Burera: Barasabwa kwirinda inkongi z’umuriro bareka gutwika ibyatsi byo mu mirima

Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere kwirinda gutwika ibisigazwa bahuyemo ibishyimbo ndetse n’ibindi byatsi mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro zishobora kwibasira imisozi, ibidukikije bikahangirikira.

Sembagare Samuel asaba ibi Abanyaburera kuko akenshi mu gihe cy’impeshyi, usanga abahinzi batwika ibyatsi byavuye mu mirima yabo kuburyo umuriro uturuka muri ibyo byatsi ushobora no gufata ibyatsi by’imusozi maze bikabyara inkongi.

Mu gihe k’impeshyi kandi mu duce dutandukanye two mu karere ka Burera, abahinzi baba bari gusarura ibishyimbo. Babanza kubirekera mu mirima bikuma ubundi nyuma bakazabihura, ibishyimbo bakabijyana naho ibyatsi byavuyemo ibishyimbo bakabisiga mu mirima.

Ibyo byatsi biba byasigaye mu mirima nibyo bamwe mu bahinzi barundira hamwe ubundi bakabitwika kuko biba ari byinshi kandi baba bashaka kongera guhinga muri iyo mirima.

Sembagare asaba abagoronome bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera gushishikariza abaturage kureka gutwika ibyo byatsi. Ngo ahubwo ibyo byatsi bakwiye kubikuramo ifumbire bafumbiza imirima yabo.

Uyu muyobozi kandi akomeza asaba abaturage bo mu mirenge ya Cyanika, Rugarama, na Gahunga, ikora ku kirunga cya Muhabura, kudasatira ishyamba riri kuri icyo kirunga bahinga mu rwego rwo kuribungabunga banaririnda inkongi.

Abaturage bo muri iyo mirenge basabwa gusiga metero 200 hagati y’imirima yabo ndetse n’ishyamba riri ku kirunga cya Muhabura.

Sembagare avuga ibi mu gihe mu mwaka wa 2009 inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba riri ku kirunga cya Muhabura maze bigatuma inyamaswa zibamo, zikurura ba mukerarugendo, zihunga zikagaruka ari uko hakoreshejwe imbaraga nyinshi mu kuzimya uwo muriro.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka