Nyamagabe: Hamenwe litiro 2400 by’inzoga z’inkorano zitemewe

Kuri uyu wa gatatu tariki 17/07/2013, inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe zakoze umukwabu maze hafatwa litiro zigera kuri 2400 z’inzoga zinkorano zitemewe mu mugi wa Nyamagabe mu murenge wa Gasaka.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe zatangaje ko zitazihanganira abakora izi nzoga zikunze kwitwa inkorano cyangwa ibikwangari n’andi mazina anyuranye, dore ko arizo ntandaro z’urugomo nk’uko bivugwa na Superintendent Mutemura Prudence, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, akanashimira abaturage bakomeje kubaha amakuru kubabikora.

Ati: “Tumaze iminsi muri raporo za buri gihe usanga harimo gukubita no gukomeretsa, hari ubusinzi bukabije buterwa n’ibi biyoga by’ibikorano! Akaba ari n’iyo mpamvu nshimira abaturage baduhaye amakuru.”

Nyirishema ni umwe mu bafatanywe izo nzoga inzego z’umutekano zivuga ko zitemewe akaba anashinzwe umutekano mu mudugudu. Yavuze ko atari azi ko inzoga akora hari ikibazo zifite kuko ngo azenga mu bitoki agashyiramo n’isukari, akaba avuga ko agiye kubireka kuva amenye ko zitemewe.

Ati: “Kubera y’uko inzego z’umutekano zije zikabimbuza, nashishikariza n’abandi kubireka! Baravuga ngo tuzikora mu matafari ariko jye siko mbigenza nkoresha ibitoki n’isukari”.

Litiro 2400 z'inzoga z'inkorano zamenwe.
Litiro 2400 z’inzoga z’inkorano zamenwe.

Musangamfura Damien nawe ni umwe mu bafatanywe izi nzoga zitemewe gusa akerekana ko yigeze kuzipimisha mu Kigo cy’igihugu gitsura ubiziranenge muri 2010 akaba avuga kuzimena bitari bikwiye, polisi ikaba yamubwiye ko nta cyangombwa kijyanye n’igihe afite.

Ati: “Bazimennye ntabwo byaba biciye mu kuri kuko ntiwafata amafaranga angana gutya ngo uyamene kuko ntabwo ari urumogi! Ahubwo numva ko zamenwa bakurikije amategeko bakavuga bati reka tuzipime nidusanga hari ibirimo binyuranyije n’amategeko wenda uzabe wabihanirwa”.

Abaturage bamwe mu banyweye kuri izi nzoga batanga ubuhamya ko zigira ingaruka ku mubiri ndetse no ku bwonko bw’uwazinyweye. Umugore wanyoye icupa rimwe ati: “Jye narayinyweye numva ntaye umutwe ndara ntakinze!”

Mugenzi we ati: “Umugabo wanjye yarayinyweye amera nk’upfuye, ni uko musukaho amazi, azanzamutse ahita avuga ngo ntazongera kuyinywa ni uburozi!”.

Polisi ikunze gufata inzoga z’inkorano zitemewe zikamenwa, abazifatanywe bagahabwa inyigisho kugira ngo babicikeho.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka