Ngoma: Batatu bamaze kugwa mu byumba by’amasengesho mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa

Nyuma yuko tariki 11/06/2013 abantu babili bo mukagali ka Gatonde mu murenge wa Kibungo baguye mu byumba by’amasengesho babasengera ,undi musaza w’imyaka 60 yongeye kugwa mu cyumba cy’amasengesho tariki 12/07/2013.

Batatu barimo n’umupastori nibo bamaze kugezwa mu maboko ya Polisi bakurikiranweho kugandisha abantu kujya kwivuza ngo barabasengera kugera ubwo babapfiriyeho muri ibyo byumba by’amasengesho akenshi usanga bitazwi n’ubuyobozi.

Abayobozi muri iyo mirenge yaguyemo abantu (Kibungo na Mutendeli) batangaje ko umurwayi wese agomba kujyanwa kwa muganga ko abaturage bakwiye kwima amatwi ababashuka ko ngo barabasengera bagakira aho kujya kwivuza kwa muganga.

Abakurikiranwho ibyo byaha ni Pastori Munyabugingo Sawuri, Harerimana Etienne bafunzwe tariki 11/06/2013 bakurikiranweho urupfu rw’abana babili bari bari gusengera bakabapfiraho.

Kuri uyu wa 12/07/2013 undi mukuru w’icyumba cy’abasengesho cya ADPER Karwema mu murenge wa Mutendeli witwa Iradukunda Jean Paul nawe yashyikirijwe Polisi nyuma yo gusengera umusaza witwa Byiringiro w’imyaka 60 mu cyumba cy’amasengesho akamupfiraho.

Abaturage bavuga ko babiterwa nuko baba bakeka ko barogewe bityo bigatuma batajya kwa muganga kuko ngo baba bumva batabivura. Akarere ka Ngoma gaherereye ahahoze hitwa mu gisaka, ahantu hakomeje kuvugwaho ko haba amarozi cyane.

Birashoboka ko uku kuvugwa ko hari abarozi benshi byaba bifitanye isano no kuba bikanga cyane amarozi igihe umuntu afashwe n’indwara ari nabyo bituma bumva bahera mu masengesho aho kujya kwa muganga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka