko hari umuntu wavuga nabi igihugu cye agiharabika.

Avuga ko nta kintu iyi Leta itakoze kugirango imushakire ubuzima bwiza kuko ngo ariyo yamwigishije aho yabashije kurangiza amashuri ye yisumbuye adatanze igiceri na kimwe hakiyongeraho n’abavandimwe be bava inda imwe nabo bari mu mashuri ku nkunga ya Leta y’uRwanda.

Uwimana Jean De Dieu na Nyina Martha ntibishimira ibyabavuzweho.
Uwimana Jean De Dieu na Nyina Martha ntibishimira ibyabavuzweho.

Uyu musore yemeza ko yigeze gufatwa iminsi mike azira ko yari ajyanye amakuru y’amahanuzi muri minisiteri y’ingabo ariko ngo ntiyabyita ko ari ugufungwa kuko ngo byari bifite inshingiro kuko ngo bagombaga kumubaza ikimugenza.

Iminsi mike yahamaze ngo yabagaho neza kandi akarya igihe ashakiye bivuga ko atari afunzwe nk’uko yabidutangarije.

Umubyeyi wa Uwimana, Kabera Marhta, avuga ko ngo bahorana igishyika cy’abantu bahora bavuga ko umwana wabo yapfuye kandi barikumwe imuhira aha akavuga ko ari abantu baba bifuza kumubuza amahoro n’umutekano bamuteranya n’ubuyobozi.

Avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda cyane kuko ngo muri Leta zose zayoboye iki gihugu nta n’imwe yigeze yita ku bibazo bye usibye iyi iriho kuko ngo yamwigishirije abana be bose barindwi.

Si ibyo gusa kuko kuo ngo bamufashije no kujya muri koperative y’abacuruzi kuburyo ubuzima bwabo bumeze neza. Kuba rero hari abashaka gupfobya ibyo uyu mubyeyi yagejejweho na Leta y’u Rwanda banyuze mu nzira z’ibinyoma ngo ntabwo bimushimisha, umuhungu wabo ngo ameze neza kandi nta kintu na kimwe yigeze aba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka