Nyamasheke: Polisi yataye muri yombi abantu 5 bashakishwaga kubera gukubita abayobozi b’umudugudu

Abantu batanu bashakishwaga na Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke bakurikiranyweho kuba barakubise abayobozi b’umudugudu wa Bizenga, batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 17/07/2013 mu mukwabo wari ugendereye kubashakisha.

Aba bagabo batawe muri yombi ni uwitwa Niyonsenga Vincent w’imyaka 22, Tuyishime Maurice w’imyaka 22, Ngabo Emmanuel w’imyaka 16, Uwimana Jean Marie Vianney w’imyaka 26 na Muneza Laurent ufite imyaka 38 y’amavuko.

Aba bagabo uko ari 5 bazira ko ku itariki 01/07/2013 bakubise abayobozi b’umudugudu wa Bizenga mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo barabakomeretsa bikomeye ku buryo bamaze hafi iminsi itatu mu bitaro bari muri koma.

Abayobozi b’umudugudu wa Bizenga bakubiswe icyo gihe ni Bisengimana Daniel na Habimana Sarathiel, ubwo icyo gihe bari bagiye gukemura ikibazo cy’umuryango.

Nyuma y’umukwabo watumye batabwa muri yombi, aba bagabo bakoze urugomo bahise bajyanwa gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Amakuru twabashije kumenya ni uko abakekwaga ku bijyanye n’icyo cyaha cy’urugomo rwibasiye abayobozi b’umudugudu batawe muri yombi bose.

Amakuru dufite avuga ko izi nsoresore zari zarigize intakoreka mu gace ka Kibogora ku buryo aho babaga bari nta muntu wapfaga kuvuga irinyuranyije na bo kuko ngo bahitaga bamukubita bakamugira intere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka