Kirehe: Batandatu baguye mu mpanuka naho 15 barakomereka bikomeye

Mu masaha ya saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa 18/07/2013 mu ikorosi ry’ahitwa Cyunuzi riherereye mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe habereye impanuka ikomeye abantu 6 bahasiga ubuzima naho abandi 15 barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka ikomeye yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ifite purake RAC827K ya Agence Select yagonganye n’ikamyo yo muri Tanzania ifite purake T582ANU.

Iyi kamyo yavaga i Kigali ijya Tanzaniya naho Coaster yavaga i Kirehe ijya i Kigali ikaba yari itwaye abagenzi bajya i Kigali abenshi bakaba bari abacuruzi bacururiza mu isantire ya Nyakarambi bivugwa ko bari bagiye kurangura.

Mu bari muri iyi coaster, batandatu bahise bitaba Imana, 15 barakomereka bikabije, umwe niwe byagaragaraga ko atagize icyo aba.
Mu bari muri iyi coaster, batandatu bahise bitaba Imana, 15 barakomereka bikabije, umwe niwe byagaragaraga ko atagize icyo aba.

Ikamyo yari itwawe n’umushoferi w’Umutanzaniya witwa Kasanzu Ismail akaba nawe ari mu bakomeretse akaba yari kumwe n’umutandiboyi we naho Coaster yari itwawe n’uwitwa Karifanu Rajabu.

Abaturiye uyu muhanda wa Cyunuzi badutangarije ko aha hantu hakunze kubera impanuka kandi ko iyi mpanuka yabaye uyu munsi bigaragara ko yatejwe n’ikamyo kuko bigaragara ko yagenderaga mu muhanda hagati bityo bituma iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster bigongana.

Kuva ubwo igihe impanuka yabaga bitewe n’uburyo ikamyo yari yahagaze mu muhanda nta modoka yo mu bwoko bw’amakamyo yahanyuraga bitewe n’uko yari yangirikiye mu muhanda hagati.

Izindi kamyo zari zabuze aho zinyura.
Izindi kamyo zari zabuze aho zinyura.

Iyi mpanuka yabaye ubuyobozi bw’ingabo na Polisi bakaba bihutiye gutabara mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano mu muhanda umuntu umwe witwa Nikuze Jeannette niwe wabashije kuva muri iyi mpanuka ntacyo abaye gusa akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.

Abandi bantu 15 bakomeretse bikabije, 12 muri bo bajyanywe mu bitaro bya Kirehe naho batatu bahita bajyanwa muri CHUK.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Nukuri aba bishinze mudufashe twese duteweubwoba naririya cross rya cyunuzi. bagure umuhanda cyangwa bawuhindire kuko birakabije.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Abacu twaburiye muri iyi mpanuka IMANA ibakire. gusa umuntu wese yakagombye guhora yiteguye kandi yiyejeje kuko tutazi umunsi n,isaha.iyi minsi nge ndabona biteye ubwoba.

ANGE yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Abaguye muririya mpanuka Uwiteka abakire. Gusa police ya gafashe ingamba zahariya hantu

BUTERA Appolinaire yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

IMPANUKAZO ZIRACYICA INZIRAKARENGANE KUKO BIRABABAJE POLICE Y`IGIHUGU IZAZE HANO KINYINYA IKAGUGU IREBE UKUNTU ABANTU BAHACIKIRA AMAGURU BURIMUNSI KUBERA UMUVUDUKO WIMODOKA DOREKO ARINO KURARETE AHO USANGA IMODOKA ZATAYE AHOZAGAKWIYEKUBA ZIPARIKA ZIKAZA GUFUNGA UMUHANDA DOREKO HACA NIMODOKA NYISHI KANDI UMUHANDA ARINAMUTAYA MUBUGARI .NIBURA MUCYUMWERU1 BAHAGONGERA UMUNTU MUZAHAGERE NAMWE MWIREBERE NJYEWE NDAVUGANTI UWANGIRA UMUPOLICI BURIMUNOTA NANJYA FATA IMODOKA IRIMYIKOSA&NKABA NARANGIZA NGIRANTI POLICI UTUBABARIYE YAHAZANA TRAFIC!KUKO ABANTU BAGIYE KUZADUSHIRAHO!MURAKOZE

HASSAN HASSAN yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

n’ukuri ababifite mu nshingano zabo nka MININFRA Bakore ibishoboka bige kuri ririya korosi kuko bivugwa ko hari standard zituzuye arinayo mpamvu Abenshi baryibeshyaho bikarangira bakoze impanuka

Mpabanzi Valens yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Abakuru nibagure imihanda pe bitabayibyo,twari dukirutse intambara,none imihanda mito nayo idutware nabo twari twarokoye aaaaahhhh,

Alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

ababuze ababo imana ibahe ibiruhuko bidashira

dada john yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Birababaje. Biragaragara ko impanuka zigenda zihitana ubuzima bw’abantu benshi! Police ni ugukaza umurego mu gucunga umutekano wo mu muhanda, no kudajenjekera abakoresha umuvuduko ukabije!

Zig Las yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Nyamara nizo modoka zitwara abantu cyane cyane za coaster muli ayo masaha si shyashya ,kuko zicungana na amasaha polisi iba itaragera mu muhanda zikavuduka.

KODOU yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Bakundwa mihangane iyo ni inkuru ibabaje ababuze abanyu mukomere habaho kuvuka no gupfa gusa kuburira uwawe mumpanuka ahaaa.

Uwiragiye Erneste yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

BIRABABAJE KUBONA AMAKAMYO NAYO ASIGAYE AGENDERA KU MUVUDUKO KANDI AKICA AMATEGEKO Y’UMUHANDA BIGATUMA HABA IMPANUKA NK’IRIYA,IMANA IHE UBURUHUKIRO BUDASHIRA ABAYIGUYEMO.

SIBOMANA Joseph yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Izo camions zigenda nabi mu muhanda kuko ziteza impanuka buri gihe, n’iyo bagonze umuntu barigendera bikaba bigaragaza ko basuzugura abanyarwanda cyane, hagomba kubaho igenzura rihoraho mu muhanda wa Rusumo kuko benshi bahapfira ntankurikizi.

BABA yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka