Ndatemwa: Ikamyo yagonze umunyegare ahita apfa

Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz itwara peteroli ifite pulake RAA 946 D yagonze uwitwa Nsabimana Ismael w’imyaka 23 wari utwaye igare ahagana mu masaha ya sa mbiri z’ijoro ahita yitaba Imana.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabukungu ahamenyerewe ku izina rya Ndatemwa mu Kagali ka Ndatemwa ho mu Murenge wa Kiziguro Akarere ka Gatsibo tariki 17/07/2013.

Iyi kamyo ubu ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, yari itwawe n’umusaza witwa Mutabaruka Innocent w’imyaka 66 nawe akaba afungiye kuri iyo sitasiyo mu gihe Polisi yo mu Karere ka Gatsibo igikora iperereza.

Uyu nyakwigendera ngo yari ahetse amabati ku igare arimo asunikwa na mugenzi we witwa Karemera Augustin we akaba yakomeretse gusa, ngo bakaba bari buzuriranye umuhanda aribyo byabaye intandaro y’iyi mpanuka; nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo Spt John Sesonga, bombi bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Kiziguro.

Spt Sesonga yaboneyeho umwanya wo gutanga ubutumwa ku bakoresha umuhanda bose yaba abanyamaguru ndetse n’abanyabiziga, ko bagomba kwita ku byapa by’umuhanda ndetse yamagana n’umuvuduko w’abashoferi bitwaza ko umuhanda ari mwiza bakica amategeko.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka