Kamonyi: Hakomejwe gutahurwa ahengerwa Kanyanga n’inzoga z’inkorano

Mu rwego rwo guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko ari byo biri ku isonga mu guhembera ubwicanyi n’urugomo bigaragara muri iyi minsi, ku bufatanye n’abaturage haragenda hatahurwa ahakorerwa Kanyanga n’inzoga z’inkorano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 18/7/2013, hakozwe umukwabo ku bufatanye bwa Polisi n’ingabo maze hafatwa litiro 40 za Kanyanga na litiro 250 z’inzoga z’inkorano mu mudugudu wa Nyagihamba, akagari ka Kambyeyi, mu murenge wa Nyarubaka.

Ibyo bibaye nyuma y’umunsi umwe mu mudugudu wa Kabagesera, akagari ka Kabagesera, umurenge wa Runda havumbuwe urwengero rw’inzoga z’inkorano rw’uwitwa Ndahimana Misago Emmanuel, umwe mu bajyanama n’akagari, wafatanywe litiro zisiga 2400.

Muri uwo mudugudu wa Kabagesera kandi hari hashize icyumweru havumbuwe izindi nzengero ebyiri rumwe rw’uwitwa Musoni n’urw’umukuru w’umudugudu wa Rugogwe witwa Majyambere Simon Pierre bafatanywe litiro zigera kuri 2500.

Umukwabo nk’uyu wanakozwe mu mudugudu wa Rwabinagu, akagari ka Bibungo, mu murenge wa Nyamiyaga, tariki 12/07/2013, hafatwa litiro 24 za Kanyanga n’ibyo bakoramo inzoga z’inkorano.

Kwa Ndahimana hafatiwe litiro zisaga 2400 z'inzoga zinkorano.
Kwa Ndahimana hafatiwe litiro zisaga 2400 z’inzoga zinkorano.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, SSP Francis Muheto, atangaza ko batangiye umukwabo wo guhiga ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, bitewe n’uko ibyaha by’urugomo n’ubwicanyi bigenda byiyongera mu karere.

Ngo bikaba byaragaragaye ko abakora ibyo byaha babikoreshwa n’ingufu zidasanzwe, baterwa no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa inzoga z’inkorano, ziba zikozwe mu bintu bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu.

SSP Muheto avuga ko bahereye mu duce dukunze kugaragaramo ibyaha byinshi, bakaba bateganya gukomereza no mu yindi mirenge. Arasaba inzego z’ubuzima gufasha mu bukangurambaga bw’abaturage ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, hamwe mu hafatiwe inzoga z’inkorano, atangaza ko abafatanwa izo nzoga usanga atari ubwa mbere baba babikoze.

Ibyo ngo biterwa n’uko inzoga z’inkorano zidahanwa ku rwego rumwe n’ibiyobyabwenge. Inzoga z’inkorano zihanishwa amande naho ibiyobyabwenge ni icyaha gihanishwa igifungo.

Uyu muyobozi arasaba Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), gutanga ubufasha mu kugaragaza ububi bw’ibintu bikorwamo ziriya nzoga n’icyo byangiza ku buzima bw’umuntu, bityo n’abashyiraho amategeko bakaba aribyo baheraho bashyiraho itegeko ribihana.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka